Nice Ndatabaye ni izina riremereye mu muziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba na Diaspora nyarwanda ibarizwa muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze gukora zirangajwe imbere na "Umbereye Maso" imaze guhembura abantu babarizwa muri za Miliyoni.
Nice Ndatabaye usanzwe utuye muri Canada, mu mpera za 2023 yaje mu Rwanda afata amashusho y'indirimbo ze, akaba ari zo ari kugenda asohora mu bihe binyuranye. Yahereye kuri "Umeamua Kunipenda" yakoranye na Dr. Ipyana wo muri Tanzania, akurikizaho "Mukiza wanjye" yakoranye na Savant Ngira, none haje "Ndashima".
Uyu muramyi uri mu bari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse akaba yarabwiye inyaRwanda ko buri kwezi azajya asohora indirimbo nshya, akunzwe cyane mu ndirimbo nka "Umbereye Maso" imaze kurebwa na Miliyoni 6, "Imigambi yawe", "Ayi Mana y'Ukuri", "Iby'Imana ikora", "Uri hejuru" n'izindi zitandukanye.
Indirimbo ari gushyira hanze, yazifatiye amashusho tariki 29/09/2023 mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo gikomeye cyaririmbyemo Nice Ndatabaye, Dr Ipyana wo muri Tanzania, Bosco Nshuti ukubutse mu ivugabutumwa i Burayi, Ben na Chance bitgura kujya kogeza Yesu muri Canada na Dr. Savant Ngira.
Mu ndirimbo "Ndashima", Nice Ndatabaye aterura agira ati "Ndashima Umwami Yesu witanze akancungura akikorera ububi bwanjye, akampindura ukwiriye. Si uko nari mwiza habe namba, ni ubuntu gusa gusa nagiriwe n'umwami wanjye, akampindura ukwiriye. Yangize ukwiriye, yampinduye umwana w'Imana.
Singiciriweho iteka kuko ndi muri we. Ibyantwazaga igitugu byose yabyambuye imbaraga. Za nzandiko zose zandegaga yazibambye ku musaraba. Yampinduye uwe rwose yaravuze ati ndakubyaye. Umwuka wanje ni uwe bihamanya ko ndi umwana w’Imana. Nzashima iteka uwancunguye. Nzahimbaza iteka uwambambiwe".

Nice Ndatabaye atangiye neza umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo nshya "Ndashima"
