Kigali

Kirehe: Gitifu arashinjwa gusenyera umuturage akoreshejwe n'umukire

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:12/01/2024 12:05
2


Abaturage batuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe,barasaba ubuyobozi kurenganura umuturage wasenyewe n'umurenge kandi afite ibyangombwa bimwemerera kubaka bamwe bakavuga ko byaba byarakozwe ku itegeko ry'umukire baturanye washakaga inzira.



Abaturage batuye mu gasantire ka Kagese bavuga ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Nasho buherutse gusenyera umuturage igipangu yarimo kubaka ariko bakavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge yakoreshejwe n'umuturanyi w'uwasenyewe wamutegekaga kubaka uko abishaka ndetse bagasaba ko mugenzi wabo arenganurwa dore ko yari yahawe icyangombwa kimwemerera kubaka.

Bivugwa ko tariki ya 27 Ukuboza 2023 , Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nasho, Munyaneza William yajyanye na Dasso bafata abakarani ahitwa ku Murindi wa Nasho bajya gusenya igipangu cya Byaruhanga Theogene warimo kubaka ndetse afite icyangombwa cyo kubaka yahawe n'uyu Murenge wa ndetse  akaba yarubahirije ibyo yari yasabwe nk'uko byanditse mu cyangombwa .

Abaturage bavuga ko gusenyera Byaruhanga byaturutse ku cyifuzo cya Rugayabahunga Theonestse ushanzwe ari Rwiyemezamirimo bakavuga ko ibyakozwe byabatunguye kuko ubusanzwe mbere yo gusenyera umuturage amenyeshwa ibyo atubahirije, bakavuga bakeka ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge ashobora kuba yarabikoze mu nyungu ze bwite bitewe nuko yakoze ibyo  uyu Rwiyemezamirimo yashakaga  .

Abaturage bavuga batunguwe no gusenyera  Byaruhanga atabizi ndetse adahari mu gihe kandi umukozi  ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Nasho  nta bugenzuzi yakoze bugaragaza ko hari amakosa yakozwe mu myubakire mu gihe mbere yo kwemererwa gusana igipangu cyasenywe ushinzwe imyubakire mu Murenge yahageze akareba ahasanwa .

Umwe mu baturage yabwiye InyaRwanda.com ko ubuyobozi bwasenyeye umuturage mu buryo babona ko Gitifu  yabitegetswe na Rugayabahunga Theonestse uturanye nawe nyamara bigakorwa uwasenyewe adahari .

Yagize  ati" Niba umuyobozi akoreshejwe n'umuntu ku nyungu ze bwite ubwo ihame ry'imiyoborere myiza batubwira  ryarubahirijwe ?Ubusanzwe tuzi  ko ubuyobozi bugomba kugendera u mategeko  kandi bukarebera abaturage ariko ntabwo byumvikana ukuntu umuyobozi aha umuturage icyangombwa akagaruka akabisenya biturutse ku cyifuzo cy'umuntu ngo ni uko afite amafaranga .

Undi muturage nawe yavuze ko kuba umuturanyi wabo yasenyewe nyuma y'uko umuturage baturanye yashakaga kwagura inzira iri hagati y'ingo ebyiri bitari bikwiye kuko hari akayira kari gasanzwe .

Yagize ati " Byaruhanga yasanye igipangu cye kandi ntiyigeze acyimura n'ubundi aho cyari niho cyagumye kuko yubakiye ku nkingi yari yubakiyeho yubaka bwa mbere . Icyo twabonye hakoze imbaraga umukire afite kuko niba yarerekanye aho azasana ndetse niho yasannye .Turasaba ko ubuyobozi burenganura uwo muturage."

Byaruhanga Theogene wasenyewe  yavuze ko ibyo yakorewe ari ihohoterwa agashyira mu majwi Gitifu wamusenyeye adahari.

Yabwiye InyaRwanda .com ko yasenyewe bitegetswe n'umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nasho kandi afite icyangombwa cyo kubaka kandi yarubahirije ibyanditswe yahawe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Yagize Ati " Natunguwe nuko umuntu yampamagaye ambwira ko barimo bansenyeye kandi bitegetswe na Gitifu nawe wampaye icyangombwa ndetse ibyo bansabye gukora bampa icyangombwa narabyubahirije ."

Byaruhanga Theogene yakomeje agaragaza ko uwo baturanye ariwe wihishe inyuma y'ibyo kumusenyera ndetse ko hari amakuru yahawe n'abantu bamubwiye ko umwe mu bavandimwe ba Rugayabahunga yavuze ko ngo yamuhamagaye amubwira ko Byaruhanga ashobora no gufungwa .

Yagize ati "Bansenyeye kubera ko umukire twegeranye yashakaga ko bansenyera bitewe  nuko ngo yifuzaga kongera  akayira kari hagati yanjye nawe akagahindura umuhanda.Ndasaba ko ubuyobozi bwampa ubutabera kuko narahohotewe cyane ndetse umugabo watumye Gitifu ansenyera hari amakuru bampaye ko yabwiye uwo bavukana ko ntitonze bashobora no kumfunga nkaba nishinganisha  kuko nshobora no kugira ibindi bibazo nkahohoterwa."


Byaruhanga Theogene yatunguwe no gusenyerwa kandi yarubahirije amabwiriza ari mu cyangombwa cyo kubaka yahawe.

Rugayabahunga yabwiye InyaRwanda.com  ko nyuma yo kutishimira uburyo umuturanyi yubakagamo yagejeje ikibazo cye mu nzego zirimo Akagari ndetse n'umududu ariko ntibakemura ikibazo cye ahitamo kukimenyesha Umurenge wa Nasho .Avuga ko inzira ijya mu gikari cye ari ntoya bityo akaba yarasabaga ko Byaruhanga agomba kuyongeraho sentimetero 40.

Rugayabahunga avuga ko mbere yo kugeza ikibazo cye ku Murenge, yabanje  mu mudugudu no mu Kagari ariko ntiyakemurirwa ikibazo uko yabyifuzaga .

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Nasho , Munyaneza William yabwiye InyaRwanda.com ko impamvu Byaruhanga yasenyewe atubahirije ibyo amabwiriza  .

Yagize ati " Yasenyewe n'amategeko ntabwo twamusenyeye kuko afitanye ikibazo n'umuntu .Ikibazo afite ni uko bihuzwa n'ikibazo yari afitanye n'umuntu ,ikibazo bagiranye kiri ukwacyo.Icyo twamusabye  kubaka yubahiriza amategeko, ikibazo afite nuko atekereza ko ashobora kuba abangamirwa ku butaka bwe .Twumvikanye nawe ko tuzajyayo tugahamagara uwo bafitanye ikibazo,bakumvikana ku bijyanye n'imbibi icyo nikimara gukemuka nawe azashyira umutima hamwe amategeko agomba kubahirizwa abantu bakumvikana "

Gitifu Munyaneza yakomeje ati" Nitumara gukemura ikijyamye n'imbibi ibyo agomba ubaka bizahabwa umurongo  kuko natwe turifuza ko gikemuka burundu .Ikibazo bigaragaye ko ari ubuyobozi bugomba kugikemura twagikemura niyo mpamvu bitabaye ngo tumutererane .Tubirimo neza kugira ngo tumufashe adahungabanye ."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bwemeza ko bwatangiye gukurikirana ikibazo cya Byaruhanga ndetse  bwashyizeho itsinda ririmo kugikurikirana nk'uko byemezwa na Rangira Bruno Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe.


  Yagize ati" Nibyo koko ikibazo cy'uwo muturage yakitugejejeho  kandi twashyizeho itsinda ry'abatekenisiye b'Akarere barimo kubikurikirana ,barimo kureba ibyo yari yemerewe n'ibyo yakoze . Hari amategeko agena ibyo kubaka no gukuraho ibyubatswe mu buryo budakurikije amategeko nibyo turimo gusuzuma ."

Meya Rangira yakomeje avuga ko uwo muturage ntawushobora kumubuza umutekano ndetse avuga ko bagiye gukurikirana niba hari icyatuma atabona umudendezo kubera ikibazo yagiranye n'uwo baturanye.

Ati"Buri muturage aba afite uburenganzira ku umutekano mu gihe hari abagaragaye ko bawumubuza nabyo birakurikiranwa,uwo muturage  mu bibazo yatugejejeho icy'umutekano ntabwo yakitugejejeho ariko nabyo turabikurikirana tumenye uko biteye ."

InyaRwanda.com yamenye amakuru ko uwahoze ari Gitifu w'Akagari ka Cyambwe yatanze inzira abaturage bazajya bacamo ibageza ku muhanda munini uri mu gasantire  ka Kagese ndetse Rugayabahunga akaba afite irembo rinini yinjiriramo mu gihe we avuga ko ashaka ko hagurwa akayira kanyura hagati y'urugo rwe na Byaruhanga kajya mu gikari cye .



Icyangombwa cyo kubaka cyahawe  Byaruhanga Theogene kigaragaza ibyo yasabwaga kubahiriza


Ibaruwa Byaruhanga Theogene yandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe asaba kurenganurwa

Byaruhanga yavuze ko yarimo gusana igipangu cyangiritse ndetse yubarihirije amabwiriza yahawe 

hagati y'urugo rwa Byaruhanga Theogene na Rugayabahunga Theonestse hasanzwe akayira gahura n'inzira iri munsi y'ingo zabo 


Byaruhanga Theogene yatunguwe no gusenyerwa yarubahirije amabwiriza yatanzwe bamuha icyangombwa












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Harerimana darbert11 months ago
    Ibyo bintu nakarengane kaba kire ndumva byaruhanga yaarenganurwa akarihwa. Ibyasenywe
  • Ntakavuro zigirababiri Emmanuel 11 months ago
    Umuturage kw'isonga ntibivuzeko yakora amakosa yitwaje ngo "ndi kw'isonga Byaruhanga Mudugudu Abaturage twageze mukibazo cyabo bamwereka uho agomba kubakira abirengaho yitwikira ljoro arubaka ngo yahawe ibyangombwa. none ngo byacitse. Ntabwo yubakiye aho agomba kubakira abayobozi nabo tubahe gutuza terekereze Abaturage . Byaruhanga ashinzwe iterambere mu Muduguduririya niryo terambere azangezaho nyjewe ayobora kuvugavuga amafuti akandikwa wapi ibyo tubonye mubinyamakuru mbega gusesereza abari bahari turasomye turatangara!!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND