Ubwiza bwa bamwe bushobora kuvukanwa, mu gihe abandi bakoresha ibikoresho by’iterambere bigezweho bahindura inenge bafite ku mibiri yabo, kugira ngo bagere ku bwiza batewe ishema nabwo. Aba bakinnyi ba filime bafite ubwiza karemano bukurura abagabo.
Twaguteguriye urutonde rw’abakinnyi ba filime
bakunzwe, bafite ubwiza karemano, ndetse badakunze kwisiga ibintu
bibongerera ubwiza bizwi nka “Make Up” bihindura isura y’umuntu.
1. Scarlet
Johansson
Uretse ubwiza ni umuhanga mu gukina filime nk'uko byagarutsweho cyane
Scarlet Ingrid Johansson ni umukinnyi wa filime yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gace ka Manhattan gaherereye mu mujyi wa New York. Uyu mukinnyi wa filime ufite uburanga karemano, ni umwe mu bagore bakurura igitsinagabo, akaba yaravutse tariki 22 Ugushyingo 1984.
Johansson watandukanye n’abagabo batatu, yakunzwe muri filime zirimo The Avengers, Lucy, Lost in Translation, Black Widow, Rough Night, The Prestige n’izindi nyinshi. Mu mwaka wa 2018 na 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bahembwaga agatubutse.
2. Margot Robbie
Margot Robbie akunzwe muri filime Barbie ikinamo umunyarwanda witwa Ncuti Gatwa
Margot Elise Robbies ni umukinnyi wa filime ukomoka
muri Australia akaba n’umuhanga mu gutunganya filime. Ubwiza bw’uyu mugore
bwavuzweho n’abatari bacye, batangaza ko mu bice bye arinda cyane harimo igice
cyo mu maso. Bimwe akora harimo kwirinda izuba ko rimwangiriza uruhu,
gututubikana n’ibindi.
Yabonye izuba tariki 2 Nyakanga 1990, avukira ahitwa Dalby
muri Australia, akundwa muri filime zirimo Barbie, Mary Queen of Scots, Suicide
Squard, Focus, About Time, Babylon n’izindi. Uyu mugore utegerejwe muri filime
yitwa "My Big Ass" afite ubwiza karemano butangaje.
3. Jennifer
aniston
Amaze gukura ariko akomeza kuba mwiza kubera kwiyitaho
Anniston Jennifer wamamaye muri filime y’uruhererekane
ya “Friends” aracyafite ubwiza bukurura abantu ku myaka 54. Yavukiye muri Los
Angeles, Califonia, muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Anniston yakunzwe muri filime zirimo Murder Mystery
2, Life of Crime, The Switch, Unity, Five n’izindi. Yigeze atangaza ko yakora buri
kimwe mu kwita ku bwiza bwe kugira ngo ahore asa neza kugeza apfuye.
4. Úrsula
Corberó " Tokyo"
Yakunzwe muri filime zirimo Lacasa del Papel "Money Heist" n'izindi
Uyu mugore wamenyekanye nka Tokyo muri filime y’uruhererekane
yiswe Lacasa del Papel, ni umwe mu bagaragaye ko ari beza kandi bafite ubwiza
karemano, budakenera kwisiga ibirungo ku mubiri.
Tokyo uri gukina muri filime “Lift” yahuriyemo n’abarimo
Kevin Hart, akunze kwigaragaza yitwara nk’igitsinagabo, ariko ubwiza bwe
bukomeza gukurura igitsinagabo.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne, yabaye ibyishimo
bya benshi binyuze muri filime zirimo Snake Eye, Lacasa del Papel, Lift n’izindi.
5. Jennifer
lowrence
Ni umwe mu bagore basaruye agatubutse mu mwuga wa sinema
Jennifer Shrader lowrence w’imyaka 33 yavukiye muri
Kentucky muri America, yamamara mu mwuga wo gukina filime no kugira filime ze
bwite zamwinjirije agatubutse.
Ubwiza bwa Jennifer butuma benshi bifuza kuba inshuti ye, ndetse abagabo bakamukunda.
Yakunzwe muri filime zirimo The Hunter
Games, Passengers, American Hustler, Bad Blood n’izindi. Bitangazwa ko ubwiza
bwe bwiyongera bitewe no kwiyitaho no kumenya uburyo bwiza yiyitaho
atiyangije.
TANGA IGITECYEREZO