Amasezerano ya Niamh Charles, byari biteganyijwe ko azagera ku musozo mu mwaka utaha wa 2025. Uyu mukinnyi ukunda Chelsea bikomeye, yashimangiye ko ari we wasabye ikipe ye ko bavugurura amasezerano.
Muri 2020, ni bwo myugariro Niamh Charles yageze muri Chelsea, avuye muri Liverpool. Kuva icyo gihe Niamh Charles amaze gufasha Chelsea gutwara ibikombe bitatu bya Women Super League, na bitatu bya FA Cup.
Ubwo Niamh Charles yaganirije ikinyamakuru the Goal.com yagize ati" ntabwo byari kuzankundira ko ntegereza umwaka utaha ngo nongere amasezerano. Muri Chelsea hamaze kuba mu rugo, ndetse binantera Imbaraga zo kumva ko ndi umukinnyi wayo.
Hari byinshi twagezeho, Kandi hari n'ibindi twifuza kuzageraho. Ndashaka kuba umwe bubazagera kuri ibyo duteganya. Kuva nagera muri Chelsea, nange ubwange narabibonye ko hari urwego nazamuye. Gusa hari na bimwe biba bitaragenze neza.
Niamh Charles wongereye amasezerano muri Chelsea, ategererejwe mu kibuga ku cyumweru, ubwo Chelsea izaba icakirana na Manchester United muri Women's Super League.

Niamh Charles yongereye amasezerano muri Chelsea

Niamh Charles yageze muri Chelsea muri 2020 avuye muri Liverpool

Amasezerano ya Niamh Charles, yari kuzarangira muri 2025, ariko we yanze gutegereza uwo mwaka, ahitamo kuyavugurura

Niamh Charles ategererejwe mu Kibuga ku cyumweru, ubwo Chelsea izaba icakirana na Manchester UnitedÂ
