RFL
Kigali

Hateguwe amarushanwa y’igisoro

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/01/2024 20:06
3


Hagiye kuba amarushanwa y’igisoro yateguwe hagamijwe gushyira igorora abasanzwe bakunda uyu mukino, no kuwuteza imbere nk’umwe mu mikino isanzwe yakinwaga cyane mu Rwanda rwo hambere.



Ni irushanwa ryateguwe na Empire Bar & Resto iherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Karugira.

Niyoyita Abdallah ukoresha amazina ya Maitre Mugoyi, usanzwe ari umuyobozi muri aka kabari, yabwiye InyaRwanda ko batekereje aya marushanwa bashaka kongera kwibutsa abantu umuco wo hambere wo gukina igisoro.

Ati “Igisoro gisanzwe kiri mu bintu byakundwaga cyane mu Rwanda rwo hambere twashatse kugira ngo abagikunda, bahure basabana bishimane. Ntabwo ari igisoro gusa kuko n’abazi gukina Damu nabo tutabibagiwe nabo bashyiriweho irushanwa ryabo.’’

Yavuze ko iri rushanwa ry’igisoro na Damu bateguye riteganyijwe muri Gashyantare 2024. Abifuza kwitabira amarushanwa bagana aho Empire bar & Resto ikorera, Gikondo Karugira ku muhanda KK711St  bakiyandikisha ku 2000 Frw gusa.

Ngo abakinnyi bazashyirwa mu matsinda, imikino ya mbere izatangira ku itariki 01 Gashyantare 2024. Umukinnyi uzahiga abandi azahembwa amafaranga kugeza ubu ataratangazwa gusa uyu muyobozi yemeza azaba ashimishije.

Igisoro ni umwe mu mikino yahangiwe mu Rwanda nk’uko bigaragara mu gitaramo  “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka, ubuvanganzo, umurage n’intekerezo z’i Rwanda.

Nk’ uko icyo gitabo kibidutekerereza, inkomoko y’uwo mukino, tuyikura ku mwami Ruganzu II Ndoli , watwaye u Rwanda mu hasaga mu wa 1510-1543. Umwami uzwiho ubuhangange buhanitse mu guhanga ibikungahaye ubwenge n’ubumuntu kandi akabigeraho abyikesha.

Ruganzu Ndoli, yagize ubugenge n’ubuhanga ku ngoma ye, ndetse niwe wahanze umukino w’Igisoro mu mateka y’u Rwanda, ukunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda. 

Kubera ko yagiraga ibitekerezo binyaruka, byatumaga ahora atekereza ibihangano byafasha Abanyarwanda, cyane cyane ingabo z’igihugu, guhora ziyungura ibitekerezo binyarutse no kubaremamo umutima w’intsinzi z’ibihe byose.

Umukino w’igisoro yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba rwo guhangana n’amahanga mu mushinga wo kwagura u Rwanda.

Hateguwe umukino w'igisoro usanzwe uzwi mu muco nyarwanda Maitre Mugoyi usanzwe ari Umuyobozi wa Empire Bar & Resto yateguye iri rushanwa yavuze ko bashaka gushyira igorora abakunda igisoro  

Muri Empire Bar & Resto hazabera iri rushanwa haherereye i Gikondo ahitwa Karugira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina3 months ago
    Courage mugoyi
  • haful. j150.fh@gmail.com3 months ago
    Number umuntu yabarizaho
  • Joseph3 months ago
    Mwadusangiza number twabarizaho andi makuru?





Inyarwanda BACKGROUND