Kigali

Billie Eillish na Dua Lipa mu bazaririmba mu bihembo bya Grammy Awards 2024

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/01/2024 11:52
0


Hatangajwe abahanzi bazaririmba mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy Awards 2024 bibura iminsi micye ngo bitangwe. Abahanzikazi batatu barimo Billie Eillish, Dua Lipa na Olivia Rodrigo nibo batoranyijwe mu gususurutsa abazitabira ibi birori.



Ibirori ngaruka mwaka bitegerejwe na benshi bya Grammy Awards 2024 bihatanyemo abahanzi mpuzamahanga bakomeye harimo n'abanyafurika, bira bura iminsi micye ngo bibe ndetse ubu hamaze kumenyekana abahanzi batatu bazabiririmbamo.

Nk'uko The Recording Academy itegura ibi bihembo yamaze kubitangaza, uyu mwaka abahanzikazi nibo bashyizwe imbere cyane mubazakandagira ku rubyiniro bagasusurutsa abazabyitabira biganjemo ibyamamare byo mu ngeri zose.

Abahanzikazi Billie Eillish, Dua Lipa na Olivia Rodrigo nibo bazaririmba muri Grammy Awards 2024

Hatangajwe ko abahanzikazi batatu aribo bazaririmba muri Grammy Awards 2024, aba ni Billie Eillish wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo nka 'Lonely', 'One by One', 'Six Feet Under' n'izindi. Umwongerezakazi Dua Lipa uzwiho ijwi rikundwa na benshi nawe azaririmba mu itangwa ry'ibi bihembo.

Umuhanzikazi wa gatatu uzaririmba muri ibi birori ni Olivia Rodrigo w'imyaka 20 y'amavuko wigaruriye imitima ya benshi barimo na Barack Obama uherutse kumushyira ku rutonde rw'abahanzi yumvishije cyane mu mwaka wa 2023.

Aba bahanzikazi kandi bahataniye mu kiciro kimwe cy'indirimbo nziza y'umwaka

Aba bahanzikazi batatu uretse kuba bahuriye ku kuba indirimbo zabo zaraciye ibintu mu 2023, banahurije ku kuba bose bahatanye mu kiciro kimwe muri ibi bihembo, aho bose bahatanye mu kiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka ( Song Of The Year Category).

Ibihembo bya Grammy Awards bigiye kuba ku nshuro ya 66 kuva byatangira gutangwa, bizaba ku itariki 04 Gashyantare 2024. Bizabera muri sitade ya Crypto Arena yo mu mujyi wa Los Angeles. Ibi birori bizayoborwa n'umunyarwenya kabuhariwe Trevor Noah uzaba ubiyoboye ku nshoro ya gatatu.

 Umunyarwenya Trevor Noah niwe uzayobora ibirori bya Grammy Awards 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND