Imikoranire mu ruganda rw’umuziki Ndundi n'umuziki Nyarwanda ikomeje kuzamuka ndetse umusaruro wabyo ukaba wigaragariza mu ndirimbo zitari nke abahanzi mu bihugu byombi bakomeje gukorana.
Mu myaka micye cyane itagera kuri ibiri abahanzi nyarwanda
bagiye bakorana indirimbo kandi zagiye
zitanga umusaruro ku mpande zombi.
Abahanzi bakomeje kugaruka cyane baturuka mu gihugu cy’u
Burundi bakoranye n’abahanzi nyarwanda.
Abo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Alvin Smith, Vania Ice,
Big Fizzo na B Face. Mu gihe abanyarwanda barimo Kivumbi King, Bwiza, Alyn
Sano, Isimbi Dee, Kenny Sol, Davis D na Bruce Melodie.
Indirimbo zakozwe uretse kuba zifite umusaruro mwiza ku mbuga
zicururizwaho umuziki nka You Tube, ariko usanga zaranafashe mu mitima y’abakunzi
b’umuziki Nyarwanda na Ndundi.
Ibi bikaba bigaragarira mu bitaramo, ibirori n’uburyo zigenda zikinwa
kuri Radiyo na Televiziyo.
Ntawamenya ariko niba bizakomeza kugenda nk'uko byari bimeze mu
gihe u Burundi bwaba bukomeje gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda yari igiye
kumara imyaka 2 ifunguye.
Twabegeranirije zimwe mu ndirimbo zigezweho zigera kuri 20 zikomeje
kugira igikundiro cyo hejuru.
Indirimbo 20 zigezweho z’Abanyarwanda
n’Abarundi
Yalampaye-Kivumbi King ft Kirikou Akili
Inzoga n’ibebi-Double Jay&Kirikou Akili ft Bruce
Melodie
Lala-Kirikou Akili ft Chriss Eazy
Ndakwikundira-B Face ft Alyn Sano
Truth or Dare (Remix)-Davis D ft Big Fizzo
Akadaje-Alvin Smith ft Juno Kizigenza
X Love-Isimbi Dee ft Drama T
Too Much-Juda Muzik ft Alvin Smith
Cakula-DJ Phil Peter ft Drama T&Daddy Andre
Your Love-DJ Paulin ft Drama T&Juno Kizigenza
Pyramid-Kevine Kade ft Drama T&Kivumbi King
No Body-Bwiza ft Double Jay
Energy-Don Brighter ft Social Mulla, Vania Ice&D-One
Quality-Kenny Sol ft Double Jay
I Dey-Vania Ice ft Kivumbi King
Gutwika-Alvin Smith ft Da Rest
Turajana-Alvin Smith ft Bwiza
Medecine-Wiz Designer ft Kenny Sol
Body-D One ft Social Mulla
Loaded Gun-Riderman ft B Face
Indirimbo zitandukanye zagiye zihuriramo abahanzi nyarwanda n'abahanzi ndundi zikomeje kunyura abatari bacyeKirikou Akili na Kivumbi King bari mu bahanzi bahuje imbaraga mu bihugu nk'u Burundi n'u RwandaDouble Jay ari mu bahanzi bakoranye n'abanyarwanda banyuranye barimo Bwiza Abahanzi nyarwanda bakunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo bitandukanye i Burundi, n'Abarundi bakaza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO