RFL
Kigali

Shaddyboo na Uncle Austin ni nde wakoresheje undi?

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:15/01/2024 17:10
0


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin washyize hanze indirimbo nshya, yahakanye amakuru avuga ko ikibazo cye na Shaddyboo kimaze iminsi cyaba cyari baringa mu gihe hibazwa uwaba warungukiye muri iyi ntambara y’amagambo imaze iminsi.



Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye guterana amagambo kwa Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo ndetse na Austin Luwano (Uncle Austin) bapfa ko uyu munyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin yitambitse uyu mugore ubwo yajyaga gukodesha inzu, akayihesha undi nyamara ngo yakabaye abimugiramo ngo ayegukane.

Ni inkuru zabaye kururukururu by'umwihariko ku rubuga rwa X (Twitter) aho aba bateraniraga amagambo, kugeza ubwo Uncle Austin yavuze ko Shaddyboo n'akomeza kwangiza izina rye kuri uru rwego, bashobora kwiyambaza ubutabera.

Icyakora nyuma y'ibyo, Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya "It's Owkeey" benshi batangira kuvuga ko ibibazo bye na Shaddyboo byari byarapanzwe, ibizwi ku izina ry'Agatwiko'.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Uncle Austin yateye utwatsi abavuga ko yari yagambanye na Shaddyboo kugira ngo batwikire iyi ndirimbo nshya nk'uko bisanzwe bikorwa muri Showbiz. Yagize ati "Njyewe ntabwo nkiri mu myaka yo gutwika, oya rwose. Dukeneye gukora ibintu byiza bidakeneye gutwika”.

Uncle Austin yavuze ko ari abantu bagiye mu matwi Shaddyboo ariko bagenzuye basanga ni abantu babateranyije. Yagize ati “Ni abantu bamugiye mu matwi kuko twabajije n’uwo nyiri inzu dusanga ntabyo azi”.

Austin yavuze ku byo kuba Shaddyboo yaba yaramwifashishije kugira ngo yongere avugwe cyane ko yari amaze iminsi agerwa amajanja ko yazimye. Uncle Austin yagize ati “Njyewe ntabwo mbyumva kimwe n’abavuga ko yashaje, ntabwo nzi igihe cyo gusaza k'umuntu.

Kuba yaba yarankoresheje ngo avugwe byo simbizi, icyo nzi cyo ni uko twiyunze”.

Yavuze ko bavuganye kuri telefoni bagacoca ibibazo byabo ndetse bagapanga uko bahura ariko ku bw’akazi kenshi Austin ntiyabasha kubahiriza gahunda.

Icyakora Uncle Austin abajijwe niba bariyunze ku rwego yanamwakira, bagakora ikiganiro, yabihakaniye kure avuga ko ntacyo baba bavugaho kuko ngo we yakira abahanzi kandi we ntaririmba. Ati “Naba mwakira ngo akore iki? Njyewe nakira abahanzi kandi we ntaririmba”.

N’ubwo ibi bimeze bityo, bamwe mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro, bemeza ko bombi bungukiye muri iyi ntambara y’amagambio ndetse bagahamya ko bari babyumvikanyeho, bitaba ibyo ukaba wari umugambi w’umwe muri bo.

Umwe uzwiho gusesengura amakuru y’imyidagaduro ariko utifuje ko tuvuga izina, yagize ati “Biragaragara ko kari agatwiko. Ubuse ntureba ko bose babyungukiyemo? Shaddyboo ntiyari akivugwa none yongeye kwandikwaho kandi na Uncle Austin arimo kurebwa cyane kuri Youtube.

Ni urubanza rw’abana, babiganiriyeho cyangwa umwe akaba yarakoresheje undi. Nonese Shaddyboo wabonaga bitarimo kugorana kugira ngo avugwe koko?”.

Uyu musesenguzi, yavuze ko bose babyungukiyemo kandi nta gikuba cyacitse muri showbiz. Yavuze ko na ba Diamond Platnumz ari byo byabagize ibyamamare [gutwika].

Kugeza ubu indirimbo “It’s Owkeey” yashyize hanze, imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi mirongo ine na bitanu [45k] mu masaha atandatu gusa.

Shaddyboo na Uncle Aistin bamaze iminsi batongana

Shaddyboo yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru nyuma y'igihe bimugora

Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya

Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

Reba indirimbo ya Uncle Austin yise "It's Owkeey"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND