Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi Hit yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Inkotanyi Zaraharwanye'" igaruka ku rugendo FPR Inkotanyi yakoze mu kubohora u Rwanda.
Ni indirimbo
avuga ko yatuye abakiri bato mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka, amahoro,
umutekano u Rwanda rufite. Ati "Rubyiruko, murinde ibyagezweho, kuko hari
ababyitangiye."
Uyu muhanzi
avuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi
ndirimbo 'kugira ngo nyikorere amajwi n'amashusho mu rwego rwo kwereka abana
bakiri bato kumenya aho urugamba rwatangiriye'.
Akomeza ati "Bakamenya n'amateka y'ibigwi by'abana bato batari gito, batanze ubuzima bwabo
kugira ngo u Rwanda rwongere kugira ijambo."
Muri iyi
ndirimbo, Senderi agaragazamo ibice bitandukanye bigaragaza amateka yo kubohora Igihugu.
Agaragaza
muri macye uduce turimo: Kagitumba, Matimba, Nyagatare, Gikoba, Gishuro,
Karama, Ngarama, Rebero, CND, Mont Kigali, mu Birunga, n'ahandi hagaragaza urugamba rwo kubohora u
Rwanda, bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni indirimbo
ashyize hanze mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora. Uyu
muhanzi asaba abakiri bato gukomera ku muco w'ubutwari, no gusura ahagaragaza
amateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA SENDERI HIT NSHYA
Senderi Hit yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo Inkotanyi zakoze kandi rugaharanira kuzirikana ibyagezweho
Senderi yikije ku rugendo Inkotanyi zanyuzemo mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye
TANGA IGITECYEREZO