Kigali

Abahanzikazi nyafurika 10 b'impano n'uburanga bukurura benshi mu 2024-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/01/2024 14:01
0


Mu gihe tukiri mu ntangiriro y'umwaka wa 2024, hashyizwe hanze urutonde rw'abahanzikazi nyafurika bakomeje guca ibintu babikesha impano n'ubwiza bwabo bugarukwaho na benshi.



Muri iki gihe kumenyekana mu muziki ntibigisaba kugira impano gusa ahubwo bisaba no kugira ibindi biyiherekeza, bituma abantu barushaho kugukunda. Muri ibi harimo n'uburanga bujyana n'imiterere, ari nabyo bigira uruhare mu kwamamara kw'abahanzikazi. 

Ni kenshi hakunze kugaragara abahanzikazi bazamuka mu muziki, bakamamara mu buryo bworoshye ariko wareba impano yatumye bazamuka ukayibura ahubwo ugasanga bakundiwe ikimero. Kimwe nuko hari abahanzikazi benshi bafite impano gusa usanga abantu batabakunda cyangwa ngo babiyumvemo bitewe n'uko imiterere yabo idashamaje.

Ikinyamakuru Daily Africa cyashyize hanze urutonde rw'abahanzikazi nyafurika 10 batangiye 2024 bakunzwe cyane kubera impano n'uburanga bwabo. Ni ukuvuga ngo ni amata yabyaye amavuta kuko bo bafite impano n'uburanga bituma barushaho gukundwa.

1. Tyla

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Tyla Laura Seethal ukomoka muri Afurika y'Epfo, akomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano bye ndetse n'uburanga bwe burangaza abasore benshi.

Ku myaka 21 gusa Tyla ahatanye mu bihembo bya Grammy Awards 2024 abikesha indirimbo ye 'Water' yaciye ibintu. Kuba afite impano n'ubwiza ngo biri mu by'ibanze byamuhaye igikundiro mu bantu.

2. Tems

Umuhanzikazi Temilade Openeyi uzwi nka Tems ukomoka muri Nigeria, ari mu bahagaze neza muri iyi minsi. Uyu muhanzikazi uzwiho ubuhanga anafite imiterere ikurura igitsina gabo, ndetse biri mu byatumye akundwa cyane.

3. Maud Elka

Umuhanzikazi Maud Elka uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi  ya Congo wakunzwe cyane mu ndirimbo 'Songi Songi' yakoranye na Hiro nyuma akayisubiranamo na Ali Kiba, ari mu bahanzikazi b'ikimero batitiza Umugabane wa Afurika.

4. Ayra Starr

Oyinkansola Sarah Aderibigbe wamamaye ku izina rya Ayra Starr, ni umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria uri mubagezweho ku rwego mpuzamahanga. Kuba azwiho kugira ijwi ryiza,anazwiho kuba uburanga bwe bwaratumye akundwa byihuse dore ko nawe yivugira ko hari abareba cyane ku bwiza bwe aho kwita ku byo ari kuririmba iyo ari ku rubyiniro.

5. Nadia Nakai

Umuraperikazi Nadia Nakai Kandava wo muri Afurika  y'Epfo unafite inkomoko muri Zimbabwe, nawe ari mu banyamuziki bakurura igitsina gabo. Nadia Nakai ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Rap muri Afurika, azwiho kugira uburanga n'ikimero gikurura benshi.

6. Gyakie

Jacqueline Acheompong wamenyekanye ku izina rya Gyakie akoresha mu muziki, ni umuhanzikazi wo muri Ghana. Ku myaka 24 ayoboye urutonde rw'abahanzikazi b'ikimero muri Afruka . Gyakie yatangiye umuziki mu 2019 ndetse yamamara cyane mu 2021, mu ndirimbo 'Forever' yakoranye na Omah Lay wo muri Nigeria.

7. Tiwa Savage

Umuhanzikazi Tiwa Savage ku myaka ye 43 y'amavuko,ntimubuza kuba hari benshi arusha ikimero bakiri bato. Uyu mubyeyi w'umwana umwe uburanga bwe butangaza benshi, bibaza ibanga akoresha kuba agifite itoto mu gihe agezemo.

8. Wendy Shay

Wendy Asiamah Addo wamamaye mu muziki ku izina rya Wendy Shay, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana. Uyu mukobwa w'imyaka 27 azwiho kugira uburanga bukurura benshi.

9. Vitoria Kimani

Victoria Kimani, umuhanzikazi ukomoka muri Kenya winjiye mu muziki mu 2016, yagiye akundwa na benshi kubera ikimero cye cyatumye akurirwa ingofero n'abarimo Sarkodie, watangariye ubwiza bwe.

10.Yemi Alade

Umuhanzikazi Yemi Alade ukunzwe cyane muri Nigeria uri no mu bagize uruhare mu kuzamura injyana ya Afro Beat, niwe uza ku mwanya wa Cumi mu bahanzikazi bafite impano n'uburanga bakomeye muri Afurika mu ntangiriro za 2024.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND