FPR
RFL
Kigali

Ibyo wamenya mbere yuko igikombe cy'Afurika cya 2023 gitangira

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/01/2024 7:37
0


Imikino y'igikombe cy'Afurika cya 2023 irabura iminsi 4 gusa ubundi igatangira gukinirwa mu gihugu cya Cote d'Ivoire ndetse n'amakipe amwe y'ibihugu yamaze kugerayo.



Iki gikombe cy'Afurika kizaba gikinwa ku nshuro ya 34 mu mateka yacyo, kizatangira kuwa Gatandatu taliki ya 13 Mutarama kuzageza ku cyumweru taliki 11 Gashyantare 2023.

Amakipe y'ibihugu 24 niyo azagikina akaba agabanyije mu matsinda 6, nk'ibisanzwe amakipe 2 azitwara neza mu itsinda niyo azakatisha itike yo gukina 1/8.

Umukino ufungura uzakinwa kuwa Gatandatu saa yine z'ijoro ubere kuri Olympic Stadium of Ebimpe aho ikipe ya Cote d'Ivoire izaba yakiriye irushanwa ikina na Guinea-Bissau.

Iyi mikino izabera kuri sitade 6 z'iri mu mijyi 5 itandukanye, ni iyitwa Peace Stadium iherereye Bouake, Korhogo stadium iherereye mu mujyi wa Korhogo n'ubundi, Laurent Pokou Stadium iherereye mu mujyi wa Poro, Charles Konan Banny Stadium iherereye mu mujyi wa Yamoussoukro ndetse na Felix Houphouet-Boigny Stadium na Alassane Ouattara Stadium ziherereye Abidjan.

Mu makipe y'ibihugu ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe harimo ikipe y'igihugu ya Senegal iri mu itsinda C izaba ikina irwana no kurinda icyo iheruka gutwara cyaberaga muri Cameroon itsindiye Misiri ku mukino wa nyuma kuri penariti 4-2. 

Usibye ibi kandi ifite n'abakinnyi bakuru bamenyereye iri rushanwa barimo Sadio Mane, Kalidou Koulibaly, Edouard Mendy ndetse n'abandi bakiri bato bari kwigaragaza barimo Pape Matar Sarr na Nicolas Jackson 

Ikipe y'igihugu ya Morocco nayo ihabwa amahirwe bijyanye n'amateka iheruka gukora ikagera mu mikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, igahita iba ikipe ya mbere ikomoka ku mugabane w'Afurika ibikoze.

Ikipe y'igihugu ya Misiri nayo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe bitewe n'ibigwi byayo ndetse n'umukinnyi ifite Mohammed Salah uri mu bayoboye muri Premier League kugeza ubu ndetse akaba ashaka no gukora amateka atwara iki gikombe bwa mbere nyuma yuko muri 2017 no muri 2021 ageze ku mukino wa nyuma ariko ntibikunde kucyegukana.

Ibindi bihugu bihabwa amahirwe harimo Cote d'Ivoire izaba iri mu rugo ikaba inaheruka kugitwara muri 2015, Nigeria ifite abakinnyi bakomeye nka Victor Osimhen, ikipe y'igihugu ya Ghana ndetse na Algeria igendera kuri Riyad Mahrez ndetse akaba aheruka no kucyiyihesha muri 2019.

Kugeza ubu amakipe y'ibihugu amaze gutwara igikombe cy'Afurika inshuro nyinshi kuva cyatangira gukinwa mu 1957, ni Misiri ifite 7, Cameroon ifite 5, Ghana ifite 4, Nigeria ifite 3 ndetse n'ikipe y'igihugu ya Algeria ifite ibikombe 2.

Mu bikombe 7 by'Afurika biheruka, byatwawe n'ibihugu bitandukanye ndetse nta n'ikipe y'igihugu cyari cyakiriye cyabashije gutwara igikombe cyangwa se ngo kibe cyagera ku mukino wa nyuma.

Ku bijyanye n'ibihembo, ikipe ya mbere izahabwa Miliyoni 7 z'Amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga Miliyari 7 Frw , mu gihe ikipe bazaba bahuriye ku mukino wa nyuma izahabwa Miliyoni 4 z'Amadolari. 

Amakipe azaba yageze muri 1/2 buri kipe izahabwa Miliyoni 2.5 z'Amadorari, mu gihe buri kipe izagera muri 1/4 izahabwa Miliyoni 1.3 z'Amadorali.

Impamvu iki gikombe cy'Afurika cyagombaga gukinwa muri 2023 hagati ya Kamena na Nyakanga ariko bikarangira kimuwe kigashyirwa hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024 ni ukubera ikibazo cy'ibibihe muri Cote d'Ivoire. 

Muri Nyakanga muri iki gihugu imvura aba ari nyinshi cyane ariko kuri ubu nta kibazo cy'imvura gihari ntabwo izabanganira imegendekere neza y'irushanwa.

Uko amatsinda y'igikombe cy'Afurika cya 2023 ameze

Itsinda A: Ivory Coast, Nigeria, Equatorial Guinea, Guinea-Bissau.

Itsinda B: Egypt, Ghana, Cape Verde, Mozambique.

Itsinda C: Senegal, Cameroon, Guinea, na Gambia.

Itsinda D: Algeria, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

Itsinda E: Tunisia, Mali, South Africa na Namibia.

Itsinda F: Morocco, DR Congo, Zambia na Tanzania.


Imikino y'igikombe cy'Afurika cya 2023 iratangira gukinwa kuwa Gatandatu w'iki Cyumweru


Ikipe y'igihugu ya Senegal niyo ifite igikombe giheruka ndetse biranashoboka ko n'iki yagitwara








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND