RFL
Kigali

Indirimbo 20 zigezweho mu Karere zahuriwemo n'Abanyarwanda n’Abarundi - VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/01/2024 6:38
0


Imikoranire mu ruganda rw’umuziki Ndundi n'umuziki Nyarwanda ikomeje kuzamuka ndetse umusaruro wabyo ukaba wigaragariza mu ndirimbo zitari nke abahanzi mu bihugu byombi bakomeje gukorana.



Mu myaka micye cyane itagera kuri ibiri abahanzi nyarwanda bagiye bakorana  indirimbo kandi zagiye zitanga umusaruro ku mpande zombi.

Abahanzi bakomeje kugaruka cyane baturuka mu gihugu cy’u Burundi bakoranye n’abahanzi nyarwanda.

Abo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Alvin Smith, Vania Ice, Big Fizzo na B Face. Mu gihe abanyarwanda barimo Kivumbi King, Bwiza, Alyn Sano, Isimbi Dee, Kenny Sol, Davis D na Bruce Melodie.

Indirimbo zakozwe uretse kuba zifite umusaruro mwiza ku mbuga zicururizwaho umuziki nka You Tube, ariko usanga zaranafashe mu mitima y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda na Ndundi.

Ibi bikaba bigaragarira mu bitaramo, ibirori n’uburyo zigenda zikinwa kuri Radiyo na Televiziyo.

Ntawamenya ariko niba bizakomeza kugenda nk'uko byari bimeze mu gihe u Burundi bwaba bukomeje gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda yari igiye kumara imyaka 2 ifunguye.

Twabegeranirije zimwe mu ndirimbo zigezweho zigera kuri 20 zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru.

Indirimbo 20 zigezweho z’Abanyarwanda n’Abarundi

Yalampaye-Kivumbi King ft Kirikou Akili

Inzoga n’ibebi-Double Jay&Kirikou Akili ft Bruce Melodie

Lala-Kirikou Akili ft Chriss Eazy

Ndakwikundira-B Face ft Alyn Sano

Truth or Dare (Remix)-Davis D ft Big Fizzo

Akadaje-Alvin Smith ft Juno Kizigenza

X Love-Isimbi Dee ft Drama T

Too Much-Juda Muzik ft Alvin Smith

Cakula-DJ Phil Peter ft Drama T&Daddy Andre

Your Love-DJ Paulin ft Drama T&Juno Kizigenza

Pyramid-Kevine Kade ft Drama T&Kivumbi King

No Body-Bwiza ft Double Jay

Energy-Don Brighter ft Social Mulla, Vania Ice&D-One

Quality-Kenny Sol ft Double Jay

I Dey-Vania Ice ft Kivumbi King

Gutwika-Alvin Smith ft Da Rest

Turajana-Alvin Smith ft Bwiza

Medecine-Wiz Designer ft Kenny Sol

Body-D One ft Social Mulla

Loaded Gun-Riderman ft B Face

Indirimbo zitandukanye zagiye zihuriramo abahanzi nyarwanda n'abahanzi ndundi zikomeje kunyura abatari bacyeKirikou Akili na Kivumbi King bari mu bahanzi bahuje imbaraga mu bihugu nk'u Burundi n'u RwandaDouble Jay ari mu bahanzi bakoranye n'abanyarwanda banyuranye barimo Bwiza Abahanzi nyarwanda bakunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo bitandukanye i Burundi, n'Abarundi bakaza mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND