Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Interforce FC ibitego 4-0, mu mukino yakinnye nta mutoza n'umwe mukuru ifite ku ntebe y’abasimbura.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama, nibwo ikipe ya Rayon Sports
yari yakiriwe na Interforce FC mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro. Uyu
mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00, Rayon Sports yatsindiwe na Youssef,
Luvumbu Nzinga, na Mvuyekure Emmanuel watsinze ibitego 2.
Uyu
mukino, Rayon Sports yagiye kuwukina nta mutoza mu bakuru ifite, kuko yaba
umutoza mukuru ndetse n'umwungiriza batari bahari.Ibi byaje nyuma yaho umutoza
Zelfani wari umutoza mukuru yirukaniwe mu mwaka ushize, umutoza Mohamed Wade
wari watangiye shampiyona ari umutoza wungirije gusa nyuma aza guhabwa ikipe,
ariko nawe mu ntangiriro z'iki cyumweru akaba yarahagaritswe.
Ibi
byatumye kuri gahunda Rayon Sports yahaye abasifuzi, nta mutoza mukuru wari uhari,
ndetse n'umutoza wungirije. Iyo urebye ku rupapuro usanga imyanya ibiri ya
mbere bayisimbutse, hajyaho Nzeyimana Ramadhan umutoza w'abanyezamu ariko na we
w'agateganyo, Ayabonga Lebitsa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, Mujyenama
Charles umuganga, Nshimiyimana Jean Claude umu "Physiotherapist" na
Mujyana Fidele umuyobozi w'ikipe. "Team Manager "
Ni uku gahunda y'abagize umukino ku ruhande rwa Rayon Sports yari itondetse
Gusa
ubwo ikipe yari itangiye gukina
Mujyanama Fidele yagaragaye cyane nk'ufite inshingano z'umutoza mukuru,
bigendanye n'uburyo yahagurukagamo atanga amabwiriza, ndetse n'aho yari yicaye,
Ayabonga nawe yanyuzagamo agahaguruka agatanga amabwiriza nubwo hari aho
bisangaga bose bahagurutse.
Mu
gice cya kabiri, Hategekimana Bonheur nawe ntabwo yacikanwe kuko hari aho
yatoje ndetse mu buryo bw'imbaraga nyinshi.
Ayabonga yatangiye yikorera akazi ke bisanzwe ko kongerera abakinnyi imbaraga no kubinjiza mu mukino
Ni uku ku ntebe y'abasimbura byatangiye bimeze
Team Manager Mujyanama Fidele arimo yereka abakinnyi uburyo bagomba gukina bananiza Interforce FC
Munyanama Fidele arimo ashaka umukinnyi ugomba kujya kwishyushya
Uwa mbere yahise amwohereza nta kuzuyaza
Mujyanama niwe wafataga umwanzuro w'abajya mu kibuga n'abasohoka
Ayabonga nawe yageze aho ashyiraho ake
Umukino wagiye kurangira Umunyezamu Hategekimana ariwe uri gutoza
Umusifuzi ati" Hategekimana ihangane ube ugiye ku ruhande
Gusa ibi byose byatumye umufana wa Rayon Sports ataha yishimye
Mvuyekure Emmanuel yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino
Umufana uheruka kuririra kuri sitade, ku mugoroba yatashye yishimye
Ndimbati yari yaje kwirebera ikipe ye
Uwayezu Jean Fidele arimo yitegereza uburyo ikipe ya Rayon Sports abereye umuyobozi ikinamo
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO