Kigali

Tiwa Savage na Davido bari bariyemeje kuzakundana imyaka 100 bari kurebana ay'ingwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/01/2024 10:03
0


Hagati ya Tiwa Savage na Davido haravugwa umwuka mubi ndetse Tiwa Savage akaba yagejeje Davido mu nkiko kugira ngo akurikiranwe aho amushinja icyaha cyo kumutera ubwoba.



Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, haravugwa umwuka mubi hagati ya Davido ndetse na Tiwa Savage bahoze ari inshuti magara ndetse barahanye isezerano ryo kuzakundana imyaka irenga 100.

Usubiye inyuma gato, Tiwa Savage ubwo yazaga muri Nigeria avuye kwiga mu Bwongereza mu mashuri ye yisumuye ndetse na kaminuza, yatuye mu nzu imwe na Davido ndetse icyo gihe ubucuti bwabo bwari cira nikubite.

Ubwo Tiwa Savage yari mu gitaramo yahuriyemo na Davido, yaramuhamagaye amushimira imbere y'abantu bose avuga ko amushimira kubera ubucuti bagiranye mu myaka 10 yari ishize bamenyanye hanyuma Davido ahita amubwira ko buzamara imyaka irenga 100.

Umubano wabo wakomeje kuba mwiza ndetse mu mwaka wa 2022 ubwo Davido yapfushaga umwana we, Tiwa Savage yari mu bantu ba mbere bamugezeho bamufata mu mugongo ku bwo kubura umwana we.

Umubano w'aba bombi wakomeje kugenda neza kugeza ubwo mu mwaka ushize kuwa 23 Ukuboza Tiwa Savage ashyize hanze amashusho ari kumwe n'umugore witwa Sophia Momodu udacana uwaka na Davido.

Sophia yabyaranye na Davido gusa ariko ntibabana nk'umugabo n'umugore nk'uko benshi babyaranye babana. Sophia yakomeje guhura n'ibibazo kubwo ku ba yarabyaranye na Davido aho yari akunze kurwana n'abandi bakobwa bateretanaga na Davido ndetse Davido nawe aramwirengagiza.

Ku wa 23 Ukuboza 2023, Tiwa Savage yashyize hanze amashusho ari kumwe na Sophia bishimanye bituma Davido ababara cyane yandikira umwe mu bareberera inyungu Tiwa Savage ababwira ko ababajwe n'ibyo Tiwa Savage yakoze.

Nyuma y'uko Tiwa Savage abwiwe ibyo Davido yatangaje kuri we, ntabwo byamushimishije na gato hanyuma yandikira Davido amuwira amagambo mabi ndetse amwihaniza kubera ukuntu yamuvuzeho kuri bamwe bamureberera inyungu.

Amagambo hagati yabo yarakomeje ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ntabwo byari bihagije kuri Tiwa Savage ahubwo yahise afata iya mbere ajya kurega Davido amushinja iterabwoba ndetse no kumwangisha abantu.

Ibyo ntibyari bihagije ahubwo na bamwe bo mu miryango batangiye kwivanga muri aya makimbirane harimo uwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage wahaye gasopo davido.

Tunji Balogun uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Nigeria nka Tee Billz, akaba azwiho kuba umujyanama w'abahanzi bafite impano ndetse akaba yarabanayeho umugabo wa Tiwa Savage, yahaye gasopo Davido amubwira ko natitonda akarekera kubahuka umuryango we, azamwigisha isomo.

Yagize ati: "Imiterere y'umugabo wese ni ukurinda umuryango we, kikaba ari nk'igihamya cy'urukundo n'ubwitange ku muryango we. Umaze igihe wubahuka umuryango wanjye kuko ubikoze inshuro zirenze imwe ariko reka nkubwize ukuri naguhaye amahirwe yo kubireka hanyuma wowe ugakomeza ukabirenza ingohe, igisigaye nanjye ni ukukwiyereka kuko umaze kurengera".

Kugeza magingo aya, hari bamwe bavuga ko ibi byose ari ugushaka kuvugwa cyane nk'amazina manini ari muri Afurika kugira ngo filime Tiwa Savage ateganya gushyira hanze izaze ihite ikundwa cyane. Ariko n'ubwo ibyo bivugwa, Polisi yo yamaze kwinjira muri iki kibazo. 


Davido ari mu makimbirane na Tiwa Savage


Davido yagejejwe imbere y'inkiko ashinjwa gutera ubwoba Tiwa Savage


Tiwa Savage yamaze kurega Davido mu nkiko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND