Mu 2014 umuziki muri rusange wa Afurika nibwo wasaga n’utangiye gucengera mu mpande zitandukanye z’Isi yose ndetse abahanzi bakomeye mu bihugu bitandukanye begukana ibihembo, bitangwa ku rwego mpuzamahanga.
InyaRwanda yakusanyije indirimbo 15 muri uyu mwaka zizaba zimaze imyaka 10 zigiye hanze. Ndetse ni indirimbo benshi bagiye bakunda twabonye byaba byiza twongeye kuzibibutsa.
1. “Aye” - Davido
Iyi ndirimbo ni imwe mu zamenyekanishije umuhanzi w’umunya-Nigeria,David Adedeji Adeleke OON wamamaye nka Davido.
Ni imwe mu zamenyekanishije uyu muhanzi. Iyi ndirimbo muri
Gashyantare uyu mwaka izaba yujuje imyaka 10 igiye hanze. Imaze kurebwa
na Miliyoni zirenga 79 ku rubuga rwa Youtube.
2. “Ojuelegba” - Wizkid
Iyi ni imwe
mu ndirimbo za Wizkid zamamaye cyane mu myaka icyenda ishize. Iyi nayo iri mu
ndirimbo zizaba zuzuza imyaka 10 mu minsi iri imbere. Ni imwe mu ze zakunzwe cyane.
3. “Dorobucci” - Don
Jazzy, Tiwa Savage, Dr SID, D'Prince, Reekado Banks, Korede Bello na Di'Ja bose
babarizwaga muri Mavins Records
Iyi ndirimbo
yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye babarizwaga muri label ya Mavins
Records ya Don Jazzy uri mu bahanzi b'abanyemari bakomeye bafasha abahanzi mu
muziki. Muri Nyakanga nibwo izaba imaze imyaka 10 igiye hanze.
4. “Johnny “ - Yemi Alade
Muri werurwe
2014 nibwo iyi ndirimbo yagiye hanze, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 160. Iri
mu zamenyekanishije Yemi Alade mu muziki we muri Nigeria no hanze yayo.
5. “Mama Africa’’- Bracket
Iyi yo
yagiye hanze muri Mutarama 2014. Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije itsinda
rya Bracket ku rwego rwo hejuru.
6. “Shoki” - Lil Kesh ft. Davido,
Olamide
Iyi ndirimbo
yagiye hanze muri Nyakanga 2014. Ni imwe mu zamenyakanye zahuje aba bahanzi uko ari batatu muri Nigeria no hanze yayo.
7. “Sekem” – McGalaxy
McGalaxy ntabwo
ari umuhanzi wakunze gukora indirimbo nyinshi zamenyekanye ariko muri nke
yakoze, iyi ni imwe mu zakunzwe cyane kuva muri Kamena 2014 ubwo yajyaga hanze.
8. “Adonai” - Sarkodie ft. Castro
Ni indirimbo y’umuraperi w’Umunya-Ghana Sarkodie uri mu baraperi bakomeye muri Afurika.
Ni indirimbo
yaririmbye nk’isengesho. Yagiye hanze muri Kamena 2014 bivuze ko nayo muri uyu mwaka izaba yujuje
imyaka 10 igiye hanze.
9. “Sura Yako” – Sauti Sol
Ni imwe mu
ndirimbo zamenyekanye cyane mu z’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ica
igikuba muri Afurika yose. Sauti Sol yo muri Kenya yayishyize hanze muri Nzeri
2014.
10. “Sitya Loss” – Eddy Kenzo
Iyi ndirimbo
y’Umugande,Eddy Kenzo yagiye hanze muri Nzeri 2014. Ni indirimbo yakunzwe cyane
ihesha uyu muhanzi ibihembo birimo icyo yahawe mu bikomeye muri muzika bitangwa na Televiziyo
ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe. Ibi bihembo byatanze
tariki 28 Kamena 2015.
Eddy Kenzo wari mu cyiciro cyashyizweho n’abafana cya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’ , ni we wegukanye igihembo ahigitse abahanzi nabo b’ibihangange.
Yegukanye iki gihembo atsinze Cassper Nyovest(Afurika y’Epfo),
Mz Vee (Ghana) na George The Poet, MIC Lowry , Novelist bo mu Bwongereza.
11.“Number One Remix” – Diamond Platnumz
ft. Davido
Ni indirimbo Umunya-Tanzania,Diamond Platnumz yasubiranyemo na na Davido wo muri Nigeria. Iyi ndirimbo yafunguye amayira ya Diamond ku rwego mpuzamahanga muri muzika.
12.“Mwana” – Ali Kiba
Ni indirimbo y’umunya-Tanzania Ali Kiba uri mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki.
Iyi
yamenyekanye cyane yagiye hanze ku wa 19 Ukuboza 2014. Mu mpera z’uyu mwaka izaba
yujuje imyaka 10 imaze igiye hanze.
13.“Girlie 'O' (Remix)” – Patoraning ft.
Tiwa Savage
Ni imwe mu ndirimbo zamenyekanishije umuhanzi Patoranking na Tiwa Savage bose bo muri Nigeria. Iyi yakunzwe kuva mu 2014 yajya hanze ndetse na n’ubu iracyakunzwe.
14.Tchelete (Goodlife) - Davido ft.
Mafikizolo
Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Mafikizolo na Davido wabifashishije. Iyi ndirimbo iri mu zafashije Davido mu kwagura imbago ze mu muziki ku ruhando mpuzamahanga.
15.“Show You The Money” – Wizkid
Iyi ndirimbo
ya Wizkid iri mu zakunzwe cyane ze. Kuva yajya hanze kugeza uyu munsi
iracyanakunzwe ndetse iri mu zaharuye inzira y’umuziki wo muri Nigeria ku
ruhando mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO