RFL
Kigali

USA: Umukinnyi wa filime Adan Canto yitabye Imana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/01/2024 9:28
0


Umukinnyi wa filime Adan Canto wakunzwe muri filime zirimo nka 'Designated Survivor', '2 Hearts', n'izindi nyinshi, yitabye Imana ku myaka 42 y'amavuko azize indwara ya kanseri y'urwagashya.



Adan Canto umwe mu bakinnyi ba filime bari bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga binyuze muri filime zitandukanye yakinnye byumwihariko yari azwi cyane mu gukina muri filime zuruhererekane. Uyu mugabo yashenguye imitima ya benshi nyuma y'uko  bitangajwe ko yitabye Imana.

Urupfu rwe rwatangajwe n'umujyanama we Jennifer Allen wanareberaga inyungu ze, aho yatangaje ko Adan Canto yitabye Imana ku itariki 08 Mutarama 2024 nyuma y'igihe kitari gito arembejwe n'indwara ya kanseri y'urwagashya.

Adan Canto wakunzwe muri 'Designated Survivor' yitabye Imana ku myaka 42

Umugore we Stephanie Lindquist Canto yatangarije CNN ko uburwayi bw'umugabo we bwagizwe ibanga ndetse anagaruka ku mpamvu batinze gutangaza amakuru y'urupfu rwe.

Yagize ati: ''Ntabwo Adan yifuzaga ko uburwayi bwe bumenyekana, yashakaga ko biguma hagati y'umuryango we, ni nayo mpamvu ku wa Mbere tutigeze dutangaza ko yatuvuyemo. Twashakaga ko umuryango wacu ubanza ukabyakira tukabona kubitangariza abandi''.

Yazize indwara ya kanseri y'urwagashya

Adan Canto wari ufite inkomoko muri Mexique gusa agakurira muri Amerika, yitabye Imana amaze gukina muri filime 23, harimo izatumye amenyekana nka 'Designated Survivor', 'The Cleaning Lady', '2 Hearts', 'The Following', 'Agent Game' hamwe na 'Bruised'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND