Ntwali Thiery Brian [DJ Brin] akomeje kwigaragaza mu mwuga wo kuvanga umuziki ku myaka ye micye. Avuga ko afite inzozi zikomeye akaba anishimira ko amaze gucuranga mu bikorwa byahuje abahanzi bamaze gushinga imizi.
Umwuga wo kuvanga umuziki ukomeje gukura ari na ko
abawukora ubahindurira ubuzima yaba abakobwa n’abahungu.
Dj Brin, umwana muto w’imyaka 15 kuko yabonye izuba kuwa 26 Kamena ni umwe mu bakomeje kwigaragaza.
Niba umaze iminsi ubona amashusho atandukanye abahanzi banyuranye basuye Sherrie Silver Foundation ukabona uburyo abantu bizihiwe, yaba baririmba cyangwa babyina, DJ Brin ari mu babigizemo uruhare binyuze mu buryo bwo kuvangavanga umuziki.
DJ Brin mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda yagize ati: ”Mu
myaka ibiri maze ntangiye umwuga wo kuvanga umuziki maze kumenyana n’abantu
benshi.”
Avuga kandi ko yatewe ibyishimo no kubona ari kuvanga
umuziki ahantu hari The Ben, Bruce Melodie na Element.
Akomoza ku kiganiro yagiranye na Element babashije
kuganira ati”Yambwiye ko ibyo nkora ari byiza kandi ejo ari heza.”
Kuri ubu DJ Brin yiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka
wa Kabiri i Nyamata ariko ibirebana no kuvanga umuziki akaba yarabyize muri
Innovation DJ Academy.
Umwuga we akaba awuhuza n’amasomo asanzwe mu buryo bwiza aho amasaha menshi ayaharira kwiga cyane mu minsi y’imibyizi ubundi mu mpera z’icyumweru akaba ari bwo akora iby'akazi ko kuvanga umuziki.
TANGA IGITECYEREZO