Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yerekanye ikizungerezi gishya bari kuryana isi muri iyi minsi nyuma y'abandi batandukanye bo mu Rwanda yagiye yigeraho.
Harmonize
ni umwe mu bahanzi bazwiho guhinduranya abakobwa bafite hasi hanini bamwe bita
ibisabo. Ntabwo kandi yagarukiye mu bihugu birimo Tanzania na South
Africa, ahubwo no mu Rwanda yarahageze.
Ababyibuka
bazi ko ubwo umwaka wa 2022 warimo urangira ubwo yatandukanaga na Frida Kajala, hahise haza inkuru z’uko ari mu rukundo na Munezero Rozine [Dabijou Bijou].
Uyu munyarwandakazi
akaba ari umwe mu bakobwa batigisa imbuga nkoranyambaga wanamaze kwinjira mu
muziki aho aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Jamais.
Ntibyatinze yahise atangira kugaragaza ko yihebeye Kirenga Phiona
[Yolo The Queen] aza no kumuririmba mu ndirimbo ‘Zanzibar’ yakoranye na Itahiwacu
Bruce [Bruce Melodie].
Bitari
ibyo gusa, yahaye impano y’imodoka uyu mukobwa anavuga ko yifuza kumugurira inzu, gusa na none mu mezi asoza umwaka wa 2023 uyu muhanzi yaje kwinjira mu rukundo
na Umuhoza Laika [Laika].
Laila ni umuhanzikazi
ukomoka mu Rwanda ariko ukorera ibikorwa bye muri Uganda. Bombi baje kwishyiraho Tatto zimwe banagaragara mu mashusho baca ibintu nk’abari
mu kinyotera cy’urukundo.
Umwaka
wa 2024 ariko uyu muhanzi awinjiranyemo imigambi mishya aho yasabye
abafana be kumurebera igikwiye niba we na Jacqueline Obed [Poshy Queen] hagati
yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo bikagarukira aho cyangwa niba banashyingiranwa.
Mu
butumwa yasangije abamukurikira, Harmonize yagize ati: ”Uyu munsi abanya-Tanzania
benshi bari kuvuga byinshi muri 2024 kuri Poshy Queen, ibyo byibagirwe turimo
turanezerwa. Ese mwifashishe mu mashusho y’indirimbo yanjye imwe cyangwa
nshyingiranwe na we.”
Yakomeje
kandi agaruka ku ndirimbo ‘Away’ yamaze kugera hanze mu buryo bw’amajwi
yakoranye Omary Ally Mwanga [Marioo] umwe mu bahanga mu muziki bo muri
Tanzania.
Iyi ndirimbo bikaba byanakwitegwa ko Poshy Queen yazayigaragaramo ubwo izaba igiye hanze mu buryo bw’amashusho. Amakuru avuga ko Poshy Queen nawe ari umunyarwandakazi kuko avuga kuri Nyina w'umunyarwandakazi ndetse na Se w'umunya-Tanzania.
Yolo The Queen wanahawe imodoka na Harmonize mu mwaka wa 2023 bakanyujijeho kugeza nubwo bari basigaye bakora ibiganiro ku mbuga nkoranya mbagaBijou Dabijou uri mu banyarwakazi bafite imiterere ikurura abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga na we yavuzwe mu rukundo na HarmonizeUmuhoza Laika mushiki wa Alpha Rwirangira bose bakaba abanyamuziki ni we munyarwandakazi waherukaga guca ibintu mu nkuru z'urukundo na Harmonize
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA LAIKA UMWE MU BAKOBWA BAGEZWEHO CYANE MURI UGANDA
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA JAMAIS YA DABIJOU URI MU BANYARWAKAZI BAVUZWE MU RUKUNDO NA HARMONIZE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZANZIBAR YA HARMONIZE NA BRUCE MELODIE ARIRIMBAMO YOLO THE QUEEN
TANGA IGITECYEREZO