RFL
Kigali

Rayon WFC yatsinze AS Kigali WFC ifata umwanya wa mbere bisa na burundu - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/01/2024 16:21
0


Umukino wari witezwe na benshi muri shampiyona y'abagore, wasize Rayon Sports WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere.



Ni umukino wagiye kuba wabanjirijwe n'ihangana ry'amagambo hagati y'aya makipe ariyo akomeye muri shampiyona y'abagore. Abafana ba Rayon Sports bari bagerageje kwitabira bashaka kwivura agahinda baraye batewe n'ikipe y'abagabo, yaraye itsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1.

Rayon Sports WFC yatangiye yinjira mu mukino kurusha AS Kigali WFC, ndetse ku munota wa 5 ibona igitego cya mbere, cyatsinzwe na Nibagwiee Libellée ku mupira yahawe na Mukeshimana Dorothee.

Abakinnyi 11 Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga
Itangishaka Claudine
Kalimba Alice
Abimana Djamilla
Uwimbabazi Immacule
Mukeshimana Jeanette
Mukeshimana Dorothe
Kayitesi Alodie
Mary Gibi Chavinda
Nibagwire Libelle
Mukandayisenga Jeanine
Mukantaganira Joselyne

Gikundiro yakomeje gusatira ariko imipira Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Ka boy’ akayitera hanze y’izamu. Mu minota 30, umukino watuje amakipe yombi akinira hagati mu kibuga cyane ariko AS Kigali itangira kwiharira umupira.

Usanase Zawadi yazamukanye umupira ariko ateye ishoti umupira umunyezamu Itangishaka Claudine awukuramo. Nyuma y’iminota mike Kanyamihigo Iradukunda Callixte yongeye kuzamukana umupira ariko umunyezamu Itangishaka asohoka neza awushyira muri koruneri.

Abakinnyi 11 AS Kigali WFC yabanje mu kibuga

Ndakimana Angeline
Nibagwire Sifa Gloria
Maniraguha Louise
Uwamahoro Olive
Ingabire Aline
Nyiramwiza Marthe
Mukandayisenga Nadine
Mutuyemariya Frolentine
Ngwema Odette
Usanase Zawadi
Urwinkunda Jeannette

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye As Kigali ikora impinduka, nimero gatandatu Mukandayisenga Nadine ava mu kibuga, asimburwa na Mwari Wase Dudja

Kalimba Alice kapiteni wa Rayon Sports agenzeru umupira mu kibuga hagati

Ku munota wa 60, Rayon Sports yabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Mukeshimana Dorothee ndetse aba ariwe uyitera ariko ayita mu biganza by'umunyezamu wa AS Kigali WFC. Nyuma y'iminota 2 gusa Rayon Sports WFC yahise ibona igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Mukeshimana Dorothee wari umaze guhusha penariti

Mu minota 70, AS Kigali yasatiriye cyane itangira guhusha ibitego byinshi. Ku munota wa 76 AS Kigali yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette  uzwi nka Jiji ku mupira yazamukanye akaroba umunyezamu.

Iyi y’umujyi yakomeje gusatira cyane ariko imipira Ngwema Odette na Ingabire Aline bakayipfusha ubusa. Iminota 90 y'umukino yarangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali ibitego 2-1, ndetse ihita ifita umwanya wa mbere.

Rayon Sports yahise igira amanota 37, ndetse AS Kigali iguma ku manota 34. Aya makipe adakunze gutsindwa, birashyira AS Kigali WFC kujya mu byago byo gutakaza igikombe cya shampiyona. 

Nibagwire Libellewari wari kapiteni wa AS Kigali, ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports ndetse akaba ariwe wafunguye amazamu 

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye ndetse ibyishimo bashakaga babitahanye 


Mukamusonera Theogenie umutoza wa AS Kigali arimo aha amabwiriza abakinnyi be 

Ndakimana Angelique, umunyezamu wa AS Kigali WFC ndetse n'umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu Amavubi WFC

AMAFOTO: Ngabo Serge

VIDEO: Munyantore Eric






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND