Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] na Adrien Misigaro bahuriye mu ndirimbo iha ikuzo Imana bise “Niyo Ndirimbo” ishingiye ku rugendo rwabo rwo kwakira agakiza, ariko kandi bavuga ko ari ubuhamya basangiye n’abandi bamenye Yesu nk’umwami n’umukiza.
Ibaye indirimbo ya kabiri aba bombi bakoranye nyuma y’imyaka
umunani ishize bakoranye indirimbo bise ‘Ntacyo Nzaba’ yamamaye mu buryo
bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa bakubiyemo n’uburyo yagiye ifasha
Abakristu mu bihe bitandukanye.
Meddy yashyize iyi ndirimbo ku muyoboro we wa Youtube
mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ahagana saa yine z’ijoro.
Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo, yavuze ko ari inkuru yo
kwakira agakiza kwe yakubiye mu ndirimbo imwe. Yavuze ko nyuma y’imyaka umunani ishize akoranye
igihangano cyiza na Adrien Misigaro ‘igihe kigeza kugira ngo dutangize urundi
rugendo’.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na
Cedric naho amashusho (Video) yakozwe na Yannick. Amashusho bayafatiye mu bice
bitandukanye bya Amerika.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byatumye aba
bahanzi bombi bongera gukorana indirimbo ihimbaza Imana.
1.Indirimbo
ya mbere bakoranye yarakunzwe mu buryo bukomeye
Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye indirimbo
bakoranye bise ‘Ntacyo Nzaba’ yakunzwe mu buryo bukomeye. Yatumye izina rya
Adrien Misigaro rikomera mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yagiye imuhesha ijambo
cyane cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo.
Yagiye hanze tariki 6 Mata 2015, ubu imibare igaragaza
ko imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu
ndirimbo zagizwemo uruhare na Producer Lick Lick, umwe mu ba Producer bamaze
igihe kinini.
Iyi ndirimbo ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Meddy
cyangwa se Adrien Misigaro, ahubwo iri kuri shene ya Press One Entertainment.
Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo ‘Ntacyo Nzaba’,
Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru
wa Pasika.”
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo
nka ‘Slowly’, yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza
Abanyarwanda no kwishimira urugendo rw’iterambere Imana yateresheje abanyarwanda n’u Rwanda.
Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo
gukorana indirimbo ‘Ntacyo nzaba’ hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza
kuyikorana.
2.’Niyo
ndirimbo’ bakoranye ishingiye ku buzima bw’abo bw’agakiza
Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakoranye iyi
ndirimbo kuko ishingiye ku rugendo rwabo rwo kwakira agakiza no kwisanga mu
muziki w’indirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana.
Muri iyi ndirimbo hari aho bitsa bumvikanisha ‘Uko
Yesu yadusanze niko yadukunze. Ntabwo adusaba guhinduka kugirango abone
kudukunda. Uko yasanze ni nako yankunze ubu ndumva nisanze muri we.”
Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze
ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza
ingoma y’Imana.
Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu
Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo.
Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu
iby’imiraba.
3. Bombi
basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire kuva bakiri bato
Aba bahanzi bombi bubatse ubushuti bumaze imyaka
irenga 15. Ibi byose bigaragazwa n’ibikorwa bombi bagiye bahuriramo ndetse n’ibirori
n’ibindi.
Meddy yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye
amafoto ari kumwe na Adrien Misigaro, yaba mu bukwe bwe ndetse no mu bihe byo
gukora imyitozo ngororamubiri.
Adrien Misigaro avuga ko yamenyanye na Meddy mbere y’uko
ajya gutura muri Amerika, biri mu byatumye ubushuti bwabo bukomera cyane.
Ati “Meddy ni inshuti yanjye, ku buryo imishinga
myinshi twagiye dukorana yatworoheye bitewe n’uko duhuza cyane muri studio.
Kandi twembi duhuriye ku guhimbaza Imana.”
4.Kuba
bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Iyi ndirimbo bise ‘Niyo ndirimbo’ batangiye kuyikoraho
kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, kuva ku kuyandika kugeza ku kuyifatira
amashusho yayo.
Mu 2023, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu
bikorwa binyuranye by’ivugabutumwa ndetse n’iby’umuryango yashinze yise ‘Each
One Reach One’.
Yigeze no kunyura mu Rwanda agiye muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by’uyu muryango.
Icyo gihe yazanye n’abo mu muryango we mu biruhuko
byari bigamije gutembera u Rwanda. Adrien avuga ko n’ubwo yari muri izi ngendo,
ariko yakomezaga gukorana na Meddy bya hafi mu gutegura no gushyira mu bikorwa
iyi ndirimbo.
5.Kuba
muri iki gihe Meddy yarinjiye muri Gospel mu buryo bweruye
Adrien Misigaro anavuga ko iyi ndirimbo yumvikanisha
ku gipimo cyo hejuru ubusabane Meddy ari kugirana n’Imana muri iki gihe.
Yabwiye InyaRwanda ati “Yego! Ni urugendo Meddy ari
kugirana n’Imana muri ibi bihe. Ariko kandi nanjye ni urugendo nagiranye
n’Imana kuva umunsi nayimenye kugeza n’ubu. Ariko kandi n’abandi benshi
barisanga kuko ari bwo buzima bwabo.”
Mu gitero cya kabiri, Adrien aririmba agira ati “Iyo
ari wowe uvugishije amatwi yanjye, numva nyuzwe, iyo ntumbiriye aho uri honyine
numva ishimwe rinyuzuye.”
Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye
itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora ‘Gospel’ gikomeye, ariko
amuzi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe
zizwi nka ‘Secular’.
Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya
ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari
'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye
gukora Gospel."
Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu
byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye
iyi video…”
Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi
nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe
kuyiyegereza.
Meddy yahuje imbaraga na Adrien Misigaro bakorana
indirimbo ihimbaza Imana bise ‘Niyo ndirimbo’
Meddy yongeye gukorana indirimbo na Misigaro nyuma y’indirimbo
bise ‘Ntacyo Nzaba’
Adrien Misigaro yavuze ko indirimbo ‘Niyo ndirimbo’
ishingiye ku rugendo rw’abo rwo kwakira agakiza
Adrien na Meddy bubatse ubushuti bukomeye bwagejeje ku
bikorwa bikomeye bishamikiye ku muziki n’ibindi
Ikipe yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo ihimbaza Imana hagati ya Meddy na Adrien
Meddy ari kumwe na Jay Rwanda aho bari bitabiriye ibiterane by'ivugabutumwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO