Umujyanama ku mibanire y’umuryango n’imyitwarire y’urubyiruko, Mukezangango Didier, yatanze inama zikenewe hubakwa umuryango nyarwanda, agaruka ku bibazo biwibasira n’impinduka ziri mu rubyiruko rw’iyi minsi.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Mukezangango yagarutse ku muco
mubi wafashe intera wo gusenya urugo kurusha kurwubaka rugakomera, ndetse benshi
bakirengagiza ko ibibazo bahura nabyo mu ngo zabo bigatuma basenya na kera byabagaho ariko
gusenya bikitwa ishyano, bityo benshi bakubaka izikomeye.
Nk'uko yabikomojeho, hagendewe ku mateka yaranze
abanyarwanda, ingo zubakwaga hashingiwe ku ndangagaciro na kirazira, bigatuma
umugore n’umugabo birengagiza ibyabatanya kuruta ibyabahuza.
Didier Mukezangango uzwi nka Di4Di nk'impine y'amazina y'umuryango we (Didier & Diane), yagarutse ku muryango w’ubu,
ushingwa hagendewe ku bintu bitandukanye rimwe na rimwe bidafite agaciro nk'amafaranga,
byaganisha ku gusenya.
Ati “Ikibazo gihari ni abantu b'ubu batumva
neza impamvu bagiye gushaka. Bakwiye kwibaza bati ese ngiye gushaka kubera iki,ngiye gushaka kugira
ngo marire iki uwo tugiye kubana, ese nzarinda gute urugo, kuko
nizo nshingano z’umuntu ugiye gushaka”.
Akomeza ati “ Ibintu byose byarahindutse ku buryo ibishingirwaho
umuntu aba umugore cyangwa umugabo bitakaza agaciro, hagashingirwa ku bitagira
umumaro.Ikibazo gihari ni ukujya gushaka urebeye ku bintu urebesha amaso. Urugo
ni umushinga w’Imana”.
Yagarutse ku basenya ingo zabo bagendeye ku bukene,
avuga ko gukena kwa mbere biva mu mutwe no kwigereranya n’abandi, babona bafite
bike ukurikije abandi babazengurutse, bakibyita abakene.
Yagarutse ku byamugoye ashaka umugore, atangaza ko
guhuza imyumvire ye n’umugore we byamugoye ku rwego rukomeye, ariko aza gusanga
kubaka ariho bishingiye.
Ati “ Ikintu cya mbere kigorana ni uguhuza imyumvire yawe n’iyuwo mwashakanye, kuko usanga ari nacyo gituma benshi batandukana, rero nicyo kintu kigora, nina cyo cyamfashe igihe kinini niga".
Yatanze inama ku bantu bose bifuza gushinga urugo, ko babanza kwitegura kuba ababyeyi no guhitamo abo bazabana nabo badahubutse, kuko urugo rushobora guhinduka isoko y’ibyishimo cyangwa umubabaro”.
Yibukije abantu
ko gushinga urugo bagendeye ku bigaragarira amaso gusa, bitaramba ahubwo
bisenya.
Yatanze inama ku rubyiruko agira ati “Kubaho si uguhangana, cyane cyane mu rushako. Iyo ugiye gushaka uba wiyemeje gushyira itafari ku rushako rwiza ntabwo uba ugiye kugerageza.
Urubyiruko nabagira inama yo kutabaho bagerageza ahubwo bakabaho biyemeza” Yakomeje ati “Ntimushingire ku birebeshwa amaso, mushingire ku bushobozi mufite bwo kubaka urugo rudashingiye ku mafaranga".
Mukezangango wihebeye umuziki, yatangaje ko akunda umuhanzi Bruce Melody ndetse ko yishimira
intera agezeho mu muziki yaguka. Ubuzima bwe n’abagize umuryango we, bakunda
gufatanya baririmba mu rukundo.
Ati “Umuhanzi nyarwanda nkunda Igitangaza Bruce
Melodie. Uriya mugabo uburyo akora, indirimbo akora, uburyo yatangiye, uburyo
abaho, uburyo afite ubushake bwo kugira icyo ahindura ku muziki nyarwanda kandi
cyiza butuma mukunda”.
Di4Di (Didier na Diane) ni umuryango wiyemeje
gutanga inama, zishingiye ku mibanire n’imyitwarire iranga
abashakanye, ndetse n’inyigisho zafasha urubyiruko rukeneye kubaka ahazaza habo,
binyuze mu biganiro n’izindi nzira zitandukanye.
Di4di batanga inama ku bashakanye nuko bakubaka ingo zigakomera
Yavuze ko urugo rwiza ari umugisha
Didier ashishikariza urubyiruko kudatinya gushaka ahubwo bagashaka bafite intego
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO MUKEZANGANGO DIDIER YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
VIDEO:@ Director Yaka_Pro-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO