RFL
Kigali

Tyla, Rema na Wizkid bakoze inyabutatu y'amateka mu muziki wa Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/01/2024 18:48
0


Indirimbo ‘Water’ y’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo yasubiranyemo na Travis Scott yaciye agahigo iza mu icumi za mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, urutonde asanzeho Wizkid na Rema.



Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal wamenyekanye cyane ku izina rya Tyla, akomeje guca uduhigo tunyuranye hirya no hino ku Isi, abikesha indirimbo yashyize ahagaragara mu mwaka ushize yise ‘Water.’

Nk’uko yagiye abyivugira mu biganiro yakoze nyuma y’ibirori bya Trace Awards byabereye mu Rwanda, Tyla w’imyaka 21 y’amavuko, yavuze ko iyi ndirimbo yarushijeho gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ayirirmbiye i Kigali akayibyina yisuka amazi mu mugongo.

Na nyuma y’uko uyu muhanzikazi asubiranyemo iyi ndirimbo na Travis Scott, yakomeje gukundwa cyane ku Isi yose. Kuri ubu, ‘Water’ isubiyemo yamaze kugera ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 7, yiyongereye ku yindi yitwa ‘Calm Down’ ya Rema nayo yakunzwe n’abatari bake iri ku mwanya wa 3 ndetse na ‘Essence’ ya Wizkid ziri mu myanya 10 ya mbere.

Uyu muhanzikazi yanditse amateka nk’umuhanzi w’igitsina gore wa mbere ukomoka muri Afurika uri mu bayoboye  uru rutonde.

Indirimbo ‘Water’ ya Tyla iri mu marushanwa yo kwegukana igihembo cya Best African Performance muri Grammy Awards 2024, kuko iri mu ndirimbo zikomeje gucuruza neza ku isoko ry’umuziki.

Uretse iyi ndirimbo yakwirakwije cyane ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo TikTok, uyu muhanzikazi ukiri muto afite izindi ndirimbo zirimo ‘Truth or Dare’ na ‘Butterflies’ ndetse aritegura no gushyira hanze album ye ya mbere muri uyu mwaka, tariki 01 Werurwe.


Indirimbo 'Water' ya Tayla ikomeje guca uduhigo



Uyu mukobwa w'imyaka 21 akomeje guca uduhigo ku rwego mpuzamahanga


">Reba hano indirimbo 'Water' yasubiranyemo na Travis Scott

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND