Bamwe mu banyeshuri ba UR bababajwe no kudahabwa mudasobwa bemerewe

Uburezi - 12/01/2024 2:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Bamwe mu banyeshuri ba UR bababajwe no kudahabwa mudasobwa bemerewe

Abanyeshuri bari mu mwaka usoza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, bavuga ko bababajwe n'uko batagihawe mudasobwa bemerewe.

Kuri uyu wa Kane , nibwo igikorwa cyo gutanga Laptop ku banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda cyasubukuwe nyuma y'igihe cyarasubitswe kuko hari abazigurishaga zigakoreshwa bitandukanye n'icyo baziherewe.

Mu nama yabaye mbere y'uko aba banyeshuri bahabwa Laptop, abageze mu mwaka wa nyuma babwiwe ko batazazihabwa kuko bagiye kurangiza kwiga kandi bagenzi babo bazihawe abenshi bazigurishije.

Abanyeshuri bageze mu mwaka usoza ntabwo bakiriye neza uyu mwanzuro bafatiwe ku munota wa nyuma mu gihe bumvaga ko bazazihabwa nk'abandi banyeshuri bose.

Zimwe mu ngingo bo bashingiraho, harimo;


1.Bageze mu gihe bazikeneye cyane bandika igitabo gisanzwe cyandikwa iyo umunyeshuri asoje kwiga kaminuza.

2.Kuzakodesha imashini yo kwandika igitabo mu gihe bazaba batangiye kucyandika bavuga ko bizabahenda bityo hakaba hari abashobora kwandikisha igitabo kandi aricyo umunyeshuri yipimiraho ngo amenye icyo akuye muri kaminuza.

3. Nk'uko abandi bazihawe bifuza ko nabo bazihabwa cyane ko bari basinye amasezerano yo kuzihabwa n'uburyo bwo kuzishyura.

4. Hari abazakomeza kwiga mu cyiciro gikurikiye kandi bazazikenera mu masomo yabo, bityo hakaba hari abazagorwa no gukomeza kwiga kuko nta bikoresho bihagije bazaba bafite. 

5.Nk'uko imashini idahabwa umunyeshuri mu gihe cyo kwiga gusa ahubwo ikomeza kuba iye nyuma yo kwiga, bavuze ko hari abo zari kuzafasha kwihangira umurimo ndetse n'udushya twatuma bazashobora kwishyura inguzanyo bafashe biga kugira ngo na barumuna babo bazabone ubushobozi bwo kwiga.

6. Kuba basoje batazi gukoresha Computer kandi ikoranabuhanga rikaba riri ku isonga mu bumenyi abantu bakwiye kuba bafite, abanyeshuri ba UR Huye bavuze ko bizabagora nibagera ku isoko ry'umurimo kubera ko nta bumenyi kuri mudasobwa ndetse n'igihe bari bagiye guhabwa mudasobwa bakihugura, babwiwe ko batakizihawe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, ari na we wari waje gutanga mudasobwa muri UR/Huye, yavuze ko kuba abiga mu myaka ya nyuma batazihawe byaturutse ku kuba ubwo batangaga iz’icyiciro cya mbere mu kwezi k’Ukwakira, byaragaragaye ko hari abazifashe nabi n’abazigurishije.

Ati "Twaravuze tuti nidukomeza kuziha ababura amezi makeya ngo barangize banagiye birwanaho, uzaza mu wa mbere tukabura icyo tumuha, bizagenda gute?"



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...