RFL
Kigali

Ukuri ku ifungwa rya Super Manager -VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:9/01/2024 9:26
0


Umujyanama w'abakinnyi akaba n'umuhanzi,Super Manager yashyize umucyo ku ifungwa rimaze iminsi rimuvugwaho.



Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager bitewe no gushakira amakipe  abakinnyi ba ruhago mu Rwanda no mu Karere ka Afurika  y'Iburasirazuba, hashize iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yaratawe muri yombi ndetse ko afungishijwe ijisho [kuba arimo kugenzurwa bya hafi].

Aya makuru akwirakwizwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko Super Manager, akurikiranweho icyaha cy'ubufatanyacyaha ku cyaha cyo "Gukangisha no gusebanya".

Aya makuru avuga ko Super Manager na bagenzi be, bakoze icyaha cyo gukangisha no gusebanya tariki ya 26 Ugushyingu 2023, ubwo babwiraga  umuntu ko agomba kubaha amafaranga kugirango badashyira amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo byatumye, InyaRwanda dukenera kumenya ukuri kwimbitse kuri ayo amakuru biba ngombwa ko tuganira na nyirubwite Super Manager.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Super Manager yabihakaniye kure, avuga ko abo ari abamwifuriza inabi kandi ari umwana w'Imana kandi yizeye ko izabakoza isoni.

Super Manager abajijwe ku kuba yaba afungishijwe ijisho, yagize ati "Ubu se ko turikumwe, umfunze ari hehe?".

Super Manager avuga ko kuvuga ko afunzwe kandi arimo gukora ibikorwa bye bya buri munsi, ari uguta ibitabapfu.

Icyakora Super Manager ibyo yahise abirenza ingohe , yivugira ku myidagaduro nyarwanda dore ko amagambo ye akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amagambo avuga ko kuri ubu, umuhanzi Bruce Melodie amaze gusiga Meddy na The Ben bamaze igihe bayoboye umuziki nyarwanda.

Super Manager agira ati "Tuvugishe ukuri, Meddy na The Ben, ntibagikora. Kuri ubu ibya muzika, Bruce Melodie yabaciyeho".

Ni amagambo akomeje kwakirwa mu buryo butandukanye aho bamwe bemeranya nawe abandi bakamuhakanya bivuye inyuma cyane ko bavuga ko Meddy na The Ben batangiye umuziki imbere ya Bruce Melodie, ko bakabaye batagereranywa n'umuhanzi ugifite amaraso mashya.


Super Manager yahakanye ibyo gutabwa muri yombi no gufungishwa  ishijo


Super Manager yaganirije itangazamakuru nyuma yo kuvugwa ko yatawe muri yombi


Reba ikiganiro twagiranye na Super Manager

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND