Kigali

Abakozi n’abafatanyabikorwa ba Samsung 250 basangiye banafatira hamwe ingamba z'umwaka mushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/01/2024 20:01
0


Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2023, bategura n’ingamba nshya zigiye kuranga 2024, abakozi b’Ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho cya Samsung 250 basangiye banasabana n’abafatanyabikorwa b’iki kigo.



Kuva mu mwaka wa 2018, ikigo cya Samsung 250 cyiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi by’umwimerere birimo ibya Samsung, iPhones, ndetse n’ibindi utasanga ahandi mu Rwanda.

Ku isaha y’i saa mbili z’igitondo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo abakozi bose ba Samsung 250 bari bahagurutse ku cyicaro gikuru cy’iri duka mu Mujyi wa Kigali, berekeza i Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba, aho bari bagiye kwishimira umusaruro bagezeho mu mwaka ushize, ari nako bafata ingamba nshya zizabayobora mu mwaka mushya wa 2024 umaze ibyumweru bibiri gusa utangiye.

Mu masaha ya saa tanu n’igice, nibwo aba bakozi bari bageze ku iduka rya Samsung 250 riherereye mu mujyi wa Musanze, aho bahuriye n’abafatanyabikorwa bakomeye barimo umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda, Dogiteri Nsabi, umunyamakuru w’imikino kuri Radio na Televiziyo Rwanda, Leagan Rugaju, umunyamakuru wa BTN Tv, Ndahiro Valens Papi, Murindahabi Irene umenyerewe kuri Youtube, ndetse n’abayobozi bakuru b’iki kigo.

Ubwo bageraga i Musanze, bakiranwe urugwiro n’abakozi bakora kuri iri shami, Nsabi n’abanyamakuru bari kumwe bahabwa umwanya basusurutsa abari aho, baboneraho no kwamamaza ibicuruzwa bya Samsung 250.

Nyuma yo kuganira ku ntego y’uru rugendo, aba bose biyongereyeho abakozi b’i Musanze bahagurukanyeyo berekeza i Rubavu, ahabereye ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo gusangirira hamwe, gusabana, kuganira, gutembera mu bwato mu kivu, gukina imikino irimo ‘Agati,’ gushimira abitwaye neza, guhana impano hagati y’abakozi n’abayobozi ndetse n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo kimaze kwagura amashami atandukanye mu Rwanda, Habiyambere Jean yatangaje ko iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, kikaba kigamije guhuza abakozi bose ndetse n’abafatanyabikorwa bagafata umwanya bakaganira uko umwaka wagenze, bagasangira bishimira ibyagezweho, ari nako bategura imigambi y’umwaka mushya.

Yagize ati: “Uyu munsi rero ni umunsi dusanzwe dukora, aba ari umwanya wo kuganira n’abakozi, tugashimira abitwaye neza, ndetse hakabaho no guhwitura abatarakoze neza. Ikindi turebera hamwe ibyo twakoze; twagombaga kugera he, twageze ahagana he? Ubundi twabikoraga turi abakozi ku giti cyacu gusa, ariko twavuze ngo n’abafatanyabikorwa ni byiza ko baza uyu munsi tugasangira tukishimira ibikorwa twakoze kuko nabo baba barabigizemo uruhare.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko muri rusange icyo uyu munsi wari ugamije, ari ukurebera hamwe ibyagezweho mu byari byiyemejwe, ibitaragezweho ndetse n’impamvu yatumye bitagerwaho ijana ku ijana, hagamijwe kurebera hamwe uko byagerwaho mu mwaka mushya.

Samsung 250 bishimira ko nubwo mu gutangira bahuye b’imbogamizi za Covid-19, bamaze kugera ku musaruro ushimishije harimo gufungura amashami atandukanye mu gihugu, iryo mu Giporoso, ku Gisimenti, mu mujyi wa Musanze ndetse n’icyicaro gikuru giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya KCT mu muryango wa 18.

Umwe mu bakozi ba Samsung 250 umaze imyaka itatu ayicururiza witwa Umurerwa Hyguette, yatangarije InyaRwanda ko iki gikorwa kibafitiye akamaro kanini nk’abakozi kuko kibafasha gusabana ndetse bakarushaho kumenyana kuko baba bahuye baturutse ku mashami yose.

Irakoze Tonny nawe ukorera iki kigo, yagize ati: “Nibwo bwa mbere nje muri iyi gahunda. Uyu munsi usobanuye byinshi, kuko ni umunsi abantu bahura batakoze bakarebera hamwe ibyo bagezeho, bakagira ingamba nshyashya bafata, byarangira bagasabana  kugira ngo bigaragare ko ari umuryango kuruta akazi.

Ingamba ninjiranye mu mwaka mushya ni ugukorana ingufu. Nk’uko igihugu cyacu gikorera ku mihigo, natwe muri Samsung 250 ntabwo twasigaye dukorera ku mihigo. Ubushobozi bwanjye ngiye kubwongera kugira ngo umwaka utaha nimba nkikora hano, nzajye nibuka ko haribyo nakoze byinshi.”

Bamwe mu bakozi n’abayobozi bahembewe ko bahize abandi mu mwaka ushize, basobanuye ko kuba bahawe ibihembo babikesha gukora cyane ndetse no gukunda ibyo bakora.

Mu gusoza, umuyobozi mukuru wa Samsung 250 yashimiye abafatanyabikorwa badahwema gushyigikira ibikorwa byabo umunsi ku wundi, by’umwihariko itangazamakuru ribyamamaza bikagera kure.

Ku isaha y’i saa tatu n’igice, nibwo ibikorwa byaranzwe n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru byaberaga mu Karere ka Rubavu byari bihumuje. Nk’uko bisanzwe, abakozi bagarukanye akanyamuneza kavanze n’umunaniro mu Mujyi wa Kigali.

Iduka rya Samsung 250 rifite imihigo ikomeye ryifuza kugeraho muri uyu mwaka, irimo gufungura amashami abiri mashya hagati yo mu mujyi wa Rubavu,  i Rusizi n’i Huye n’ahandi bitewe n’aho bazahitamo gutangirira.

Muri izi ntangiriro z’umwaka iri duka rifitiye ibikoresho bishya byinshi by’ikoranabuhanga biherekejwe n’andi mahirwe menshi birimo telefone za Samsung S23, iPhone 15 n'ibindi. Umuyobozi waryo, Jean yasabye abakiliya babo kuba maso bakamenya gushishoza kuko hari benshi bakomeje kwiyitirira ibicuruzwa byabo.

Mu tundi dushya bari gutegurira abakilya babo, harimo kuba uzajya arambirwa igikoresho yakoreshaga yarakiguze muri Samsung 250, azajya agisubizayo bakamuhindurira agahabwa ikigezweho nyuma yo kongeraho amafaranga macye.

Kuri ubu kandi abari kugura ibikoresho muri iri duka, bari guhabwa amahirwe yo gutombora ibyiza binyuranye birimo amatike yo kujya Dubai, moto, imitaka yo kwitwikira n’ibindi.

Dore amwe mu mafoto mafoto y'ingenzi yaranze uyu munsi:










Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze urugendo rw'abakozi n'abafatanyabikorwa ba Samsung 250  

AMAFOTO: Freddy RWIGEMA: InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND