Kigali

Lil Nas X yasabye imbabazi abakiristo nyuma yo kwigereranya na Yesu-VIDEO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/01/2024 10:38
0


Umuraperi Lil Nas X, uherutse gusohora indirimbo yise 'J Christ' yigereranije na Yesu mu mashusho yayo bigatuma yibasirwa na benshi, kuri ubu yamaze gusaba imbabazi avuga ko iyi ndirimbo atayikoze agamije gutuka abakiristo cyangwa gutesha agaciro Yesu.



Umuraperi akaba n'umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo Montero Lamar Hill wamamaye ku izina rya Lil Nas X, amaze iminsi anengwa n'imbaga nyamwinshi azira imyitwarire yagaragaje mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise 'J Christ' aho yigereranyijemo na Yesu.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'J Christ' imaze iminsi ine isohotse, yerekana Lil Nas X yambaye imyenda nk'iya ya Yesu ndetse akabambwa ku musaraba. Hari kandi n'aho yigana Yesu akagabura ifunguro ryera nk'umutsima hamwe na vino itukura.


Uyu muraperi yishyize kumusaraba arabambwa kimwe na Yesu

Ibi ntabwo byakiriwe neza na benshi byumwihariko abakiristo bavuze ko ibyo Lil Nas X yakoze muri iyi ndirimbo ari ugusebya no kubahuka iyobokamana muri rusange. Byumwihariko kuba Lil Nas X asanzwe ari umutinganyi byabaye ibindi bindi dore ko batumva uburyo umuntu uryamana n'abo bahuje igitsina ko yakora ibintu nk'ibi.

Mu mashusho y'indirimbo yise 'J Christ', Lil Nas X yigereranije na Yesu

Kuri ubu Lil Nas X yakoresheje urubuga rwa X ashyiraho amashusho asaba imbabazi nyuma yaho iyi ndirimbo ye yakiriwe nabi. Yagize ati: ''Ndabyemera ibyo nakoze narengereye ariko ntabwo nabikoze ngamije gutesha agaciro cyangwa gusuzugura Yesu kuko nanjye mwizereramo''.

Mu magambo ye Lil Nas X yakomeje agira ati: ''Ndasaba imbabazi ku muryango mugari w'abakiristo, iyi ndirimbo sinayikoze nk'igitutsi kuri mwe. Oya, nayikoze nk'uko nsanzwe nkora izindi zose. Ntabwo gutesha agaciro iyobokamana aribyo nari ngamije, byose ni ubuhanzi buza mu buryo mutamenyereye''.

Lil Nas X yasabye imbabazi abakiristo avuga ko indirimbo ye itarigamije kutesha agaciro Yesu

Icyakoze nubwo Lil Nas X wiyemerera ko ari umutinganyi, yasabye imbabazi, ntabwo akozwa ibyo gusiba iyi ndirimbo dore ko bamubajije niba yayisiba kuri YouTube maze akaruca akarumira.

Ibi byo gusaba imbabazi ariko n'ubundi byafashwe nko kwiyerurutsa dore ko Nas X azwiho gukora ibintu bidasanzwe agamije kwamamaza ibihangano bye bishya.

Imyitwarire ya Lil Nas X muri iyi ndirimbo ikomeje kwamaganirwa kure

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND