Isegonda ku rindi hirya no hino ku Isi, hitaba Imana umubare w’abantu benshi biturutse ku mpamvu zitandukanye. Mu minsi itageze ku Kwezi umwaka wa 2024 utangiye, Isi imaze guhomba ibyamamare bitabarika mu nzego zinyuranye.
Mu gihe benshi bakiri mu
byishimo byo gutangira umwaka mushya wa 2024, hari n’abandi bari mu marira yo
kubura ababo bakomeje kwitaba Imana umusubirizo.
No mu Isi y’imyidagaduro, uyu mwaka utaramara n’ukwezi utangiye umaze gutwara ubuzima bw’ibyamamare byinshi byafatwaga nk’ibyitegererezo.
Mu nzego zinyuranye haba muri Sinema,
muzika, imideli n’ibindi, umunsi ku munsi humvikana inkuru z’incamugongo z’imfu
z’abanyabigwi bagiriye Isi umumaro ukomeye.
Kuva umwaka watangira
hamaze kubura ubuzima ibyamamare byinshi, ariko uyu munsi InyaRwanda
yaguteguriye 10 gusa bamaze kwitaba Imana mu minsi 17 gusa y’ukwezi kwa
Mutarama 2024:
1.
Mila De Jesus
Inkuru y’incamugongo y’urupfu
rw’umwe mu bavugaga rikijyana akaba n’umunyamideli, Mila De Jesus yamenyekanye
kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, itangajwe n’umukobwa we Anna Clara
wabinyujije ku rubuga rwa Mila rwa Instagram.
Mila De Jesus witabye
Imana ku myaka 35 y’amavuko ni nyuma y’amezi atatu gusa akoze akoze
ubukwe. Uyu mugore wakomokaga muri Brazil yakundaga gusangiza abantu ibiganiro
bibafasha kumenya uburyo bakoresha bagatakaza ibiro, yifashishije ubuhamya bwe
bw’uko yanganaga mbere ndetse n’uko yaje guhinduka nyuma yo kwibagisha mu 2017.
Impamvu y’urupfu rw’iki
cyamamare ntabwo iratangazwa kugeza ubu.
2.
Mário Zagallo
Ku wa Gatandatu tariki 6
Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’icyamamare muri ruhago akaba
umukinnyi rukumbi usigaye mu bakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya
1958.
Umunya-Brésil,Mário
Zagallo wanditse amateka akomeye muri ruhago, akaba uwa mbere watwaye Igikombe
cy’Isi nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, yitabye Imana afite imyaka 92 y’amavuko. Uyu,
yegukanye igikombe cy’Isi inshuro enye zose.
Mu makipe yakiniye harimo
Botafogo na Flamengo zo muri Brésil ndetse arazibera n’umutoza mbere yo gukora
ako kazi muri Fluminense, Koweït, Al-Hilal n’izindi.
3.
Franz Beckenbauer
Umudage Franz
Beckenbauer, wafatwaga nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira
w’amaguru, yitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko.
Mu byo Beckenbauer yibukirwaho
kugeza uyu munsi, ni uko yegukanye Igikombe cy’Isi cyo mu 1974 ari Kapiteni w’u
Budage bw’Uburengerazuba, akongera kucyegukana nk’umutoza w’iki gihugu mu 1990.
Franz Beckenbauer
wahimbwaga ‘Der Kaiser’ kandi, yegukanye Ballon d’Or inshuro ebyiri mu 1972 na
1976. Beckenbauer
yafashije Bayern Munich gutwara ibikombe bitanu bya Shampiyona y’u Budage
ndetse n’ibindi bitatu byikurikiranya byo ku Mugabane w’u Burayi mu 1974, 1975
na 1976.
4.
Adan Canto
Umukinnyi wa filime Adan
Canto wakunzwe muri filime zirimo nka 'Designated Survivor', '2 Hearts',
n'izindi nyinshi, yitabye Imana ku myaka 42 y'amavuko azize indwara ya kanseri
y'urwagashya.
Umugore we Stephanie
Lindquist Canto yatangarije CNN ko uburwayi bw'umugabo we bwagizwe ibanga
ndetse anagaruka ku mpamvu batinze gutangaza amakuru y'urupfu rwe.
Yagize ati:''Ntabwo Adan ntiyifuzaga ko uburwayi bwe bumenyekana, yashakaga ko biguma hagati y'umuryango
we, ni nayo mpamvu ku wa Mbere tutigeze dutangaza ko yatuvuyemo. Twashakaga ko
umuryango wacu ubanza ukabyakira tukabona kubitangariza abandi.''
Urupfu rwe rwatangajwe
n'umujyanama we Jennifer Allen wanareberaga inyungu ze, aho yatangaje ko Adan
Canto yitabye Imana ku itariki 08 Mutarama 2024 nyuma y'igihe kitari gito
arembejwe n'indwara ya kanseri y'urwagashya.
5.
Georgina Hale
Umukinnyi wa filime
Georgina Hale yitabye Imana ku ya 04 Mutarama 2024, ku myaka 80 y’amavuko.
Ikigo cy’Abongereza
gikora ibijyanye na Filime na Televiziyo, BAFTA nicyo cyatangaje inkuru
y’incamugogo y’urupfu rw’umukinnyi wa filime, Georgina Hale wari umaze imyaka
50 muri uyu mwuga.
Yari azwi cyane ku
bikorwa bye byagiye bimuhesha gutsindira ibihembo muri filime za Ken Russell,
aho yahawe igihembo cy’umukinnyi mushya utanga icyizere mu kuyobora filime mu
1975.
6.
Alec Musser
Alec Musser yamenyekanye
nka Del Henry muri filime " All My Children" yavutse kuya 11 Mata
1973 yitaba Imana tariki 12 Mutarama 2024, ababaza abarimo umuryango,inshuti
n'abo babanye muri uyu mwuga byumwihariko
i Hollywood.
Iyi nkuru y'akababaro
yatangajwe na Adam Slander, umunyamerika wamamaye muri filime za Hollywood,
avuga ko Alec Musser atagihumeka umwuka w'abazima bitunguranye.
7.
Glynis Johns
Ku wa Kane tariki 04
Mutarama 2024, ni bwo umukinnyi wa filime Glynis John wamenyekanye cyane nka
Mrs Banks muri filime yitwa ‘Mary Poppins’ mu 1964, yitabye Imana afite imyaka
100 y’amavuko.
Uwari ushinzwe kureberera
inyungu z’ibikorwa bye, Mitch Clem niwe wemeje inkuru y’urupfu rw’iki cyamamare
aho yagize ati ''Uyu munsi ni umunsi utoroshye kuri Hollywood. Ntabwo twababajwe
gusa n'urupfu rwa Glynis dukunda, ahubwo tunababajwe n'iherezo rya ‘Golden Age
of Hollywood’."
Golden Age of Hollywood,
ni igihe kiri hagati yo mu 1920 no mu 1960, aho Sinema yagize iterambere
rikomeye mu buryo bw’umwimerere w’amajwi ndetse n’amafoto.
8.
Bill Hayes
Umukinnyi wa filime
wamenyekanye cyane nka Doug Williams muri “Days of Our Lives,” filime ya Soap
Opera yitabye Imana ku ya 12 Mutarama 2024 afite imyaka 98 y’amavuko.
Bill yaciye agahigo ko
kubana n’umukobwa bahuriye muri filime bombi bagakinana bakundana, hanyuma
akaza kubigira impamo bagakora ubukwe mu 1974.
9.
Christian Oliver
Ubuyobozi bwemeje ko umukinyi
wa filime w’imyaka 51, Christian Olivier wagaragaye nka Luca muri filime yitwa “The
Baby-Sitters Club” yagiye hanze mu 1995, yitabye Imana azize impanuka ikomeye
y’indege ku ya 4 Mutarama ari kumwe n’abakobwa be Annik w’imyaka 12 na Madita
w’imyaka 10 n’umupilote wari utwaye iyo ndege, Robert Sachs.
10.
Roy
Battersby
Inkuru y’urupfu rw’umuyobozi
wa filime, Roy Battersby yatangajwe n’umukobwa we w’umukinnyi wa filime, Kate
Beckinsale ku wa 15 Mutarama 2024.
Mu by’ukuri, Roy wari inkingi ya mwamba muri Sinema, yitabye Imana ku ya 10 Mutarama 2024 ari iwe i Los
Angeles ku myaka 87 y’amavuko.
Muri filime yayobowe zigakundwa
cyane harimo, ‘A Touch of Frost,’ ‘Red Mercury,’ ‘Between the Lines,’ ‘Eurocops,’
n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO