Irushanwa rya Miss Global ryashyizweho akadomo Ashley Melendez wo muri Puerto Rico yegukana ikamba mu birori bibereye ijisho.
Miss Global yegukanwe na Ashley wo muri Puerto Rico mu
gihe Iwacu Gretta wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa atabashije
kuryitabira.
Abakobwa batanu babashije kugera mu cyiciro cyavuyemo
uwegukanye ikamba nabo mu bihugu birimo Vietnam, Phillipines, Thailand na
Samoa.
Melendez wegukanye iri kamba yumvikanya agira ati”Ndizera
ko dufite imbaraga zo gukoresha amajwi yacu, dufite amahirwe yo guhindura
ubuzima, dufite imbaraga zo kubaka ubumwe. Turi umwe.”
Aha akaba yasaga nukomoza ku kuba ikamba yegukanye rizamufasha
gusohoza ibyo yiyemeje, uyu mukobwa w’imyaka 26 yaherukaga kumvikana agira ati”Miss
Global yifuza guteza imbere abari n’abategarugori. Ubu rero natwe nicyo turi
gukorera twerekana ko Puerto Rico dushoboye.”
Igisonga cya mbere cya Miss Global kikaba cyabaye Haylani
Kuruppu wo muri Samoa, Igisonga cya Kabiri kiba Chonnikan Supittayaporn wa
Thailand, Igisonga cya Gatatu kiba Pearl Hung wa Phillipine naho Doan Thu wa Vietnam
aba Igisonga cya Kane.
Iri rushanwa rikaba ryitabirwa n’abakobwa bafite imyaka
kuva kuri 18 kugera kuri 35, kimwe mu bihembo nyamukuru Melendez yegukanye kikaba
ari Miliyoni zisaga 25Frw.Ashle Melendez yegukanye ikamba rya Miss Global 2023 imaze ikinyacumi itegurwa
Miss Marie Sherry Anne Tomes wo muri Phillipines ni we wambitse ikamba Ashley
Igisonga cya mbere cya Miss Global 2023 Haylani wo muri Samoa
Igisonga cya Kabiri cya Miss Global 2023 Chonnikarkan wo muri Thailand
Igisonga cya Gatatu, Pearl Hung wo muri Phillipines
Igisonga cya Kane, Doan Thu wo muri Thailand
Abakobwa batanu begukanye amakamba arimo irya Miss Global 2023 ryegukanwe na Ashley Melendez
TANGA IGITECYEREZO