Kigali

Gatanya muri Mutarama! Ingo 10 z’ibyamamare zimaze gusenyuka mu 2024 - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/01/2024 22:21
0


Mu gihe umwaka wa 2024 ugiye kumara ibyumweru bitatu gusa utangiye, hari bamwe mu byamamare bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakunzi babo bitewe n’ingorane bahuriye nazo mu rushako no mu rukundo.



Gatanya, ni umwe mu myanzuro abantu benshi batavugaho rumwe kuko hari abavuga ko ari ubugwari, abandi bakavuga ko aho kugira ngo abantu bagere aho bahitamo kwicana kuko bananiwe kumvikana bakwiye guhana gatanya mu mahoro buri wese agaca inzira ye.

Muri uyu mwaka ukiri mu ntangiriro, hari ibyamamare hirya no hino ku isi byamaze gufata uyu mwanzuro, ndetse bamaze no kuva mu nkiko nyuma, banabitangariza abafana babo ku mugaragaro.

Mu ngo nyinshi z’ibyamamare zamaze gushyirwaho iherezo rugikubita mu 2024, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zarangije kuba amateka:

1. Rachel Lindsay & Bryan Abasolo



Aba bombi basabye gatanya ku ya 02 Mutarama 2024 nyuma y’imyaka ine babana nk’umugabo n’umugore, bavuga ko kudahuza bidasubirwaho ariyo mpamvu yo gutandukana kwabo.

2. Prince Leka & Princess Elia



Nyuma y’imyaka isaga umunani igikomangoma Leka II n’igikomangomakazi Elia bo muri Albania, biyemeje gutandukana ariko bagakomeza kurerana umwana wabo w’umukobwa, Geraldine, ufite imyaka itatu y’amavuko.

Tariki 15 Mutarama 2024, nibwo Igikomangoma Leka yatangaje ko we na Elia bafashe umwanzuro wo gutandukana, avuga ko ‘hashingiwe ku kuba urushako rwabo rutagikurikiza inshingano, bombi bahisemo kubikemura mu bwumvikane, babinyujije mu nzira zemewe n’amategeko.’

3. AJ & Rochelle McLean



Nyuma yo gutandukana bakongera gusubirana, aba bombi baje gushyingiranwa mu 2011, ariko uyu mwaka ugitangira bahise batangaza ko basabye gatanya.

Babinyujije ku mbuga zabo za Instagram ku ya 01 Mutarama 2024, batangaje ko mu by’ukuri bari bamaze umwaka wose batabana, ariko ko noneho bahisemo gushyira akadomo ku rushako rwabo ku mugaragaro.

Aba bombi bavuze ko intego yabo nyamukuru ari ukurerera hamwe abana babyaranye, Elliott w'imyaka 11 na Lyric w'imyaka 6.

4. Austin & Catherine McBroom



Iyi ‘couple’ y’ibyamamare yakurikirwaga n’abatari bacye ku muyoboro bari bahuriyeho wa Youtube bise "The ACE Family," batangaje ko bafashe icyemezo cyo kurangiza urugendo rw’urushako bari bamazemo imyaka 11 ku ya 11 Mutarama 2024.

Austin yanditse kuri Instagram ati: "Twese twemeranijwe gutandukana ariko tuzakomeza gufatanya nk’ikipe ku bijyanye n'abana bacu."

5. Sam Feher & Kory Keefer



Sam Feher yemeje muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 ko yatandukanye na Kory Keefer nyuma yo gukundana umwaka n'igice.

6. Anderson Paak & Jaylyn Chang


Anderson Paak yasabye ubutane n’umugore we, Jaylyn Chang, nyuma yimyaka irenga 13 bashakanye. Aba bombi, biyemeje gukomeza kurerera hamwe abahungu babo babiri, Soul Rasheed na Shine Tariq.

7. Lisa Bonet & Jason Momoa



Nyuma y’imyaka ibiri batabana nk’umugabo n’umugore, Lisa Bonet na Jason Momoa biyemeje gutandukana ku mugaragaro. Ku ya 8 Mutarama, nibwo Bonet yatanze ikirego mu rukiko rw'intara ya Los Angeles kugira ngo arangize isezerano yagiranye n'umugabo we Momoa.

8. Kim Marlowe & Fabrice Morvan


Kim niwe wasabye gatanya ku wa 08 Mutarama 2024. Nubwo itariki basezeraniyeho itazwi neza, Fabrice yigeze gutangaza ko yari amaze igihe kini abana n’umugore we ndetse n’abana babo bane.

9. YG & Saweetie



Ku ya 15 Mutarama 2024, nibwo aba baraperi bombi batangaje ko bahisemo gutandukana mu kinyabupfura nyuma y’igihe kitageze ku mwaka bakundana.

10. Armie Hammer & Marina Gris



Gris yatangaje ko isezerano yagiranye n'uyu mukinnyi wa filime ryo kumubera umugore ryarangiye ku ya 11 Mutarama.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram yaragize ati: “Icyemezo twafashe cyo gushyingirwa hamwe na gahunda z'ejo hazaza twari dufitanye byose byari bishingiye ku mbaraga, gushyigikirana, no kwita ku bandi. 

Icyemezo cyo gutandukana, nubwo kitoroshye cyafashwe mu bugwaneza no kubahana, ibyo bikaba byerekana ko urugendo rwacu rwarangiye neza.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND