RFL
Kigali

Abenshi baricuza! Ibyamamare 10 byishushanyijeho ku bw’urukundo - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/01/2024 15:27
0


Gufata umwanzuro wo gushyira igishushanyo ku mubiri rimwe na rimwe kidashobora no gusibangana by’iteka ryose, ni icyemezo kidafatwa n’ubonetse wese, byongeye noneho ku bw’urukundo rushobora kuza uyu munsi ejo rugakendera.



Hirya no hino ku Isi, hari ama-couple y’ibyamamare yamenyekanye cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yagiye agaragaza ibishushanyo yishyizeho ku bw’urukundo bakundanaga.

Nubwo hari ibimenyetso by’agateganyo [Tattoo] bishyirwa ku mubiri nyuma y’igihe runaka bigasibama bitewe n’ibyo wahisemo mu gihe cyo kubishyiraho, usanga atari bose batinyuka kubishyiraho.

Ariko na none ku rundi ruhande, abantu b’ibyamamare bo babifata nk’ibintu bisanzwe ku buryo iyo bagiye mu rukundo byoroha kwiyandikaho izina cyangwa gushyiraho irindi jambo ry’urukundo ku bw’abakunzi babo.

Mu byamamare byishyirishijeho ibishushanyo [Tattoo] ku bw’abakunzi babo harimo:

1.     Offset yishushanyijeho ku bwa Cardi B



Umuraperi wa Migos Offset yabonye uburyo bwiza bwo gushimangira umubano we n’umugore Cardi B mu mwaka wa 2017. Offset yishyizeho igishushanyo mu ijosi cya ‘Buttercup,’ arangije hasi yacyo ashyiraho izina ry’umugore we Cardi B.

2.     Angelina Jolie na Billy Bob Thornton


Birengagije ikinyuranyo cy’imyaka 20 yari iri hagati yabo, Angelina Jolie na Billy Bob Thornton bashyingiranwe mu 2000. Ibi ntibyari bihagije ku rukundo rwabo, ahubwo Jolie yaje kwishyiraho ‘Tattoo’ ya Billy Bob hejuru y’indi y’inzoka ya ‘dragon’ yari asanganwe ku kuboko kwe.


Umubano wabo waje kurangira ku mugaragaro mu 2003 ubwo bombi batandukanaga byemewe n’amategeko. Nyuma, uyu mukinnyi wa filime yaje gupfukirana ibi bimenyetso byose abisimbuza amazina y’aho abana be bavukiye.

3.     Amber Rose yishushanyijeho ku bwa Wiz Khalifa


Amber Rose nawe yishyizeho ‘tattoo’ ku bw’umuraperi wahoze ari umugabo we, Wiz Khalifa. Iki gishushanyo kinini cyari gipfutse igice cy’ukuboko cyose cyo hejuru, cyagaragazaga isura iri kumwenyura ya Wiz Khalifa.


Nyuma y’uko aba bombi batandukanye mu 2014, Amber yategereje imyaka itatu kugira ngo iyi ‘tattoo’ ibashe gusibama nubwo nyuma haje gusigara ikimenyetso.

4. Pete Davidson na Ariana Grande bose bishushanyijeho


Pete Davidson na Ariana Grande ntibigeze baterwa ipfunwe n’umubano wabo, kuko bagiye bagaragara kenshi mu ruhame bari kumwe ndetse bagashyira amafoto y’urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga.


Nyuma y’uko Pete yambitse uyu muhanzikazi impeta y’urukundo, babishimangije kwishyiraho ibishushanyo bihuye ku ijosi, ku ntoki zabo ndetse no ku bikumwe. Na nyuma yaho, Davidson yakomeje kwishyiraho izina ‘Grande’ ku rubavu, yishyushanyaho ikibwana cy’ingurube yabo, n’ibindi. Aba nabo, baje gutangaza ko batandukanye nyuma y’amezi atanu gusa bakundana mu Kwakira 2018.

5.     Mariah Carey na Nick Cannon


Mariah Carey na Nick Cannon, bombi bazi igisobanuro cy’uburibwe bwo kwishushanyaho uwo ukunda bikarangira mutandukanye. Carey yishyizeho ‘tattoo’ y’ikinyugunyugu ku mugongo wo hasi hamwe n’izina ‘Cannon,’ nuko Cannon abibonye nawe arashyugumbwa niko kwiyandikaho izina ‘Mariah’ ku mugongo wo hejuru.


Ibi bimenyetso byaje kugaragara nk’ibyemezo bidahwitse ndetse ko ari amakosa akomeye mu gihe aba bashakanye batandukanaga mu 2014. Nyuma y’uko batandukanye, Cannon yaje gupfuka iyi ‘tattoo,’ naho iya Carey irahinduka.

6. Justin Bieber ku bwa Selena Gomez


Umuhanzi Justin Bieber ufite ibimenyetso birenga 50 ku mubiri we, yigeze no kongeraho icy'isura y'uwahoze ari umukunzi we, Selena Gomez. 

Nyuma y'uko batandukanye mu 2013, Justin yagerageje gusiba iyi 'tattoo' ariko biranga burundu kugeza ubwo ashakanye na Hailey Baldwin isura ya Selena ikimugaragaraho.

7. Zayn Malik yishushanyijeho Gigi Hadid


Zayn Malik nawe ufite ibimenyetso byinshi cyane ku mubiri we, yongeyemo n'icy'uwahoze ari umukunzi we, Gigi Hadid. 


Mu rwego rwo guhamiriza urwo akunda umukunzi we ndetse n'Isi yose muri rusange, Zayn yishyirishijeho 'tattoo' y'amaso ya Hadid mu gituza cye, nubwo aba bombi byaje kurangira batandukanye mu 2021.

8. Beyonce na Jay-Z


Aba bahanzi  bakomeye ku isi, bagiranye umubano ukomeye mu ntangiriro za 2000, barawukomeza kugeza n'ubu. 


Mu gukomeza gushimangira uyu mubano wabo, Beyonce yiyanditseho umubare 'IV' kandi ntajya agira ipfunwe ryo kuwugaragaza kuko kuri bo bawufata nk'umubare w'amahirwe ndetse banahisemo itariki 04 Mata nk'itariki bizihirizaho isabukuru y'imyaka bamaze barushinze.

9. David na Victoria Beckham


Iyi couple y'ibyamamare nayo ntiyatanzwe mu kugaragarizanya urwo bakundana bishyiraho ibimenyetso.

David usanzwe afite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, yongeyeho n'icy'izina ry'umugore we, Victoria mu kiganza ndetse n'itariki y'ubukwe bwabo ku rutoki.



Victoria nawe yishyushanya z'ikiganza itariki y'ubukwe bwabo mu nyandiko y'Ikiromani, naho ku kindi kiganza ashushanyaho imibare iranga umugabo we.

10. Travis Barker na Kourtney Kardashian



Travis Barker nawe yishushanyijeho 'tattoo' y'izina ry'umugore we, Kourtney ku ibere ry'ibumoso.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND