Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yagarutse ku buryo Ruhumuriza James [King James] ubwo bahuriraga muri Rwanda Day yatumye yiyumvamo umwuka w’ishoramari bitewe n’ibyo baganiriye.
Bruce
Melodie yaganiriye n’itangazamakuru mu kiganiro cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa 19
Mutarama 2024 hagamijwe ahanini gusobanura ibirebana n’ubucuruzi
bushingiye kuri siporo binjiyemo n’itsinda risanzwe rimufasha na UGB [United
Generation Basketball].
Uyu
muhanzi yagarutse kuri byinshi birimo uko azahuza ibyo asanzwe akora nk’umuziki ndetse n'ibyo yinjiyemo byo gushora imari muri Bastetball aho yiyongereye ku mubare w’abahanzi bacye mu
Rwanda binjiye mu ishoramari.
Kuri
iyi ngingo niho yahereye avuga ko ikiganiro yagiranye n'umuhanzi nyarwnda mugenzi we, King James, ubwo
bahuriraga muri Rwanda Day cyatumye yumva ko agomba kwinjira mu bucuruzi.
Bruce Melodie ati: ”Umuntu wa mbere wabivumbuye ni King James.”
Aha yavuga ku muhanzi byahiriye ibyo guhuza umuziki n’ubucuruzi.
Akomeza
avuga ko King James yamubwiye ko azasubira muri Rwanda Day
mu yindi sura ati: ”King James ndabyibuka yarambwiye ngo ntabwo nzasubira muri
Rwanda Day nk'umuhanzi, nzasubirayo nk'umucuruzi.”
Ibi ni byo byatumye Bruce Melodie yumva ko na we agomba gutangira kureba
uburyo yakwinjira mu bucuruzi, agaragaza ko guhura na Coach Gael byamutije umurindi wo gukomeza guhuza ubushabitsi n’umuziki.
Ikipe ya Basketball, Bruce Melodie na Coach Gael bashoyemo imari, yatangiriye muri LDK [Lycee De Kigali] ikomeza kwiyubaka kugera ubwo igeze mu cyiciro cya mbere, ubu ikaba yarasoje umwaka w’imikino ushize iri ku mwanya wa 8 mu makipe 14.
Bruce Melodie yatangaje ko King James na Coach Gael bamubereye inzira ikomeye yamwinjije mu bucuruziBruce Melodie n'itsinda risanzwe rimufasha mu muziki binjiye mu mikoranire na UGBBruce Melodie yatangaje ko yakuze akina umukino wa Basketball ariko akaza kubireka nyuma y'uko akandagiwe ino
TANGA IGITECYEREZO