RFL
Kigali

Iwacu Gretta ntiyitabiriye Miss Global iri kugana ku musozo- AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/01/2024 17:52
0


Iwacu Gretta wagombaga kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Global 2023, ribera muri Aziya; ntabwo yabashije kwitabira mu gihe kuri uyu wa Kane harara hamenyekanye umukobwa uhiga abandi.



Iri rushanwa ryatangiranye n’uku kwezi ryabereye muri Vietnam na Cambodia. Abakobwa bamaze ibyumweru birenga bibiri bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo icyo kwiyerekana mu mwambaro gakondo wa buri wese mu gihugu cye, muri bikini, mu makanzu maremare, mu kwerekana impano buri wese afite n’ibindi bitandukanye.

Iwacu Gretta w’imyaka 23 yari mu bakobwa bagombaga kwitabira ndetse ni bwo bwa mbere yari agiye guserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, gusa mu Rwanda yagiye muri Miss Earth Rwanda na Miss Global Beauty Rwanda. Yiga muri kaminuza mu ishami ryo kubungabunga amashyamba.

Ntabwo amahirwe yo kugenda yamukundiye nk’uko InyaRwanda yahawe amakuru, kuko yaje kubura ibyangombwa iminsi irushanwa ryari kuberamo iramufata birangira atitabiriye.

Iri rushanwa rirasozwa kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 mu birori bibera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodia. Umuhango wo gutanga ikamba urayoborwa na Miss Universe Thailand - Anntonia Porsild afatanyije n’umukinnyi wa filime Nico Locco ukomoka muri Canada.

Abakobwa barenga 80 nibo bitabiriye iri rushanwa, mu gihe hari gushakishwamo Miss n’ibisonga bye.

Uri bwegukane ikamba rya Miss Global 2023 arahembwa 20.000 $ [agera kuri miliyoni 25 Frw] mu gihe ibisonga bine bya mbere, buri umwe arahabwa impano ifite agaciro k’amadorali 1000. Haratangwa izindi mpano zigera ku munani aho buri umwe uzayegukana azahabwa amadorali 250.

Uretse ibyo, abakobwa bitabiriye bazagenda babona amahirwe yo gukorana n’ibigo bitandukanye bikomeye ku Isi, babyamamariza cyangwa bibafasha ibindi bikorwa bijyanye n’ubucuruzi no kwiga kaminuza ku buntu.

Iwacu Gretta ntabwo yabashije kwitabira irushanwa rya Miss Global riri kugana ku musozo 

Abakobwa bitabiriye irushanwa bamaze iminsi bakora ibikorwa bitandukanye. Aha bari basuye inyamanswa Abakobwa muri iri rushanwa biyerekanye mu buryo butandukanye burimo n'umwambaro wa bikiniIri rushanwa ryitabiriwe n'abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by'isi n'u Rwanda rwagombaga kwitabira ariko bikaza kwanga ku munota wa nyuma Abakobwa bagiye biyerekana mu myambaro irimo iya gakondo y'iwaboUmuhango wo gutanga ikamba uri kuyoborwa na Miss Universe Thailand Anntonia Porsild afatanyije na Nico Locco ukomoka muri Canada






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND