Ngabo Medard Jobert [Meddy] yafashe umwanya nyuma yo gushyira ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro agaruka ku nzira yatangiye yo kwamamaza ingoma y’Imana akomoza ku kuba amavuta yuzuye atarigaragaza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 nyuma
y’umwaka nta ndirimbo ashyira hanze yasangije abantu ubutumwa bukomeye ahamya
ko Imana yamuhinduriye ubuzima mu buryo bwiza agenda yunganirwa n’inshuti ye
magara Adrien Misigaro.
Ibi byongeye gushimangira ko
uyu muhanzi wakomeje gukoresha ibimenyetso ko yasezeye umuziki w’Isi koko yamaze
kwinjira byimbiste mu muziki wo kuramya ngo guhimbaza Imana.
Nyuma y’uko iki gihangano
yise ‘Niyo Ndirimbo’ gikomeje kugenda gifata imitima ya benshi, yagaragaye mu
mashusho mato ayiririmba abantu babinyujije mu nyunganizi bamurata amashimwe
ku bw’amahitamo yatoye abandi basaba Mimi Mehfira umugore we gukomeza
kumushyigikira.
Mu butumwa Meddy yongeye
kuri aya mashusho yagize ati”Bazavuga ngo ubwo Meddy ari hano, Yesu turi
kumwe.” Asa n'ukomoza ku kuba agiye kuba ingabo ikomeye y’umukiza Yesu Kristo.
Arangije akangurira
abamukurikira ko ntarirarenga nabo bafata umwanzuro bagakurikira Yesu ati”Mutinyuke
kwamamaza inkuru nziza, muhagararire Yesu.”
Agaragaza ko abamaze kwemera
atari bake kuko igihe cy’ubutsinzi cyegereje kandi ko kugeza ubu ntacyo Isi
irabona asaba abantu kuzirikana amagambo avuga.
Meddy kugeza ubu ni we muhanzi ufite abamukurikira benshi mu Rwanda akaza kandi no mu bamaze guca agahigo mu Karere ko kugira indirimbo y’umuhanzi umwe imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rubuga rwa You Tube.
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'NIYO NDIRIMBO'
TANGA IGITECYEREZO