Kigali

Inkomoko y'ibyuma by'asaga Miliyari 1 Frw Kanye West yashyize mu menyo ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/01/2024 10:53
0


Umuraperi w'icyamamare Kanye West Ye, yamaze gushyira ibyuma mu menyo ye bizwi ku izina rya 'Titanium Metal Dentures', yishyuyeho ibihumbi 850 by'amadolari ($850K). Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda angana na 1,075,152,400.00 Frw.



Kanye West Ye umuraperi w'umunyadushya, yongeye kuvugisha benshi, nyuma yo kwerekana imitako y'ibyuma yashyize mu menyo ye. Akoresheje Instagram ye, Kanye yeretse abafana be ibi byuma anerekana aho yabibonye bwa mbere akabikunda akumva nawe yabishyira mu menyo ye.

Mu gihe ibyamamare bitandukanye, bizwiho gushyira imitako itandukanye mu menyo irimo nka 'Gold Grills', 'Gold Slugs', 'Diamond Grills', n'ibindi, Kanye West we yatunguranye ashyiramo ibitamenyerewe bizwi ku izina rya 'Titanium Metal Dentures'.

Kanye West yashyize imitako y'ibyuma mu menyo ye

Uretse kuba iyi mitako y'ibyuma Ye yishyize mu menyo bidasanzwe bikoreshwa n'abantu cyane, ahubwo noneho biranahenze. Nk'uko Daily Mail yabitangaje, yavuze ko ibi byuma Kanye yabitanzeho ibihumbi 850 by'amadolari ($850k). 

Aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda ni 1,075,151,400.00 Frw. Byumvikane ko abakirigita faranga ari bo gusa babasha kwigondera iyi mitako yo mu menyo.

Ibi byuma byatwaye Kanye West ibihumbi 850 by'amadolari

Inkomoko y'iyi mitako Kanye West yashyize mu menyo ye, yagaragaye bwa mbere muri filime yitwa 'The Spy Who Loved Me' yasohotse mu 1977 aho hagaragaramo umugizi wa nabi uhigwa na polisi witwa 'Jaws' uba wambara ibi byuma mu menyo.

Iyi mitako y'ibyuma Kanye West yashyize mu menyo ye, yayibonye muri filime

Uyu Jaws kandi yongeye kugaragara mu gice cya kabiri cy'iyi filime cyitwa 'Moonraker' cyasohotse mu 1979. Aha rero ni ho Kanye West Ye yakundiye uyu mugabo Jaws by'umwihariko ngo yamukunzeho ibi byuma yambaraga mu menyo. Ibi kandi Ye yabisangije abafana be kuri Instagram abereka uyu mugabo Jaws wamamaye muri izi filime zombi.

Umukinnyi wa filime Richard Kiel niwe wakinnye muri izi filime yitwa 'Jaws' yambara ibyuma mu menyo ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND