Kigali

Pierra Makena yatigishije imbuga mu nkuru z’urukundo n’umusore arusha imyaka 20

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/01/2024 14:12
0


Umunyamakurukazi, umuvanzi w’umuziki n’umukinnyi wa filimi Pierra Makena wagiye yekuna ibihembo bitandukanye aravugwa mu rukundo n’umusore w’imyaka 23 usanzwe ari umwe mu batera ibirungo abantu batandukanye.



Tariki 11 Mata 1981 ni bwo Pierra Makena yabonye izuba ibi bivuze ko abura iminsi mbarwa akuzuza imyaka igera kuri 43.

Uyu mugore w’umunya-Kenya wegukanye ibihembo bitandukanye harimo n'icyo yaherewe muri Los Angeles arimo aragarukwaho cyane.

Bikaba ari nyuma y’uko bimenyekanye ko afitanye umubano wihariye na Phil umusore w’imyaka 23 usanzwe ari MakeUp Artist (Asiga ibirungo abantu batandukanye).

Pierra Makena abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akurikirwaho n'abagera kuri Miliyoni, yasabye abantu gutwara ibintu buhoro  bakareka guhimba inkuru.

Ibi yabivuze agira ati”Ndabasabye mugende gake, mushobora kushyira mu bibazo. Icyo nababwira ni uko muri kumpa ibitekerezo byo kuba natangira gukundana n’abasore bato.”Pierra Makena ari mu bari n'abategarugori bihagazeho mu myidagaduro mu Karere

Kuzamuka kw'iyi nkuru bikaba byaraje nyuma y’uko uyu mugore agaragaye ari kumwe n’uyu musore bisa nk'aho banakoze ubukwe bitewe n’imyambaro bari bambaye.

Pierra Makena yagaragaje ko abantu mbere yo kuvuga bakagiye babanza gucukumbura cyangwa bakabaza na banyirubwite.

Uyu mugore yize ibirebana n’itangazamakuru, yinjiye mu ruganda rw’imyidagaduro mu mwaka wa 2010, yakoreye ibitangazamakuru bikomeye muri Kenya.

Ari mu bari n’abategarugori bihagazeho mu myidagaduro y’Akarere cyane ko ahuza imyuga irenga umwe kandi igezweho byumwihariko byagera mu buryo avanga umuziki bikaba ibindi.

Mu 2014 ari mu bahataniye ibihembo bya Ghana Movies Awards mu gihe mu 2015 yegukanye Best Supporting Actress mu bihembo byatangiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Afite umwana umwe w’umukobwa yabyaranye n’umugabo wa mushenguye umutima asezerana n'undi mu gihe uyu mugore yari atwite ageze mu mezi atanu.Iyi foto ni yo yazamuye inkuru z'urukundo rw'aba bombi ubu akaba ribwo Makena agize icyo abivugahoMakena wamamaye muri filimi n'umuziki afite umwana umwe w'umukobwa Makena amaze igihe kitari gito mu myidagaduro yagiye yibikaho ibikombe bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND