Perezida Paul Kagame yitabiriye imurikwa rya gahunda y’uruhererekane rw’ibitaramo bya Move Afrika bigiye gutangira no kujya bibera muri Ghana, avuga uburyo ari inzira nziza mu bukungu Global Citizen yatangije, anagaruka ku mpano Afurika ifite n’uburyo u Rwanda rwishimiye gutangirizwamo ku mugaragaro iyi gahunda.
Ku wa 17 Mutarama 2024, Perezida
Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo mu imurikwa ry’iki
gihugu nka kimwe mu bizajya byakira ibitaramo ngarukwamwaka bya Move Afrika.
Mu ijambo rya Perezida
Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba igihugu cya mbere cyatangirijwemo
ibi bitaramo,agaragaza ko byari byiza byumwihariko ko Kendrick Lamar
yishimiwe cyane.
Perezida Kagame yagize ati”Mu
kwezi gushize, u Rwanda rwatewe ishema no kwakira ifungurwa ku mugaragaro
ry’ibitaramo bya Move Afrika, ku bufatanye na Global Citizen. Bitarimo gukabya,
Kendrick Lamar yanyeganyeje Umujyi wose wa Kigali binyuze mu buryo
yaserutsemo.”
Akomoza ku buryo Afurika ifite
impano,anagaragaza ariko imbogamizi igihari Perezida Kagame ati”Twishimiye kuba
yaragize umwanya wo guhura n’abahanzi bacu. Afurika ifite impano. Kurusha uko
abantu babibona, icyo babura ni ubujyanama n’ubufasha.”
Yagaragaje kandi ko ibi bitaramo
ari inzira nziza y’iterambere ati”Umurongo Global Citizen yihaye wo guteza
imbere abakozi binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo uzasiga ubukungu bw’ingirakamaro
mu Karere.”
Perezida Nana wa Ghana na we yagaragaje
ko yishimiye kuba iki gihugu kigiye kongera gukorana na Global Citizen
baherukaga kugirana imikoranire muri 2022 ubwo iki gihugu cyakiraga Global Citizen Festival;Accra, iserukiramuco ryashowemo asaga Miliyari 19Frw [Miliyoni 15 z'amadorali].
Nyuma y’u Rwanda na Ghana
kugera muri 2025 buri mwaka hazajya hiyongeraho ikindi gihugu mu bizajya byakira ibitaramo bya Move Afrika.
Ghana igiye kwakira Move Afrika nyuma y’ibikorwa bitandukanye bya Global Citizen birimo Global Citizen Festival: Mandela 100 yaririmbyemo Beyonce, Jay Z, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin ikabera muri Johanesburg ho muri Afurika y'Epfo hari mu 2018.
TANGA IGITECYEREZO