RFL
Kigali

Ifungwa ry’imipaka i Burundi iruhuza n'u Rwanda igihombo gikomeye ku myidagaduro ndundi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/01/2024 8:40
0


U Burundi bwatangaje ko bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda ibintu umuntu yavuga ko ari igihombo gikomeye ariko cyane cyane ku ruhande rw'u Burundi ,ku bushabitsi byumwihariko bushamikiye ku myidagaduro cyane ku ruhande rw'uruganda rw’umuziki.



Iyi inkuru yakozwe hashingiwe ku bihe bitambutse byari byiza mu buryo bugaragarira buri umwe mu myigaduro y’u Burundi n'u Rwanda ndetse n'ibitekerezo  bya bamwe bemeza ko imyidagaduro  ndundi ariyo ishobora  gubihomberamo cyane  iyo bashyize  ku munzani ibikorwa  bya muzika ku mpande zombi.

Aha ntawakwirengagiza  igitaramo cy'amateka The Ben yakoreye  mu Burundi ndetse n'iby'abandi bahanzi  b'abanyarwanda bagiye bakorera muri iki gihugu  bigashyushya imyidagaduro utibagiwe n'abashoramari  basaruragamo agatubutse.

Tariki ya 11 Mutarama 2024 yasize u Burundi butangaje ko bufunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda n’itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi mu itangazamakuru zagaragazaga ko hari ibitagenda hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bikaba ahanini byarashingiye ku ijambo rya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara wateje umutekano muke muri iki gihugu.

Ibi ariko Guverinoma y’u Rwanda yagiye yumvikana ibihakana inshuro zitari nkeya, tukaba twifuje kugaruka gato ku buryo umwanzuro wafashwe n’igihugu cy’u Burundi uzagira ingaruka zitari nziza ku bikorwa by’umuziki w’ibihugu byombi.

Nubwo itangazo ryatanzwe n’u Burundi risa n'iridasobanura neza ingingo ziherekeza ifungwa ry’imipaka zirimo ibirebana n'ubuhahirane ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu asa n’uwagaragaje ko nta muntu wemerewe kwinjira mu Burundi ava mu Rwanda uretse Umurundi waba ataha.

Ibi bikaba ari imbogamizi umuntu yavuga ko itoroshye ku ruganda rw’umuziki rwari ruhagaze neza aho abahanzi b’Abarundi bagiye biyambaza bakaniyambazwa nabo mu Rwanda mu bikorwa byatanze umusaruro ufatika yaba mu ndirimbo cyangwa ibitaramo.

Uretse ibyo kandi hari ibirori byagendaga bitumirwamo abavanzi b’umuziki [DJ] n'ababyinnyi baturuste ku mpande zombi kimwe n’ibitaramo byaberaga mu bihugu byombi.

Ikirenze kuri ibyo ugasanga byahagurukije Abarundi niba byabereye mu Rwanda ubundi Abanyarwanda mu gihe byabereye i Burundi

Mbega hari imikoranire yagiye itanga inyungu zifatika cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rimaze gutera imbere, hakaza kandi no kuba mu bihembo bitangirwa mu Rwanda, Abarundi bari batangiye kujya batekerezwaho ibintu bigaragaza ubuvandimwe.

Uretse ibyo ku ruhande rwo gutunganya indirimbo abahanzi b’Abarundi wasangaga ahanini bakunda gukorana n'abatunganya indirimo mu Rwanda ndetse n'indirimbo  bahuriyemo n'abanyarwanda zigakundwa cyane.

Ibi byiza byose bimaze iminsi biba bikaba bigoranye kumenya umurongo biza kuba bifite mu minsi igiye kuza mu gihe imipaka ku ruhande rw’u Burundi iruhuza n’u Rwanda yakomeza gufungwa.


Gusa kuri iyi ngingo hari abemeza ko   imyidagaduro  y'u Rwanda   ntacyo izahungabanaho cyane ko  abahanzi bamaze kubona isoko  mu  bihugu  bitandukanye  harimo  Umugabane w'u Burayi , Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse no muri Canada , isoko benshi bahamya ko rizakomeza kwaguka.

Gusa ntawakirengagiza ko Abanyarwanda bari bamaze iminsi bahurira n'isanganya mu Burundi aha twavuga nko mu gihe kitari cya kure ubwo Chriss Eazy yajyaga gutaramira i Burundi.

Abari baherekeje uyu muhanzi barimo Junior Giti usanzwe areberera inyungu z'uyu muhanzi batawe muri yombi bamara amasaha arenga ane bahatwa ibibazo n'inzego z'iperereza zo mu Burundi hari ku wa 31 Ukuboza 2023.

Umunyarwenya Nyaxo na we yatawe muri yombi mu Ukuboza 2023 amara igihe kitari gito afunganwe n'abo bari kumwe ntabwo hasobanuwe neza icyo yaziraga ariko ntabyo byumvikanisha urwicyekwe rumaze iminsi i Burundi.

Si ubwa mbere u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda kuko ubwo yaherukaga gufungwa ikaza gufungurwa muri 2022 yamaze imyaka igera kuri itanu ifunze ibintu byahungabanije imibereho y'abaturage b'impande zombi mu buryo bumwe n'ubundi.


Abahanzi batandukanye mu Rwanda bamaze iminsi bajya gutaramira mu gihugu cy'u Burundi mu bitaramo byatanze ibyishimo byimbitse 

Ababyinnyi b'abanyarwanda bagiye bataramira mu Burundi mu bihe bitandukanye 

Umubano w'abahanzi wari wifashe neza bakorana mu buryo bunyuranye bugamije guteza imbere umuziki

Indirimbo zitandukanye zagiye zikomeza gukorwa ku muvuduko wo hejuru mu gihe imipaka yari imaze ifunguye 

Kuba u Burundi bwarafunze imipaka ntawe wuzi neza aho bigana gusa bikomeje byateza igihumbo kitoroshye mu myidagaduro yari yifashe neza ku mpande z'ibihugu byombi

KANDA HANO WUMVE UNAREBE YALAMPAYE YA KIVUMBI NA KIRIKOU AKILI

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA DOUBLE JAY, KIRIKOU NA BRUCE MELODIE

">

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA DRAMA T FT DRAMA T

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND