Ikipe ya APR FC yasezerewe mu mikino ya Mapinduzi Cup yari yitabiriye bwa mbere, nyuma yo gutsindwa na Mlandege kuri Penaliti, byongera gutanga isomo ku mikino yose mpuzamahanga APR FC igomba kwitabira.
Wari
umukino wa 1/2 APR FC yagezeho ariyo ihabwa amahirwe imbere ya Mlandege FC,
ndetse ikaba imwe mu makipe yari asigaye mu irushanwa ihabwa amahirwe yo
kuryegukana. Nk'irushanwa rimara iminsi APR FC yari mu itsinda rya kabiri yari
kumwe na Simba SC ikipe bitayeho neza bakanganya ubusa ku busa.
Ntabwo ari ibyo gusa, kuko APR FC yaje gutsinda Yanga African ibitego 3-1 mu mukino wa 1/4 ibintu byaje gukanga abantu benshi barimo n'abaturage ba Zanzibar. Uyu munsi wazamuye ingingo yo kuvugaho kuko yaba umutoza wa Yanga African, yaba abafana ba Rayon Sports ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru bavugaga ko APR FC yatsinze ikipe ya kabiri hafi ya gatatu ya Yanga African.
APR FC yari yitwaje abakinnyi bari mu igerageza ariko navuga ko bavuyeyo bidasobanutse neza
Yego
nibyo koko APR FC yanganyije na Simba SC itsinda Yanga African ariko aya makipe
yose yari yakoresheje abakinnyi b'ikipe itari iya mbere. Ibi byagombaga kuba
ibyishimo kuri APR FC kuko ihame rihari koko yari yatsinze ayo makipe, ariko
yagombaga kwibuka ko ikipe itari iya mbere iba atari iya mbere.
Muri
1/2 aho urugendo rwa APR FC rwarangiriye, APR FC yahuye na Mlandege FC ifite
iki gikombe.
Isomo APR FC yatahana
APR
FC ikunze kuvuga ko ishaka kugera mu mikino y'amatsinda ya CAF Champion League
cyangwa se CAF Confederation Cup ariko biragaragara ko urugendo rukiri rubisi.
Mlandege FC yari iwayo, abenshi bavuga ko abasifuzi bari ku ruhande rwayo
Reka
uyu mukino tuwubare nka CAF Champion League cyangwa CAF Confederation Cup. APR
FC yari ifite abakinnyi bayo ndetse harimo n'abari mu igerageza. Yahuye na
Mlandege FC ikoresha abakinnyi benshi b'abenegihugu, kuko yahuye na APR FC
ifite abakinnyi 4 b'abanyamahanga bari mu igerageza ndetse harimo
n'umunyarwanda waciye mu irerero rya APR FC. Ibi bigaragaza ko niyo izi kipe
zahurira mu mikino nyafurika APR FC ititeguye gukuramo iyi kipe ndetse n'indi
bisa.
Kuko
APR FC mu myaka isaga 10 iheruka itararenga icyiciro cya gatatu cy'imikino
Nyafurika, amanota ifite muri CAF ntabwo ayemerera ko yagera mu matsinda
idahuye n'ikipe nibura imeze nka Pyramid FC iherutse kubakuramo harimo intera
ndende.
Iri
rushanwa APR FC yarikoresha nk'imikino ya CECAFA idaherutse kuba ikabona uko
izindi kipe ishaka kujya ku rwego rumwe zikora, usibye irushanwa Mapinduzi
Cup, Simba SC na Yanga African zubaha ubundi imikino ya CECAFA niyo yiswe ngo
irabaye kubona aya makipe biragoye kuko no kohereza ikipe ya kabiri biba
bigoye.
APR FC irimo kubaka ndetse yongera kwisanga mu bakinnyi b'abanyamahanga, ariko ni urugendo rutazafata imyaka itari munsi y'itatu kandi nabwo bikorwa kinyamwuga, ikaba ikipe ihanganira abakinnyi na Simba na Yanga African kugira ngo aho izahurira nazo cyangwa amakipe ameze nkazo izarusyeho.
APR FC ishobora kudakina umwanya wa Gatatu igahita yitahira
TANGA IGITECYEREZO