Kigali

Se yamwirukanye afite imyaka 10: Blessed Winnie w'imyaka 15 yinjiranye mu muziki indirimbo y’ubuhamya bwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/01/2024 22:03
0


Umutesiwase Wivine yinjiranye mu muziki izina rya Blessed Winnie mu muziki, anahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Isengesho Ryanjye’’ yakomoye ku buzima yagiye abanamo n’umubyeyi we.



Blessed Winnie ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, uvuga ko adateze kubireka uko byagenda kose, kuko ariyo nzira yihaye kugeza avuye muri ubu buzima.

Indirimbo ye ya mbere yise “Isengesho Ryanjye’’ ishingiye ku buzima busharira yanyuzemo mu bwana bwe.

Uyu mwana w’umukobwa ndetse n’umubyeyi we witwa Uwineza Justine, bavuga ko iyi ndirimbo kubiyemo byinshi banyuzemo mu buzima bwabo.

Blessed Winnie yavutse ku wa 28 Nzeri 2009. Ni umwana wa 3 mu bana 4. Avuga ko ku myaka 10 gusa ubwo hari mu 2019 we n’umubyeyi we baje kwirukanwa mu rugo na se.

Basaza be babiri akurikira, se yabohereje kwa nyirakuru, mu gihe Blessed Winnie na nyina ndetse n’umwana muto iwabo batangiye inzira y’umubabaro.Ati “Ni inzira yari igoye, ni bwo natangiye kubona isi nta mikino ifite.’’

Avuga ko yahuye n’umugiraneza akaza kumufasha we n’umubyeyi bakava mu buzima bubi ari naho yahise atangira kumwishyurira amafaranga yo kwiga umuziki, mu ishuri riherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kwiga umuziki nk’ikintu yakundaga, yahisemo no kuwukora akaba ariwo umutunga, ariko ku ndirimbo ye ya mbere agatangirana indirimbo imeze nk’isengesho asaba Imana gukomeza kumurengera nk’uko yabigenje ubwo se yamwirukanaga we na nyina.

Intego ye mu muziki avuga ko ari ugusakaza ubutumwa bwiza. Ati “Intego ni ukuvuga Imana no gusakaza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu Kirisitu.’’

Blessed Winnie ubu agiye gukomerezaho akora ibindi bihangano bitandukanye, byiganjemo ibifasha abababaye n’ibyomora imitima ya benshi.Blessed Winnie n'umubyeyi we Uwineza Justine umushyigikiye cyane mu muzikiBlessed Winnie imyaka 15 y'amavuko yinjiye mu muziki

REBA INDIRIMBO NSHYA YA BLESSED WINNIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND