Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024
bagaragaje ko bishimiye icyerekezo cy'abatangije ikipe ya UGB [United Generation
for Basketball], bityo banzura kuyishoramo imari.
Bavuze ko "Umuhanzi
w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Bruce Melodie hamwe n’itsinda
rimufasha mu bushabitsi batangiye ishoramari mu ikipe ya Basketball, United
Generation for Basketball ibarizwa mu cyiciro cya mbere."
Bagaragaza ko bishimiye kuba bagiye kugira
uruhare mu iterambere ry’urubyiruko bati: "Iyi nzira isobanuye umuhate Bruce
Melodie n’ikipe imufasha bafite mu kugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko
binyuze muri siporo n’uburezi."
UGB yatangijwe na Shampiyona Aimable na Nizeyimana muri LDK [Lycee De Kigali] bagamije guhindura ikipe yo mu mashuri yisumbuye imwe mu zikomeye mu gihugu.
Icyerekezo cya UGB cyaje gushimwa na Bruce
Melodie n’itsinda rye mu buryo bw’ubucuruzi bemeranya gukomezanya urugendo.
Bruce Melodie yishimiye cyane gufatanya na UGB muri uru rugendo batangiranye kuva kuri uyu wa Kane. Yagize ati: "Kuba umwe muri UGB, ikipe igamije guteza imbere urubyiruko ni ikintu
gikomeye."Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko Bruce Melodie n'itsinda rye bamaze gushora imari muri UGB
Coach Gael na Bruce Melodie bagaragara ko bishimiye ishoramari rishya batangiye by'umwihariko rije gufasha urubyiruko
Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie na Coach Gael bitabira imikino itandukanye ibera muri BK Arena
UGB yatangirijwe muri Lycee de Kigali hagamijwe guteza imbere Basketball y'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye