RFL
Kigali

Ibihame by'Imana bizihiye benshi muri Gen Z Comedy yitabiriwe na Minisitiri Utumatwishima-AMAFOTO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/01/2024 8:51
0


Itorero ry'Ababyinnyi rizwi nk'ibihame by'Imana batanze ibyishimo ku bakunzi b'ibihangano byabo binyuze mu mbyino, mu gitaramo cy'abanyarwenya cyizwi nka Gen Z Comedy.



Igitaramo cya Gen Z Comedy cyabatijwe Iseka Rusange, cyabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo kimaze kuba ubukombe dore ko cyitabirwa bikomeye kandi kigatanga ibyishimo bisendereye.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah uri kugaragaza imbaraga mu gushyigikira cyane ibikorwa birimo ubuhanzi. Ni igitaramo cyanyuze benshi, batangira umwaka wa 2024 banezerewe.

Nyuma yo gutanga ibyishimo binyuze mu mbyino gakondo ku bitabiriye iki gitaramo gisanzwe kiba kabiri ku kwezi, bamwe mu bagize iri torero "Ibihame by'Imana" ari bo Cyogere na Kanyankore Mucyo, basobanuye inkomoko y'izina ryabo rifite amateka akomeye ku mitima yabo.

Mu gace kiswe "Meet Me Tonight" gatumirwamo abahanga mu buhanzi runaka, ababarizwa mu Itorero Ibihame by'Imana rigizwe n'abasore b'intore, bavuze ko iri zina ryatoranijwe kubera uburemere bwaryo, buganisha ku gukomera, bifuza gukora ibitazibagirana.

Bagize bati: "Twahisemo izina Ibihame kuko twumvaga iryo zina rikomeye, twakwisanisha naryo tugakomera mu buhanzi bwacu". Ubwo bagarukaga ku ntego zabo bavuze ko bashinze iri torero bagamije gutanga ubutabazi no gusigasira umuco mu banyarwanda batanga ibyishimo.

Ku bijyanye n'inama iruta izindi ku rubyiruko n'abandi bose bitabiriye, Ibihame by'Imana basabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo, kandi bakamenya ko impano zabo ari umutungo ukomeye bafite.

Iri torero ryavutse mu mwaka wa 2013, rikaba rigaragaramo ibyamamare mu muziki w'u Rwanda nka Ruti Joel. Rimaze kugera kuri byinshi no kwaguka mu gihe bamaze bakora, batanga ibyishimo ku banyarwanda n'abanyamahanga.

Aba babyinnyi b'intyoza, batarama mu muco w'u Rwanda, benshi bakizihirwa, bavuze ko intego yabo nyamukuru nk'Ibihame by'Imana ni "ugutoza abazatoza u Rwanda rw'ejo".

Bagarutse ku gitaramo cyabo bwite bari gutegura cyitwa "Mutarama", bavuga ko cyashyizwe mu ntangiriro z'umwaka, mu kwezi kwa Mutarama, bagatangira umwaka bataramira benshi bihebeye inyigisho zuzuye umuco, ziba mu bihangano byabo.


Bahisemo izina Ibihame by'Imana bifuza gukomera bagakora ibifasha abantu



Umunyamideri Franco Kabano yitabiriye igitaramo cy'urwenya benshi bagaruka ku ruhara rwe

Muyoboke yitabiriye iki gitaramo


Benshi bizihiwe mu gitaramo cy'urwenya



Minisitiri Utumatwishima Abdallah yitabiriye igitaramo cy'abanyarwenya


Ibihame by'Imana byataramiye abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko


Benshi babuze aho bicara kubera ubwinshi bw'abantu




Benshi bizihiwe mu gitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy cyabatijwe 'Iseka Rusange'


AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND