Kigali

Muvara Ronard wa REG VC yatereye ivi Umuhoza Mariam bamaranye imyaka 7 bakundana - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/01/2024 23:42
1


Muvara Ronard umwe mu bakinnyi bagezweho mu mukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda, yatereye ivi Umuhoza Mariam amusaba ko yazamubera umugore.



Ni umuhango wabaye mu ijoro cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubera mu mujyi wa Kigali ku Gishushu, ahazwi nka Amata n'Ubuki Hotel.

Muvara Ronard usanzwe ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Volleyball, yari amaze igihe gisaga imyaka 7 ari mu rukundo na Umuhoza Mariam, kuko batangiye gukundana ubwo bose bigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya Rusumo High School. 

Muvara Ronard uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk'ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava herekeza muri Gisaga 2020, ayivamo 2023. Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y'u Rwanda.

Muvara Ronard ubwo yiteguraga kwambika impeta Umuhoza Mariam 

Umuhoza Mariam nawe ati 'Yego ndabyemeye'


Muvara ati 'Ngwino dufatanye urugendo rw'ubuzima'

Umuhoza Mariam akiri umunyeshuri mu mashuri makuru

Muvara na Umuhoza urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moses11 months ago
    Congratulations



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND