Kigali

Ayimazemo imyaka 22: Ibyo wamenya kuri Korali Anointed Family yibarutse Josh Ishimwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2024 19:42
0


Mu bihe bitandukanye uzumva umunyamuziki mu kiganiro agirana n’itangazamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko inganzo ye yashibutse mu kuba yarakuriye muri korali y’abana, kuba umuryango we ukijijwe n’ibindi byatumye yiyemeza kuyimurika nk’itara.



Hari benshi mu bahanzi impano z’abo zakomeye, biturutse ku kuba baragize urufatiro rwa korali, kuba barabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuba ari ibintu yakuze akunda akiyemeza kubikora n’ibindi.

Josh Ishimwe uri mu bahanzi bamaze imyaka itatu mu muziki, ni umwe mu bahanzi u Rwanda rufite banyuze muri korali, kuva mu myaka 22 ishize.

Uyu munyamuziki wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Reka Ndate Imana’ yasubiyemo, ni umwe ku baririmbyi ba korali ‘Anointed Choir’ iherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Yangezeho’.

Iyi korali igizwe n’abaririmbyi 70, kandi yatangijwe ku mugaragaro mu 2001 ari itsinda ry’abana bakorera umurimo w’Imana mu itorero ADEPR Samuduha.

Aba bana barimo Josh Ishimwe bagiye bahabwa umwanya wo kuririmba mu bihe bitandukanye mu matorero, bituma impano z’abo zaguka mu buryo bwisumbuye.

Bamaze kugera mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko barabatijwe, maze Itorero rirabacutsa binjira mu cyiciro cy’abakuru bafite korali y’abantu bakuru.

Byatumye batangira kuririmba mu matorero yo ku Cyumweru, banahabwa izina rya “Ingemwezayesu choir”. Ni izina bakomezanyije kugeza ubwo tariki 28 Nzeri 2019, bahisemo gushaka irindi zina bitwa ‘Anointed Family’ kugeza n’ubu.

Iri zina barifashe bajyanisha n’intego bihaye yo kwamamza ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano bitunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kandi bukagera ku mbibi zose z’Isi, mu ndirimbo zitandukanye; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida w’iyi korali, Niyoyukuri Innocent yavuze ko kuba barimo ari abaririmbyi bari hagati y’imyaka 12 n’imyaka 30 y’amavuko, bituma bahuriza hamwe impano bafite mu guhimba no gushyira hanze indirimbo z’abo.

Babarizwa mu Itorero ADEPR Samuduha, Paroisse Kicukiro Shell, Ururembo rwa Kigali. Innocent ati “Nk’uko turi benshi turimo impano zitandukanye dufite abafite impano zo guhimba indirimbo, iyo umuntu yahimbye cyangwa yahawe ihishurirwa n'Imana agahimba indirimbo, duhurira hamwe n’kitsinda tukiga ya ndirimbo, tukanahuza ibitecyerezo kugirango irusheho kubanziza kuri twe no ku bazayumva.”

Niyoyukuri Innocent yavuze ko Josh Ishimwe ari umwe mu baririmbyi b’iyi korali Imana yahagurukije impano ye iramenyekana, ariko ko na n’ubu akibarizwamo.

Yavuze ko bafite icyizere cy’uko Imana izagenda ikoresha buri umwe icyo yamuhamagariye. Akomeza ati “Joshua Ishimwe ni umuririmbyi muri twe wakuranye natwe. Twareranwe mu ishuri ryo ku cyumweru nk’uko Imana yabitubwiraga ko izatwagurira Impano zikagera kure.”

“Nuko na Joshua Imana yamwaguye kandi Inyuma ye hari n’abandi muzabona bo muri twe barigukora umurimo nka Joshua byagutse. Byose n’amasezerano y'Imana ari gusohora. Muri macye n'umuririmbyi turirimbana mu rusengero.”

Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko gukurira muri korali byabaye imbarutso ye yo gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu njyana gakondo. Avuga ko atibagiwe gakondo ye, kuko buri uko ateranye mu rusengero, anaririmba muri korali yamurenze.

Avuga ko amaze imyaka 22 atangiranye urugendo n’iyi korali, kandi bamaze gushyira hanze indirimbo 14 zirimo na Album imwe.

Perezida w’iyi korali, Niyoyukuri Innocent anavuga ko Joshua Ishimwe yagiye arushaho gutanga ubushobozi ‘kugirango igihangano kirusheho kuba cyiza kuko afite ubumenyi bwisumbuyeho yahwe ku bw’ubuntu bw’Imana’.

Iyi korali ariko inabarizwamo abize ibijyanye n’umuziki bakunze gutanga ibitekerezo bijyanye n’ikorwa ry’indirimbo.

Innocent ati “Uwahimbye azana igihangano tukagihuriraho kugirango cyirusheho kuba cyiza tukanasenga Imana ikarushaho kutwungura byinshi.”

“Joshua dukorana mu bikorwa byose tugira nk’umwe muri twe. Umusanzu w’amafaranga, ibiterane dukora icyo korali ikoze cyose Joshua nawe akigiramo uruhare nk’umunyamuryango.”

Muri iki gihe, Josh Ishimwe ari kwitegura kuririmba mu iserukiramuco “Iteka African Cultural Festival” rizabera muri Camp Kigali tariki 27 Mutarama 2024.

Ni igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Michael Makembe, Itorero Intayoberana, Chorale Christus Regnat, Himbaza Club, Intwari Club na Iteka Band.


Anointed Family bavuga ko bafite icyizere cy’uko Imana izahagurutsa muri bo undi muramyi nka Ishimwe


Anointed Family bavuga ko bafite intego yo gukora ibihangano bihamagarira abantu gukurikira Kristo


Anointed Family basobanura ko bahuriza hamwe urugendo rwo gukora ibihangano by’umwuka


Josh Ishimwe ni umwe mu baririmba muri Anointed Familyimaze imyaka 22 mu rugendo rw’ivugabutumwa


Ishimwe avuga ko gukurira muri korali byamuhaye imbaraga zo gukora umuziki gakondo 


Josh Ishimwe aritegura kuririmba muri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YANGEZEHO’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUTANGABUNGINGO’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND