RFL
Kigali

Amashirakinyoma ku rukundo rwa Kate Bashabe na Sadio Mane uherutse kurushinga

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:14/01/2024 10:54
1


Umunyamideri akaba n'umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga, Kate Bashabe, yatanze umucyo ku rukundo rwamuvuzweho n'umunya-Senegal,Sadio Mane.



Ubusanzwe amazina ye ni Catherine Bashabe ariko yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Kate Bashabe. Yatangiye urugendo rwo kumenyekana 2011 ubwo yitabiriga amarushanwa y'ubwiza ya Miss MTN ndetse yitabye Miss Rwanda ariko akaza kuyikuramo. Aha yahakuye igikundiro ndetse n'ubwamamare.


Kate Bashabe ubuzima bwe bw'urukundo si kenshi bwagiye hanze nubwo inkuru zibivugaho zitaburaga cyane ko ari icyamamare. Icyakora cyabaga ari ikibazo cy'igihe abantu bakabona ko nta rukundo arimo.


Muri 2019 n'ibwo hakwirakwiye inkuru y'uko uyu munyarwandakazi ari mu rukundo n'uwari rutahizamu wa Liverpool yo mu Bwongereza icyo gihe, Sadio Mane.

Ni inkuru yabaye kimono ku mbuga nkoranyambaga ariko ikwirakwijwe n'itangazamakru ryo mu gihugu cya Senegal aho uyu mukinnyi akomoka.


Iyi nkuru byumwihariko yanditswe n'ikinyamakuru Feeling Dakar mu mashusho cyasakaje, cyavugaga ko Sadio Mane ari mu kibatsi cy'urukiko na Kate Bashabe.


Ibi babikuraga ku ngendo za hato na hato, Kate Bashabe yakoreraga mu Bwongereza ubwo uyu mukinnyi yakinaga muri Liverpool bikiyongeraho kuba, Sadio Mane aribwo yasangizaga abamukurikira, indirimbo 'Slowly' ya Meddy.


Icyakora aba bose bakomeje kubihakana kugeza ubwo mu ntangiriro za 2024, Sadio Mane yarushingaga na Aisha Tamba ukomoka mu Burundi.


Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Kate Bashabe yongeye guhamya ko atigeze akundana na Sadio Mane ndetse ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga afite akantu kanditseho amagambo y'urukundo, bitari ukuri.


Ikibazo cyagiraga kiti "Byigeze kugaragara urimo gufana Sadio Mane ndetse ufite akantu kanditseho amagambo y'urukundo. Sadio Mane muraziranye?".


Kate Bashabe mu gusubiza yagize ati "Reka mpera kuri ayo magambo y'urukundo, ntago aribyo, ni ibintu bongeyemo (edit) ngo birimo amagambo y'urukundo ntago aribyo. Ibyo bihuha byatangiye nagiye kureba umukino wa Liverpool, mu by'ukuri nanje byarantunguye nk'uko nawe ubyumva, ntago nakundanye nawe.


Narabivuze kuva mbere ariko abantu bakomeza bivugira ibyo bashaka ariko nta rukundo rwanjye nawe rwabayeho, ni ibyo, sinzi aho byavuye kugirango bifate iriya ntera ahantu hose bamenye ngo turakundana".


Ibi abivuze nyuma y'uko muri izi ntangiriro, uyu rutahizamu aherutse kurushinga n'umukunzi we Aisha Tamba wo mu Burundi.


Kate Bashabe yahakanye ibyo gukundana na Sadio Mane


Kate Bashabe avuga ko yahimbiwe urukundo na Sadio Mane


Sadio Mane aherutse kurushinga n'umukunzi we Aisha Tamba wo mu Burundi

Kate Bashabe yajyaga ajya kureba imikino y
 Liverpool

Sadio Mane yakiniye Liverpool kandi Kate Bashabe arayifana

Sadio Mane aherutse kurushinga na Aisha Tamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HA6 months ago
    Arko nkubu kwandika ko Aisha Tamba akomoka muburundi wabikuye he kweli,nonese Casamance habaye muburundi ryari





Inyarwanda BACKGROUND