Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd rwiyemeje kuzatera ibiti bingana n'ibitego Rayon Sports y'abagore izatsinda muri uyu mwaka, muri gahunda ya #OneShootOneTree.
Ibi
byemerejwe mu masezerano y'ubufatanye SKOL isanzwe itera inkunga Rayon Sports WFC
yagiranye n'ikipe ya Orion BBC agamije gutera ibiti mu Rwanda, muri gahunda ya
#OneShootOneTree. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 10
Mutarama 2024. Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd na Orion
Basketball Club ndetse n’ubw’amakipe ya Rayon Sports.
#OneShootOneTree
Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu
mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa kandi yatanze umusaruro kuko binyuze mu
bufatanye n’inzego zitandukanye hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 51 mu
turere twose tw’igihugu.
Umukozi
muri Skol ushinzwe Iyamamazabikorwa, Benurugo Kayinamura Emilienne, yavuze ko
binyuze muri aya masezerano bifuza gukomeza kugira uruhare muri gahunda yo
kubungabunga ibidukikije no gutera ibiti.
Yagize
ati “Nk’uruganda twabonye ko ibyo Orion iri gukora ari igikorwa cyiza kuko
kigamije kubungabunga ibidukikije, tubona ko twakigiramo uruhare, twanzura ko
twagirana amasezerano tugafatanya gutera ibiti byinshi.’’
Aya
masezerano avuga ko igitego Rayon Sports izajya itsinda mu gihe cy’amarushanwa,
kizaba gihwanye n'ibiti 50, bivuze ko hazajya harebwa ibitego byose yatsinze
ubundi bagatera ibiti bingana nabyo.
Perezida wa Orion BBC, Mutabazi James, yishimiye kunguka umufatanyabikorwa mushya mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije. Ati “Orion BBC ntiyari koroherwa no kugera ku ntego zayo zo gutera ibiti byinshi idakoranye n’uruganda nka Skol.’’
Mutabazi yavuze ko kujya mu kibuga ugakina ugatsindwa ukababara cyangwa ugatsinda ukanezerwa bidakwiye kuba iherezo ry’umukino. Ati “Orion ni ikipe ishaka gukora ibikorwa biteza imbere umuryango dutuyemo i Kigali no mu ntara.’’
Biteganyijwe
ko muri uku kwa Mbere, hazaterwa icyiciro cya mbere cy'ibiti, aho ubu hari
kurebwa ibitego byose Rayon Sports imaze gutsinda muri shampiyona bikazaba
ari byo biterwa.
Umunyamabanga
wa Rayon Sports WFC, Kana Benie Axella, yagaragaje ko ayo masezerano agiye
gutuma barushaho gutsinda nubwo ari yo ntego yatumye ikipe igera mu cyiciro cya
mbere.
Yagize ati: "Ubu tugiye gutangira kubara ibitego twatsinze mu mikino ibanza
tumenye ibitego tuzatsinda. Nyuma yaho noneho turatangira gutsinda dufite intego,
ndetse kugira ngo tuzatere ibiti byinshi."
Yakomeje
avuga ko aya masezerano azatuma ikipe ya Rayon Sports y'abagore izarushaho
kumenyekana.
Ati" Aya masezerano aradufasha kumenyekana. Imikino y'abagore usanga ititabwaho
cyane, ariko uburyo dukoramo, nihiyongeraho aya masezerano, bizadufasha
kurushaho kumenyekana ndetse tunatange umusanzu ku gihugu cyacu mu kubungabunga
ibidukikije".
Orion BBC yatangije iki gikorwa, ubuyobozi bwayo bwemeza ko uyu mwaka bazazenguruka igihugu cyose ndetse biteguye gutera ibiti byinshi kurusha ibyo bateye bwa mbere, kuko hiyongereyeho andi maboko ya Rayon Sports y'abagore.
Uwayezu Jean Fidele uyobora umuryango wa Rayon Sports agerageza gutereka umupira mu nkangara
Rayon Sports y'abagore yihaye intego yo gutera ibiti bisaga ibihumbi 6 mu gihe cy'umwaka
AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com
VIDEO: Munyantore Eric - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO