Mu kiganiro Kecapu yakoranye n’umukunzi we
cyanyujijwe kuri Kecapy Tv Show, yavuze amagambo aryoheye amatwi kuri Mutabazi amwifuriza isabukuru nziza.
Yagize ati “
Uyu mwaka Imana iguhe ibintu byose wifuza, ku buryo ku mpera z’uyu mwaka mu kwa
12 uzajya gusenga uvuga uti Mana ndi mu byishimo bya byabintu nashakaga ".
Kecapu yakomeje yifuriza umukunzi we guhirwa agira ati “
Uzahore uri mu bagabo bashima Imana kandi bayitinya, bayigandukira, ndetse uri
mu bagabo bashima ko bafite urugo rwiza n’abana beza ".
Kecapu yavuze ko mu myaka asigaje ku Isi yifuza
gusaza ari kumwe numugabo we yihebeye.
Ati “ Mu myaka yose dufite kuri iyi Si tutazi, gusa
twifuza kuba twagira myinshi turi kumwe kandi Imana ihaze ibyifuzo byacu. Imana
ihe umugisha urugo rwacu, mu rubyaro rwacu ndetse ihaze ibyifuzo byacu koko
ibyinshi tubihuriyeho ".
Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye muri Bamenya
Series yasabye Imana ikintu gikomeye cyo kuba ingirakamaro ku babazengurutse,
kutishyira hejuru, ayisaba kubarinda abantu babi ndetse n’abanyeshyari.
Nubwo yasabye byinshi Imana, yasabye no kugira
inshuti z’ingirakamaro kandi umugisha wayo ugakomeza kugota urugo rwabo, kuko
urugo ruhura n’imitego myinshi ndetse Satani akarurwanya bikomeye.
