Kigali

Imitoma iraca ibintu kwa Bushali n'umugore we Potensiano-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/01/2024 10:30
0


Hagenimana Jean Paul [Bushali] yavuze ibintu bikomeye mu mibanire y’abafite ingo anasangiza ibihe byiza yagiranye n’umugore we Potensiano bafitanye umwana w’umuhungu,banakomeje guhererekanya amagambo meza y’urukundo ku mbuga.



Bushali uherutse  guhura na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wanamwemereye ubufasha muri gahunda arimo yo gutegura kumurika umuzingo [Album] yise ‘Full Moon’.

Yongeye gutigisa imbuga  nkoranyambaga asangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n’umugore we Pontensiano, mu butumwa bw’amafoto yaherekesheje amagambo y’ubwenge asobanura ko umugabo ufite umugore umwumva abayuzuye.

Ibintu abakundana n’abafite ingo cyane ab'igitsina gabo bagakwiye kumviraho nk’ibanga rikomeye bibiwe na mugenzi wabo wamaze kurushinga cyangwa uri mu rukundo.

Mu magambo ye Bushali yagize ati”Umugabo abayuzuye igihe afite umugore umwumva.”

Ni amagambo yakiriwe n’abakunzi b’uyu muraperi ariko byumwihariko akora ku mutima wa Pontensiano wagize ati”Ndagukunda kurusha ikindi cyose mugabo wanjye.” Bushali na we ahita yongera kumuhamiriza ko amukunda cyane.

Aba bombi baherukaga kugarukwaho cyane mu bihe bitari ibya kure ku wa 06 Mutarama 2024, ubwo bitabiraga bombi ubukwe bwa Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic 2019 na Kimenyi Yves umunyezamu wanyuze mu makipe menshi kandi ujya witabazwa no mu ikipe y’igihugu, Amavubi.Bushali yatangaje ko umugabo wese abayuzuye igihe afite umugore umwumvaUmugore wa Bushali yamuhamirije ko amukunda kurusha ikindi icyari cyose ku IsiBushali n'umugore we baherukaga guserukana mu birori by'ubukwe bwa Muyango na Kimenyi bwitabiwe n'ibyamamare bitandukanyeBushali aritegura kumurikira abakunzi be umuzingo yitiriye imbuto y'umwana Imana yabahaye we na PontensianoBushali akomeza kugaragaza ko yihebeye Pontensiano kandi ko umuryango uza imbere  ya byose mu buzima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND