Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, uba umukino wa kabiri Gasogi United itsinze Rayon Sports mu mateka ya shampiyona.
Rayon Sports ikoze impinduka, Luvumbu yinjiye mu kibuga asimbuye Karisa Rachid, Mitima Isaac asimbura Aimable Nsabimana, ngo Camara Agogo asimbura Gomis.
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45+3 Igice cya mbere kirarangiye
Rayon Sports ikindi kibazo ifite kiri kuyigora, ni ukugera imbere y'izamu ifite umupira wo hasi, kuko bari guterera imipira kure kandi nayo ikagera mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United itagikanye, bisaba ko Luvumbu yinjira mu kibuga.
45" Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y'inyongera kugirango igice cya mbere kirangire.
42" Hategekimana yongeye gutabara Rayon Sports ku mupira uvuye muri koroneri, Lisere aterekaho umutwe, umupira ugwa mu maguru ya Hategekimana uragaruka
Ikintu umuntu yavuga ni uko, Umutoza wa Rayon Sports Amahitamo yakoze yo gushyira Aimable mu mutima w'ubwugarizi, byabaye amahitamo mabi kuko bigaragara ko ari hasi bigendanye n'igihe yaherukiraga mu kibuga. Nsabimana Aimable gukorana na Rwatubyaye byanze ndetse ubonako afite umuvuduko wo hasi.
Alain Kirasa utoza Gasogi United, areba uburyo ikipe ye yayidanangiye, bigaragara ko Rayon Sports kuzakugorana bizagorana
Dauda Ibrahima
Niyitegeka Idrissa
Udahemuka Jean de Dieu
Nshimiyimana Marc Govin
Muderi Akabar
Lisere Cedric Lisombo
Hakizimana Adolphe
Malipangou Christian
Kabanda Serge
Henock Yao
Mugisha Rama Joseph
Abakinnyi 11 Gasogi United yabanje mu kibuga
18" Gasogi United ihushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yaho abakinnyi bagera kuri 3 bari basigaranye n'umunyezamu nyuma yaho Karisa yari atakaje umupira, gusa abakinnyi ba Gasogi United barawusiganira Lisombo awuteye ufata igiti cy'izamu.
17" Malipangau ateye kufura neza, ndetse acunze uko umunyezamu wa Rayon Sports yari ahagaze umupira awurenza urukuta ariko Hategekimana ariyandayanda umupira awukuramo
15" Selumogo Ali ahawe ikarita y'umuhondo, aba umukinnyi wa mbere ubonye iyi karita muri uyu mukino, ndetse Gasogi ikaba ihawe kufura
Abakinnyi 11 Rayon Sports igiye kubanza mu kibuga
Hategekimana Bonheur
Rwatubyaye Abdul
Nsabimana Aimable
Serumogo Ali
Ganijuru Elie
Ngendahimana Eric
Iraguha Hadji
Kalisa Rachid
Alon Gomis
Muhire Kevin
Tuyisenge Arsene
Amakipe yombi akaba atangiye umukino asatirana cyane ndetse ubona ko buri kipe ishaka igitego hakiri kare
08" Koroneri ya mbere ya Rayon Sports itewe na Tuyisenge Arsene ariko Gomis ashyizeho umutwe urarenga
05" Gasogi United ibonye koroneri ya mbere ku mupira urengejwe na Ganijuru ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga
Ikipe ya ya Rayon Sports yambaye amakabutura y'umweru imipira y'ubururu ndetse ndetse n'amasogisi y'umweru. Gasogo United yambaye imipira ya orange, amakubutura y'umukara ndetse n'amasogisi ya Orange
Gomis abwira umufotozi ati "mfata aka gafoto k'amateka muri Rayon Sports"
18:00" Umukino uratangiye: Reka twongere tubahe ikaze bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United. Ni umukino ufungurira iyindi mu mikino yo kwishyura
Abafana by'umwihariko ba Rayon Sports, bakaba babukereye, byumwihariko abicara mu gice cyo hakurya y'ikibuga kidatwikiriye
17:56" abakinnyi babanza mu kibuga nabo bakaba bamaze kwinjira ndetse ubu bari gufata amafoto y'urwibutso
17:55" Abakinnyi b'abasimbura bakaba bagarutse mu kibuga aho bagiye kwicara ku ruhande, bagategereza 11 babanza mu kibuga
Iradukunda Pascal yongeye kuzamurwa mu ikipe nkuru, kuva Wade yatangira gutoza Rayon Sports nk'umutoza mukuru
Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi bo kwitega mu mikino yo kwishyura, kuko ari kugana ku musozo w'amasezerano ye
17:45" Amakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke umukino utangira
17:30" Abasifuzi barangajwe imbere na Rurisa bakaba binjiye mu kibuga aho nabo baje kwishyushya.
17:15" Amakipe yombi yinjiye mu kibuga, akaba aje kwishyushya mbere y'uko umukino utangira.
Abakinnyi nka Paul Alon Gomis, Khadime Ndiaye na Alseny Agogo Camara, bose bakaba babukereye.
Gasogi United nayo ahanini igiye gukoresha abakinnyi yari isanganwe dore ko ahubwo muri aka karuhuko yagabanyije abakinnyi aho kubongera.
Uyu mukino niwo ugiye gufungurira imikino 120 izakinwa mu mukino yo kwishyura nk'uko byagenze mu mikino ibanza. Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.
Uyu mukino ugiye gutangira saa 18:00 PM, uraba ari uwa 10 ugiye guhuza aya makipe muri shampiyona, aho mu mikino 9 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo imikino 5 inganya 3 itsindwa umukino umwe. Gasogi United iheruka gutsinda Rayon Sports tariki 23 Ukuboza 2022, igitego 1-0, icyo gihe Rayon Sports nabwo ikaba ariyo yari yakiriye.
Aya makipe agiye guhura arushanwa amanota 9, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n'amanota 27, mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 8 n'amanota 18.
Gasogi United na Rayon Sports ni umukino ujya kuba amakipe yombi yabanje guterana amagambo yo hanze y'ikibuga, ari nako byagenze muri iki cyumweru cy'uyu mukino.
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO