Imyaka 13 irashize Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga kimwe n’inshuti z’u Rwanda bahurira mu biganiro nyunguranabitekerezo na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu binyuze muri gahunda yiswe “Rwanda Day”, hasuzumwa icyarushaho guteza imbere u Rwanda.
Iriya gahunda irangwa n’ibikorwa binyuranye birimo no
gusabana. Iyo uraranganyije amaso mu
bahanzi baririmbye mu birori bya Rwanda Day; bigaragaza ko bagiye babahitamo
bashingiye cyane ku bikorwa byabo byabaga bigezweho n’indirimbo zitsa cyane ku
muco Nyarwanda, zinagaruka ku gihugu.
Tariki 3 Ukwakira 2015, Rwanda Day yabereye mu
Buholandi, icyo gihe ibirori byasururukijwe n’abahanzi barimo Teta Diana, King
James, Masamba Intore, Muyango Jean Marie usanzwe ari umwe mu batoza b’itorero
ry’Igihugu, Julienne Gashugi, umukirigitananga Sofia Nzayisenga, Meddy ubarizwa
muri Amerika, Ben Kayiranga wamamaye mu ndirimbo ‘Freedom’, Thierry Haguma na
Nyiratunga Alponsine.
Ku wa 10 Kamena 2017, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa
Bruxelles mu Bubiligi. Icyo gihe Teta Diana na King James bongeye kwisanga ku
rutonde rw’abaririmbye muri ibi birori.
Icyo gihe bahuriye ku rubyiniro na Inki, umuhungu wa
Muyango Jean Marie bafatanya na Soul T, umuhanzi Mpuzamahanga w’umunyarwanda
ubarizwa mu Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri, ibi birori byari bibereye muri
kiriya gihugu.
Tariki 5 Ukwakira 2019, Rwanda Day yabereye i Bonn mu
Budage. Icyo gihe Massamba Intore yongeye kwisanga ku rutonde rw’abasusurukije
Abanyarwanda.
Yahuriye ku rubyiniro na Kitoko Bibarwa wamamaye mu ndirimbo “Thank you Kagame”, itsinda rya Charly na Nina ryamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Agatege’, Jules Sentore, Bruce Melodie waririmbye bwa mbere muri ibi birori ndetse na Igor Mabano.
Mbere ya 2017, byasaga n’ibyari byaramenyerewe ko hari
amazina y’abahanzi bakomeye atagomba kubura mu baririmba muri ibi birori bya
Rwanda Day.
Abahanzi biganzaga cyane muri ibi bitaramo barimo Alpha
Rwirangira, Meddy, The Ben, King James, Teta Diana, Masamba n’itorero
Urukerereza.
Ibi byaje guhinduka muri 2019, ubwo abategura ibirori
biherekeza Rwanda binjizagamo amasura mashya Bruce Melodie, Igor Mabano
n’itsinda rya Charly&Nina.
Rwanda Day yatangijwe muri 2011, itangirira mu Mujyi
wa Paris mu Bufaransa. Yakomereje mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika muri 2012.
Muri 2013 yabereye i Toronto ho muri Canada, 2014
ibera i Atlanta n’i Dallas, muri 2015 yabereye mu Buholandi, muri 2016 ibera i
San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho muri 2017 ibera i
Brussels mu Bubiligi.
Muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi muri Kamena 2017,
Perezida Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze byagizwemo uruhare n’abanyarwanda
batuye mu mahanga.
Yavuze ati “U Rwanda rwacu ni mwe abari hano n’abari mu
gihugu n’abari ahandi aho ari ho hose mumaze kurugira igihugu cy’agaciro,
gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku Isi hose."
Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda yatangajwe mu 2019,
yerekana ko amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu Rwanda
yiyongereye ku gipimo cya 158%. Yavuye kuri Miliyoni 98.2 z’amadorali mu
2010 agera kuri Miliyoni 253 z’amadorali mu 2018.
InyaRwanda igiye kugaruka kuri bamwe mu banyamuziki
bashobora kuzaririmba no kuzacuranga mu birori bya Rwanda Day 2024. Hari abamaze
kwemezwa, ndetse batangiye no gufashwa kubona ibyangombwa kugira ngo bazabashe
kujya muri Amerika.
1.Dj
Toxxyk
Ni umwe mu ba Dj bihagazeho mu Rwanda, kuva mu myaka
itanu ishize. Kuko yakujije izina rye, ndetse anazamura igiciro usabwa
kugira ngo umutumire.
Uyu mugabo amaze kugaragara mu bitaramo binyuranye,
hose atanga ibyishimo bisendereye. Ni we wacuranze mu gitaramo cya Kendrick
Lamar, abantu bataha bamwirahira.
Ni umwe mu bamaze kwemezwa ko azacuranga mu birori bya
Rwanda Day bizabera i Washington.
Muri Kamena 2023, uyu mugabo yataramiye muri Leta ya
Arizona muri Amerika, nyuma akomereza urugendo rw’ibitaramo bye muri Canada.
2.Massamba
Intore
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba
Intore yakunze kuza imbere mu bahanzi baririmbye muri Rwanda Day mu bihe
bitandukanye.
Yaba ari wenyine, cyangwa se yajyanye n’itorero
ry’Igihugu 'Urukerereza' asanzwe abereye umutoza.
Muri iki gihe ari kwitegura kujya kuririmba mu birori
bizafasha Abanyarwanda batuye muri Amerika kwizihiza umwaka mushya wa
2024, bizaba tariki 20 Mutarama 2024.
Ibi biramuhesha amahirwe yo kuzagaruka cyane ku
rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri Rwanda Day.
3.Ruti
Joel
Ni umwe mu bahanzi bakiri bato mu myaka, ariko wagutse
cyane mu njyana gakondo. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ari mu bahanzi
batangiye ibiganiro biganisha ku kuba yataramira muri Rwanda Day.
Uyu muhanzi muri Mutarama 2023, yasohoye Album
‘Musomandera’ yatuye umubyeyi we. Iriho indirimbo nka ‘Cunda’, ‘Amaliza’
n’izindi zakomeje izina rye.
Aherutse kuvuga ko yakozwe ku mutima n’uburyo bakiriye
Album, byanatumye yiyemeza gukora igitaramo cyo kuyimurika cyabaye tariki 26
Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.
Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikobwa’
bizaba ari ubwa mbere aririmbye muri Rwanda Day.
4.
The Ben
Amakuru avuga ko The Ben azaririmba muri Rwanda Day
yatangiye gucaracara nyuma y’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella bwabereye muri
Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2023.
The Ben amaze iminsi mu kwezi kwa buki n’umugore we
Pamella mu Mujyi wa Cairo ndetse no mu Mujyi wa Mombassa muri Kenya.
Bagiye muri kiriya gihugu nyuma yo kugirana
amasezerano yo kwamamaza na sosiyete ya Airtel ikorera mu Rwanda.
Amakuru avuga ko The Ben yitegura kugaruka mu Rwanda,
mu gihe ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri
Rwanda Day.
5.Dj
Sonia
Ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane mu 2022 ndetse na
2023; asanzwe ari Dj wihariye w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yaba
kuri Magic Fm no kuri Radio Rwanda.
Ibi byamuhesheje kujya gukorera ibitaramo muri bimwe
mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Uyu
mukobwa amaze gucaranga mu bitaramo n’ibirori bikomeye birimo n’ibyitabiriwe na
Perezida Paul Kagame.
6.King
James
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ganyobwe’
ntiyasibye ku rutonde rw’abanyamuziki baririmbye muri Rwanda Day aho yagiye
ibera mu bihugu bitandukanye.
Indirimbo ze n’imyitwarire ye yagiye ituma agirirwa
icyizere n’abahitamo abahanzi baririmba muri Rwanda Day, akisanga ku rutonde
buri gihe.
Bitewe n’ibihugu amaze kuririmbamo, no kuba amaze
igihe ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye, bimuha
amahirwe menshi, cyane cyane mu bijyanye no kubona ‘Visa’ yamufasha kujya muri
kiriya gihugu.
7.Bruce
Melodie
Bruce Melodie aherutse gukabya inzozi ze ataramira
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere, binyuze mu bitaramo
yahuriyemo na Shaggy.
Uyu muhanzi wo muri Jamaica bakoranye indirimbo ‘When
she’s around’ yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo banafatanyije kuyiririmba
mu bitaramo bya ‘Jangle Bell’.
Ibi bitaramo byabereye mu Mujyi irimo New York
byafashije Bruce Melodie kubona ‘Visa’ mu buryo bworoshye yo kwinjira muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari amahirwe menshi yo kwisanga ku rutonde
rw’abazaririmba muri Rwanda Day hashingiwe ku bikorwa bye n’ibindi.
8.
Jules Sentore
Yifashishije indirimbo 'Inkuru y'abahungu', mu ijoro
ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, umuhanzi mu njyana gakondo,
Jules Sentore yagaragaje ko yiteguye kongera gutarama muri Rwanda Day.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Icyeza'
yavuze ko Rwanda Day ari umunsi mwiza, uhuza abayobozi b'igihugu ndetse
n'abanyarwanda batuye mu mahanga, bagasabana kandi bakaganira.
Yavuze ati "Muze duhurireyo, maze dutarame!
Dutaramane n'abayobozi bacu maze dukomeze kwesa imihigo."
Jules Sentore yashishikarije abantu gukomeza kwiyandikisha
kwitabira Rwanda Day, avuga ko bizaba ari umunsi wo kwishimira ibyo u Rwanda
rugezeho, gusabana n'ibindi.
Si ubwa mbere Jules Sentore, azaba aririmbye muri
Rwanda Day kuko muri 2019 yatanze ibyishimo mu yabereye mu Budage.
9.Israel
Mbonyi
Ni umwe mu bahanzi bafite imbuga nkoranyambaga
zikurikirwa cyane n’ibihangano byumvwa ku kigero cyo hejuru, ku buryo hari
abavuga ko ari we nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe.
Indirimbo ye ‘Nina Siri’ iri guca uduhigo muri iki
gihe, ahanini biturutse ku kuba iri mu rurimi rw’igiswahili ruvugwa n’abantu
barenga Miliyoni 600 ku Isi.
Aherutse kwandika andi mateka avuguruye mu muziki
w’indirimbo zihimbaza Imana, nyuma yo gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo cya
Noheli cyujuje BK Arena.
Aramutse ashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri
Rwanda Day, ntibwaba ari ubwa mbere ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, kuko yahageze mu bihe bitandukanye.
10.Shaffy
Indirimbo ye yise ‘Bana’ yakoranye na Chriss Eazy
ukorera umuziki mu Rwanda, yatumye abantu bongera kumuha ijisho, ku buryo
izamuka uko bucyeye n’uko bwije mu bijyanye n’imibare y’abantu bayireba ku
rubuga rwa Youtube.
Nawe agaragaza ko yatunguwe n’uburyo abantu
bayiyumvisemo. Ariko kandi yakozwe bigizwemo uruhare na Producer Element,
Christopher, Junior Giti n’abandi bagize uruhare mu myandikire y’ayo.
Shaffy kuba asanzwe atuye muri Amerika, biramuhesha
amahirwe menshi yo kuzaririmba muri iki gikorwa kizabera muri Leta ya
Washington.
Guverinoma ivuga ko Rwanda Day izaba tariki 2-3
Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Washington ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rwanda Day isobanurwa nk'igikorwa gihuza abanyarwanda
batuye mu mahanga n'ababa mu Rwanda. Abitabira iri huriro, babona amahirwe yo
kuganira na Perezida wa Repubulika ku ngingo zitandukanye z'iterambere
ry'Igihugu n'ibindi.
Ni umunsi kandi urangwa n'ibikorwa byo kwidagadura,
abanyarwanda n'abandi bagasabana bijyanye n'umuco Nyarwanda.
Imibare igaragaza ko kuva Rwanda Day yatangira mu
2011, yagiye yitabirwa n'abari hagati ya 2000 na 3000. Intego ya Rwanda Day ni
uguteza imbere ubumwe, ibiganiro n'ubufatanye bw'Abanyarwanda aho batuye hose
ku Isi.
Kitoko Bibarwa, umuhanzi w’umunyarwanda utuye mu
Bwongereza ku wa 5 Ukwakira 2019 yaririmbye muri Rwanda Day mu Budage
Itsinda rya Charly na Nina ubwo ryaririmbaga muri
Rwanda Day mu 2019
Ubwo mu 2019, Bruce Melodie yaririmbaga bwa mbere muri Rwanda Day
Ubwo umuhanzi Igor Mabano yaririmbaga muri Rwanda Day mu 2019
Ubwo abarimo Igor Mabano, King James, Jules Sentore, Charly&Nina, Bruce Melodie berekezaga muri Rwanda Day mu 2019
Muri 2011, Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Chicago. Icyo gihe Alpha rwirangira afatanyije n’umucuranzi Mihigo Chouchou basusurukije abitabiriye
Miss Jojo na Massamba muri 2011 muri Rwanda Day
yabereye muri Chicago
Kitoko muri 2011 ataramira mu Mujyi wa Paris
Umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro [Uri hagati]
ubwo yasusurutsaga abitabiriye Rwanda Day i Dallas mu 2014
TANGA IGITECYEREZO