Filime nyarwanda zivuka ari nyinshi hakaba zimwe z’indobanure zitezwe na benshi mu mwaka mushya utangiye, bitewe n’umwihariko w’abakinnyi barimo ndetse n’uburyo ziteguranywe ubuhanga.
InyaRwanda yaguteguriye urutonde rwa filime
zitezweho kwigisha benshi no gutanga inyigisho kuri bamwe bazireba umunsi
ku wundi.
1.The Forest
Filime The Forest yanditswe n’umukinnyi wa filime Soloba, umaze kumenyerwa muri filime za Killer Man. Iyi filime imaze iminsi
mike igiye hanze ikurikiranwa n’abatari bake,ndetse ikinwe mu buryo
butamenyerewe kuko yiganjemo ubwicanyi, ubugome bukabije budasanzwe buzwi muri
filime zikinirwa mu Rwanda.
Abarimo Ngenzi, Miss Nyambo na Rufonsina bamamaye
muri filime nyarwanda bakina muri iyi filime The Forest isa n’iteye ubwoba
kubera ibikirwamo, ariko igatanga inyigisho ku banyarwanda. Igice cyayo cya 2 kimaze ibyumweru 3 kimaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 516.
2. My Heart
Filime ya “My Heart” imwe mu zandikwa ndetse
zigategurwa na Killer Man, igaruka ku rukundo, imibanire, ndetse n’ubuzima bwa
buri munsi abantu babayeho. Iyi filime ikinamo abarimo Nsabi, Soloba, Killaman,
Miss Nyambo n’abandi, kuva yashyirwa hanze benshi bayisamiye hejuru bayireba
ari benshi.
Hari agace ka My Heart 209 kamaze kurebwa n’abagera
ku bihumbi 107 mu minsi itatu gashyizwe hanze.
3.Big Mind Comedy
“ Bigmind Comey” ihuza abanyarwenya batandukanye
ndetse n’abakinnyi ba filime bakunzwe barimo na Rufonsina wamenyekanye mu Muturanyi Series , Mitsustsu, Nsabi n’abandi bakunzwe muri Sinema nyarwanda. Iyi filime
ni imwe mu zikunzwe kandi zirebwa n’abantu benshi .
Agace kayo ka 128 kamaze iminsi 10 kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 119.
4.Bamenya Series
“Bamenya Series” ni imwe muri filime zikomeza
kwitegwa no gukundwa bitewe n’uburyo itegurwa igakinwa na bamwe mu bakinnyi batandukanye
bakundwa, ibyo bigatuma irebwa cyane.
Iyi filime ikinamo Bamenya akaba na nyirayo, Kecapu,
Chaffy,Lynda, Kanimba, Soleil n’anbandi, irebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Agace ka Bamenya Series S12 Ep 6 kamaze kurebwa n’abarenga
ibihumbi 139 mu masaha 22.
Ni imwe muri filime za Bahavu Usanase Jeannette ndetse
ayikinamo. Iyi filime ikinamo umukinnyi wa filime wamenyekanye nka Nkaka, Ozil
n’abandi bakunzwe muri filime nyarwanda.
Iyi filime iri mu zo kwitegwa mu mwaka wa 2024 irebwa
n’abatari bake, kuko agace kayo kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 191
mu minsi 11 kagiye hanze.
6.Umuturanyi Series
Filime Umuturanyi Series ya Clapton Kibonge, ni imwe
mu zikunzwe , ariko igaruka mu zikomeje kwigarurira imitima ya
benshi. Iyi filime ikinamo abarimo Rufonsina, Kibonge,Papa Idi n’abandi, iri
kwinjiza benshi mu mwaka mushya wa 2024.
Kamwe mu duce tumaze gusohoka kamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 116 mu munsi umwe. Iyi
filime igaruka ku buzima bwa buri munsi n'imibanire y'abantu.
7.Papa Sava
Filime ya Nigitegeka Gratien wamenyekanye nka Papa
Sava, Seburikoko n’andi mazina menshi, ihora iteye amatsiko benshi
bayikurikira. Iyi filime ikinamo bamwe bamamaye muri filime nyarwanda nka
Ndimbati, Madederi, Papa Sava, Digidigi n’abandi besnhi.
Kamwe mu duce twayo twashyizwe hanze harimo akamaze kurebwa n’abagera ku bihumbi 342 mu minsi cumi n’ibiri gusa kamaze kagiye hanze.
8.Umwari Series
Iyi filime irimo inyigisho zikomeye ikinamo abarimo Mama Sava, Rufonsina n’abandi batandukanye. Iyi filime ni imwe mu zo kwitegwa uyu mwaka kubera inyigisho zifasha benshi itanga. Hari kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 32 mu munsi umwe gusa.
9.Shenge SeriesIyi filime itamaze igihe kini ishyizwe ahagaragara, iri gutanga icyizere cyo gukundwa n'abatari bake mu mwaka mushya utangiye. Iyi filime ikinamo abarimo Killerman, Rufonsina n'abandi. Kamwe mu duce tumaze gushyirwa hanze k'iyi filime kamaze kurebwa n'ibihumbi 22 mu minsi irindwi.
10.Umukazana mubi
Filime Umukazana mubi ,itegurwa na Mukakamanzi Beatha wamenyekanye nka Mama Nick. Iyi filime igaruka
ku buzima bw’umuryango n’imibanire,yitezweho guhindura benshi.
TANGA IGITECYEREZO