Ikipe ya AS Kigali itsinzwe umukino ubanza igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Ruboneka J Bosco.
Igitego cya Ruboneka Bosco nicyo gitandukanyije amakipe yombi mu mukino ubanza, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.
UKO UMUKINO WAGENZE
90+6 Umukino urarangiye
90" Umusifuzi yongeyeho iminota 6. Ikipe ya AS Kigali umuntu yavuga ko yirangayeho kuko mu minota ya nyuma ihushije ibitego byinshi
APR FC irasumbirijwe, kuva Ebene yagera mu kibuga na Ishimwe Fiston amahwemo yabize
76" APR FC ikoze izindi mpinduka, Mbonyumwami Taiba yinjiye mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan
APR FC ikoze impinduka umutoza ahitamo kwinjiza Niyomugabo kugira ngo afatanye na Ishimwe Christian ku ruhande rw'ibumoso, kuko Ebeni yari yamaze kuhaca amazi.
65" APR FC ikoze impinduka Niyomugabo Claude yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert
54" Ishimwe Fiston arekuye ishoti rikomeye cyane ariko umupira ungwa mu biganza bya Ishimwe Pierre
Igice cya kabiri kigitangira, AS Kigali yakoze impinduka, Ebene Kiven na Ishimwe Fiston binjira mu kibuga basimbuye Antoine Ndayishimiye na Kone Felix
49" AS Kigali ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na ">Eben aheza Ishimwe Fiston ashose mu izamu umupira bawushyira muri koroneri
46" Ikipe ya AS Kigali itangiranye imbaraga zikomeye ndetse ishaka igitego cyo kwishyura
45" Igice cya mbere kiratangiye
45+5" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe akaba agiye kuruhuka APR FC ifite igitego 1 ku busa bwa AS Kigali
45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 ku girango igice cya mbere kirangire
39" APR FC ibonye igitego cya mbere: APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, ku mupira arekuriye hafi y'umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, uragenda n'imbara nyinshi usanga Cuzuzo ahagaze nabi, uruhukira mu izamu.
28" APR FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Omborenga ashose mu izamu Cuzuzo arawuruka usanga Shaiboub ahita ashota adahagaritse ariko yamuruza izamu
Guy Bukasa utoza AS Kigali, yongeye guhura na APR FC yakunze guhangana nayo ubwo yari muri APR FC na Gasogi United
APR FC yaje yambaye imyenda iriho ifoto y'uwahoze ari umukunzi wayo uherutse kwitaba Imana
Kugera kuri uyu munota, ntaburyo bukomeye buraboneka ku mpande zombi, aho umupira uri gukinwa mu kibuga hagati.
14" Umukino ubaye uhagaze gato, umukinnyi wa AS Kigali Ndayishimiye Thierry akaba ari kuvurwa, aho yari agize ikibazo ku mutwe.
Biragaragara ko ikipe ya APR FC kuburyo bweruye igitambaro cya kapiteni yacyambuye Omborenga kuko ubu ari mu kibuga ariko gifitwe na Shaiboub
03" Koroneri ya mbere ya APR FC ku mupira uzamukanwa na Shaiboub akata ashaka Mugisha ariko Bishira umupira awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Ikipe ya AS Kigali yakiriye, ikaba yambaye amakabutura y'umweru, imipira n'amasokisi ya Orange. APR FC yambaye imipira y'umweru, amakabutura n'amasokisi y'umukara.
18:06" Umukino uratangiye: Reka twongere tubahe ikaze bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro, uri guhuza ikipe ya AS Kigali na APR FC.
Abakinnyi 11 APR FC Yabanje mu kibuga
Ishimwe
Pierre(GK)
Niyigena
Clement
Nshimiyimana
Yunusu
Fitina
Ombolenga
Ishimwe
Christian
Nshimiyimana
Ismael Pitchou
Niyibizi
Ramadhan
Ruboneka
Bosco
Alain
Kwitonda Baca
Shaiboub
Mugisha
Gilbert
18:05" Hafashwe umwanya wo kwibuka Gahigi Malia uherutse kwitaba Imana mu minsi itambutse
18:04" Aba kapiteni bakaba bari guhabwa amabwiriza. Umukino
Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga
CUZUZO Aime Gael
BISHIRA Lafif (captian).
INDAYISHIMIYE Thierry
AKAYEZU Jean Bosco
DUSINGIZIMANA Girbert
RUCOGOZA ilias
BENEDATA Janvier
OSALUWE Rafael
SSEKISAMU Erisa
INDAYISHIMIYE Antoine
KONE Lottin Felix
18:00" Abakinnyi bavuye mu Rwambariro
Abafana barimo kugerageza kwitabira, ariko kuberako AS Kigali nta bafana benshi igira, bikaba byatumye sitade irimo abantu bake, biganjemo abafana ba APR FC.
17:48" abakinnyi b'abasimbura bagarutse mu kibuga bakaba bagiye ku ntebe y'abasimbura
17:40" Amakipe yombi asubiye mu Rwambariro
Banga yongeye gusubira ku gatebe nyuma yo kwitwara neza muri Zanzibar
Omborenga Fitina yagarutse mu kibuga nyuma y'iminsi ari mu bihano
Ishimwe Pierre niwe ugiye kubanza mu izamu rya APR FC
17:22" Ikipe ya AS Kigali nayo yinjiye mu kibuga ikaba ije kwishyushya.
17:18" APR FC yinjiye mu kibuga, abakinnyi baje kwishyushya. Ishimwe Pierre birashoboka ko ari bubanze mu kibuga kuko umunyezamu wa mbere ntari mu baje kwishyushya
Ombolenga Fitina akaba yagarutse mu kibuga nyuma yo gusira i Kigali ubwo ikipe yerekezaga mu mikino ya Mapinduzi Cup.
Ikaze tugendane mu buryo bwa Live
Ni umukino ugiye gutangira ku isaha ya Saa 18:00 PM, ukabera ku kibuga cya Kigali Pele Stadium. Uyu mukino ugiye gukurikira umukino Gorilla FC imaze gutsindamo Kiyovu Sports ibitego 2-0. Ikipe ya APR FC irashaka gukuraho agahigo kabi ifite kuri AS Kigali kuko imaze imyaka irenga itanu idatsinda itayitsinda mu marshanwa yose.
Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo APR FC iheruka gutsinda AS Kigali, bikaba byari mu mukino wa shampiyona. Kuva icyo gihe, muri shampiyona aya makipe amaze guhura inshuro 8, bahura inshuro 1 mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, ndetse bahura inshuro 1 ya Super Cup, ariko APR FC nta nshuro n'imwe iratsinda Abanyamujyi.
AMAFOTO: Ngabo Serge
VIDEO: munyantore Eric
TANGA IGITECYEREZO